MU RWANDA DEMOKARASI IKOMEJE KUBA AMAYOBERA

Yanditswe na Aline UWAMARIYA

Ubwo FPR-Inkotanyi yateraga u Rwanda mu Ukwakira 1990, yaje yizeza abanyarwanda ko intambara batangije ifite ishingiro, bati: “tuje kubabohora no kubaha demokarasi nyayo”. Nibwo bamwe batangiye kuyiyumvamo ndetse baranayiyoboka bamwe batanga inka n’abana babo ngo iyo migambi izagerweho.

Umunyarwanda niwe wavuze “ngo ntabyera ngo de” abanyarwanda bumvaga ko aribyo koko nyuma ya Repuburika yari ibaye iya kabiri iyobowe na Perezida Yuvenali Habyarimana bumvaga ko impinduka ari ngombwa. Inkotanyi  ntizigeze zivuga neza ubu butegetsi zibusebya muri byose aha twavuga umuganda, umusoro, kurema akazu, kutagira demokarasi, uburenganzira bungana ku banyarwanda, ubutabera n’ibindi. Aha abenshi mu banyarwanda baguye muri uyu mutego kuko byari ikinyoma. FPR iti: “mbazaniye demokarasi”

Demokarasi n’iki ?

Tugendeye ku iyigandimi, demokarasi ni uburyo bw’imiyoborere buha abaturage ubushobozi mu nzego zose z’igihugu. Ibi bitandukanye kure n’icyo bita demokarasi FPR Inkotanyi yazaniye abanyarwanda.

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda, ibintu byose byarahindutse ; abanyarwanda bahindutse abanyamahanga mu gihugu cyabo, bamburwa ibyabo ku ngufu, abandi baricwa birarangira. Abatarishwe barafunzwe bamwe bazira ubusa, ubutabera burabura, kurenganya abanyarwanda bihinduka umuco. Uko iminsi igenda ishira niko abanyarwanda barushaho kurengana. Babuzwa guhinga amasambu yabo uko babyifuza byaje guteza inzara bamwe barasuhukira i Bugande no muri RD Congo. Ubu abanyarwanda barasenyerwa umunsi ku wundi ndetse nta n’ingurane bahawe binyuranije n’amategeko agenga umutungo bwite. Kagame na FPR ye baboshye abanyarwanda kandi ikibanyura n’uko utagomba kuvuga cyangwa ngo uvugirwe kuko ubikoze wese bamuhimbira ibyaha bimufungisha hakazamo no kwicwa.

 Ingero nyinshi aha twavuga nka Cyuma Hasani, Karasira Aimable, Yvonne Idamange, Ingabire Victoire Umuhoza wasubiye mu Rwanda 2010 agatangira gutotezwa ndetse akaza no gufungwa nyuma aza kurekurwa bya nyirarureshwa mu 2018 kuko yari afunishijwe ijisho. Ku wa 19/06/2025 Ingabire Victoire yongeye guhamagazwa ngo yitabe urukiko niko guhita atabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko ibi bikaba bidatangaje kuko u Rwanda rwahindutse akarima ka Kagame na FPR barica cyangwa bagakiza uwo bashaka.

 Victoire Ingabire Umuhoza, usibye kwiraza i Nyanza ibyaha bamurega ntaho bitaniye na wa mugani w’ikirura n’umwana w’intama, kuvuga ko ahungabanya umudendezo w’igihugu kandi afungiye iwe mu rugo ni ikigaragaza ko bamufitiye ubwoba ku bw’imigambi ye yifuriza ahazaza heza abanyarwanda. Ibi byose bije nyuma yo kwamagana no kunenga leta y’igitugu ya Kagame n’agatsiko itemera ko hagira uvuga ibitagenda mu Rwanda. Kuri twe  nk’abanyarwanda Ingabire Victoire yabaye ikimenyetso cy’igitugu FPR ikorera abanyarwanda n’akarengane ndenga kamere kamaze kurambirana. Turagira ngo twibutse Kagame na FPR ye ko amaherezo y’ingoma z’igitugu zose ari kimwe kuko kwica no gufunga bitigeze bituma ziramba.

Gufunga Ingabire bisobanuye byinshi kuri twe nk’abanyarwanda. Icya mbere ni ugushimangira ko mu Rwanda nta demokarasi ihari nta n’iyo bashaka kuzanira abanyarwanda. Gushimangira ko Kagame adashaka gufungura urubuga rwa politike ngo asangire n’abandi ubuyobozi. Kuba FPR yarasimbuye MRND ku banyarwanda byabaye guhungira ubwayi mu kigunda. 

Mu by’ukuri rero mu Rwanda nta demokarasi ihari FPR yabeshye abanyarwanda kugira ngo yifatire ubutegetsi. Igihe ni iki ngo abanyarwanda twese hamwe nk’abitsamuye duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu twubake u Rwanda buri munyarwanda wese yisangamo.