Mu Rwanda haranuka urunturuntu: Amakimbirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage ashobora kuvutsa Tuniziya cyangwa Misiri bitakekwaga

Mu gihe mu Rwanda hashize iminsi havugwa ubushyamirane hagati y’abapolisi n’abaturage hirya no hino mu gihugu ariko cyane cyane hakavugwa umwuka mubi hagati y’abapolisi n’abamotari ku buryo ababirebera hafi bemeza ko ibintu byahinduye isura bikaba byatuma havuka itana mu mitwe rikomeye ryanakururira leta ya Kagame ibibazo bikomeye, mu gihe kandi hari amakuru avuga ko leta ya Kagame ibinyujije mu ishami rya ba maneko n’abapolisi yaba ifite umugambi wo kwibasira no kurimburana n’imizi abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane hakavugwa abo mu ishyaka FDU rya Ingabire kuko ngo basanga nta bundi buryo bashobora gucubya umuvuduko n’igitutu iri shyaka ririmo kotsa ubutegetsi bwa Kagamenk’uko hari umwe muri za maneko uherutse kubyigamba bagenzi be bamwumva, ubu noneho haravugwa ubushyamirane hagati y’abapolisi, abacungagereza na za maneko za Kagame hamwe n’abarwanashyaka bagiye gusura Ingabire kuri gereza ya Kigali aho afungiye.

Ubu bushyamirane ngo bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2012 aho bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka rya Victoire Ingabire batonganye bikomeye n’abapolisi n’abacungagereza ku buryo abaturage bose bari buzuye muri iyo gereza bahuruye basa n’abiteguye kureba umukino udasanzwe muri iyo gereza. Intandaro y’ubu bushyamirane ngo ni umwe mu barwanashyaka winjiye muri gereza yambaye ingofero maze abapolisi n’abacungagereza bamusaba kuyisiga ku muryango ariko igihe yarimo ayibahereza abona hari undi muntu uyinjiranye ntibayimusaba maze ababaza impamvu ari we wenyine basaba gusiga ingofero ye ku muryango maze ngo amakimbirane avuka atyo.

Abaturage bari aho ayo makimbirane yabereye badutangarije ko bidasanzwe bibaho ko ibintu nk’ibyo bibaho kuko ngo umwe mu bapolisi bari aho ku marembo banatubwiye ko izina rye ngo ari NGABONZIZA ariko ngo ntibashoboye kumenya irindi zina rye kimwe n’ipeti rye gusa ngo yari afite iradiyo y’itumanaho (icyombo), ngo yatangiye akubita uwo murwanashyaka wa FDU amukubitira mu kazu polisi ikoreramo ku muryango wa gereza maze bagenzi be bajya kubaza icyo akubitirwa maze amakimbirane ahindura isura kuko ari abapolisi bari aho, ari abacungagereza ndetse n’abamaneko batangiye kwibasira abarwanashyaka bo kwa Ingabire maze si uguterana amagambo ruresurana.

Icyo abaturage batubwiye ngo ni uburyo aba barwanashyaka ngo batari na benshi bashoboye kwihagararaho babwira abo bacungamutekano ko barambiwe uburyo babacura bufuni na buhoro ndetse ko ngo ibyo badashobora gukomeza kubyemera. Abaturage nabo ngo n’ubwo bashungeraga ngo ni nako bitonganyaga batuka polisi kubera imyitwarire mibi ikomeje kugaragaza mu baturage ku buryo ndetse ngo hari n’abemezaga ko ibintu bisigaye bimeze nabi ngo leta nititonda ishobora kuzahura n’akaga gakomeye nk’aho bavugaga ko ibyabereye mu barabu bitari kure yo kubera mu Rwanda ugereranije n’uko abantu basigaye batuka polisi haba ku maradiyo n’ahandi bavuga ko ikomeje kubavutsa uburenganzira bwabo.

Niba rero ibintu bikomeje kumera uko bimeze ubu uwatekereza ko hashobora kuvuka imyigaragambyo karundura ntiyaba yibeshye cyane ukurikije ibyo abaturage basigaye bavuga kuri leta n’ubwo hari intore zimwe zikinambye ku butegetsi bw’igitugu dore ko nta n’umurozi wabuze gikarabya. Abenshi rero basigaye birirwa bijujuta bagira bati turarambiwe uwaduha inkunga ngo twihandure ivunja ritagituma tugoheka. Ngaho rero abatekinisiye ba FPR nimukataze mu bugizi bwa nabi mushobora kuzaririra mu myotsi igihe mwazaba mubonye ibyo mutakekaga kereka niba amaso yanyu atabona n’amatwi yanyu ntiyumve.

Nkunda L.
RLP

1 COMMENT

  1. namwe mutaratujijisha kabisa ubushize ntimwatubwiye ko kagame azavaho bitarenze le30 /12:2012 reka turebe nanjye sinzabyibagirwa

Comments are closed.