Mu rukiko Niyomwungere yasobanuye umutego Rusesabagina kugeza amugejeje i Kigali

Paul Rusesabagina aburana tariki kuwa gatanu tariki 05 03 2021
Paul Rusesabagina aburana kuwa gatanu yavuze ko uwatanze amakuru ari we wamushimuse amubeshye bityo n’ibyo avuga bitakwizerwa

Umunyedini Constantin Niyomwungere yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina akamugeza mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi.

Mu iburanisha kuwa gatanu, Rusesabagina yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate, yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze mu zindi nkiko, “kandi ni we wanshimuse” akamugeza i Kigali.

Urukiko rwemeje ko Constantin Niyomwungere wazanywe n’ubushinjacyaha yumvwa nk’umuntu uha amakuru urukiko aho kuba umutangabuhamya ushinjura.

Nyuma y’ibyavuzwe na Niyomwungere, uruhande rwa Rusesabagina rwavuze ko ntacyo rumubaza cyangwa rubivugaho.

Ni iki Niyomwungere yavuze?

Constantin Niyomwungere ni Umurundi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi w’imyaka 45 uvuga ko ari musenyeri mu idini ya gikristu.

Yavuze ko mbere yavuganaga na Rusesabagina, na nyuma y’ibitero byiciwemo abantu mu Rwanda by’umutwe wa FLN akamubwira ko ‘abasirikare be ari bo babikoze’.

Yabwiye urukiko ko ikintu cyamutunguye kikanamubabaza ari uko Rusesabagina yamubwiye ko atababajwe nuko abantu bishwe.

Ati: “Yarambwiye ngo ‘ikimbabaje si ukubona bica abantu ahubwo ni ukubona Sankara ajya ku iradiyo akavuga ko ari bo babikoze.

“‘Bari kubikora bakinumira byaba ngombwa tugatangaza muri za reseaux sociaux tubishyira kuri leta’, mu rwego rwo kwangisha abanyagihugu intwaro.”

Niyomwungere yavuze ko byamubabaje cyane agashaka uko ahagarika kongera kuvugana na Rusesabagina, ariko kandi ngo akarushaho gushaka kumenya uwo muntu uwo ari we.

Yavuze ko nyuma mu 2019 yaje mu Rwanda, akaza gufatwa n’ubugenzacyaha (RIB) babonye ko yavuganaga na Rusesabagina, nyuma y’iminsi itanu afunze akemera gukorana nayo.

Ati: “RIB banyeretse impfubyi n’abapfakazi basigaye n’imodoka zahiye kubera abo basirikare biwe, mfata icyemezo ko nzakora byose akagezwa imbere y’ubutungane.”

Constantin Niyomwungere aha urukiko amakuru y'uko Rusesabagina yageze i Kigali
Constantin Niyomwungere aha urukiko amakuru y’uko Rusesabagina yageze i Kigali

Avuga ko Rusesabagina nyuma yaje kumubwira ko ashaka kujya i Burundi kandi yifuza ko bajyana, nawe abimenyesha RIB.

‘Naramubeshye’

Niyomwungere yemeye ko yagiye amubaza amakuru yose, anamwemerera ko azamufasha kugerayo mu ndege bwite kuko Rusesabagina yari afite ubwoba bwo kujya mu ndege rusange, kuko hari impapuro leta y’u Rwanda yari yaratanze zo kumuta muri yombi.

Niyomwungere ati: “Ndamubeshya, mubwira ko indongozi (abayobozi) zo mu Burundi zemeye kumurihira indege bwite, ariko nta ndongozi yo mu Burundi nigeze mvugana nayo.

“Ndabivuga yumva, kubera intimba yo kubona ibyo bakoze n’amarira y’abana naravuze nti ‘reka mbikore’.

“Nkora operation yose nk’uko yari ikwiriye, umugabo yari yishimye cyane y’uko agiye kubonana n’abantu biwe.”

Niyomwungere avuga ko Rusesabagina yamubwiye ko agiye kubonana n’abakuriye inyeshyamba za FLN.

Yavuze ko mu mugambi bateguye igihe kirenga ukwezi bumvikanye guhurira i Dubai kuko Rusesabagina atari yizeye ibihugu by’iburayi ku nyandiko mpuzamahanga zo kumufata. 

Niyomwungere yasobanuye uburyo yamwakiriye i Dubai, na RIB yateguye indege yo kumutwara, kugeza binjiranye mu ndege bwite bombi, ariko Rusesabagina azi ko bagiye i Bujumbura.

Niyomwungere ati: “Tumaze kururuka [i Kigali] niwe wambwiye ati ‘jya imbere tugende’, twaramanutse tugeze hasi, haza abagabo babiri umwe ahita yereka Paul urupapuro [baramufata], nanjye ngenda mu modoka yanjye, ni aho mperukanira na Paul.”

Rusesabagina ubwo yari ajyanwe kwerekwa abanyamakuru
Rusesabagina yeretswe abanyamakuru tariki 31 z’ukwezi kwa munani 2020

Niyomwungere yahakanye ko haba hari igikorwa cyo gutera imiti cyangwa guha Rusesabagina ibintu bisinziriza bari mu ndege, ahubwo ko bombi baruhutse bagasinzira.

Uruhande rwa Rusesabagina rwavuze ko ntacyo rubaza uyu watanze amakuru, gusa rwavuze ko uburyo bwose bwakoreshwa mu kugeza umuntu ukekwa ahantu adashaka nta nyandiko y’umucamanza bishingiyeho, biba ari ugushimuta.

Rusebagina yagize ati: “Uburyo bwose bwakoreshwa bwaba igitugu, bwaba gushukana, ukavana umuntu mu gihugu ukamujyana mu kindi uwo muntu atabizi, ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yavuze ko yamaze iminsi hafi ine (tariki 27 kugeza tariki 31 z’ukwa munani ubwo yerekanwe i Kigali) aziritse amaguru n’amaboko. Akavuga ko nyuma yo gushimutwa yafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko hakoreshejwe amayeri y’igipolisi ku ukekwaho icyaha kugira ngo afatwe, kandi ibyo bidakuraho ko uregwa abazwa ibyaha aregwa. 

Urukiko rwavuze ko tariki 10 z’uku kwezi kwa gatatu ruzasoma umwanzuro ku nzitizi z’iburanisha zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina.