Mu w’1990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo?

Gen Emmanuel Habyalimana na Major Jean Marie Micombero

Kuva mu w’1990, abanyarwanda ntibaca ku itariki ya mbere Ukwakira batayitekerejeho. Ni bwo FPR Inkotanyi yateye u Rwanda iturutse Uganda. Umunyarwanda yaragize ati: « intambara irasenya ntiyubaka ». Ni byo. Yaba abatangiza  intambara, yaba n’abayishorwamo, nta n’umwe utayigiriramo amakuba, nta n’umwe utayitakarizamo abe, nta n’umwe uba wizeye kutayitakarizamo ubuzima bwe.

Intambara isenya byinshi mu bikorwa by’amajyambere kandi ihitana benshi barimo abasirikare n’abasivili, igahitana abato n’abakuru. Ese intambara yari ngombwa mu w’1990?  Abateje iyo ntambara bavugaga ko ikibazo cy’impunzi n’akarengane byari byarananiranye mu nzira y’amahoro. Ese uyu munsi byarakemuwe, nyuma y’imyaka 27 yose? Impunzi z’abanyarwanda ziracyahari ndetse ku munsi wa none ni nyinshi kuruta iza mbere y’imyaka 1990. Ese uyu munsi hakwiye indi ntambara, cyangwa hari ubundi buryo bwiza bwo gukemura ibyo bibazo?

Abakurikiye uko byari byifashe mbere y’uko intambara y’Ukwakira itangira, bemeza ko ikibazo cy’itahuka ry’impunzi mu nzira y’amahoro cyarimo gishakirwa igisubizo. Bemeza ko hari harabaye inama zinyuranye hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), u Rwanda n’ibihugu birukikije by’umwihariko Uganda ahari impunzi nyinshi icyo gihe. Urebye, ngo abategetsi b’u Rwanda bari bafite ubushake bwo kureba uko izo mpunzi zatahuka mu rwababyaye. Hagati aho hari n’abemeza ko icyo kibazo kitashakiwe umuti ku buryo bwihuse, ko kandi kitahawe n’uburemere gikwiye, bakongeraho ko mu kukiga hatashyizwemo ubushishozi.

Ahagana mu w’1982 abanyarwanda bari barahungiye Uganda baratahutse, bashyirwa mu gice cyegereye Parike y’Akagera. Nyamara, bivugwa ko iki gikorwa kitateguwe neza ku buryo izo mpunzi zaje gusubira iyo zavuye kuko zitaguwe nza mu rwababyaye icyo gihe. Nyuma ikibazo cyongeye gushakirwa umuti. Mbere gato y’uko Inkotanyi zigaba igitero cya mbere, Yoweri Kaguta Museveni yari yasuye u Rwanda yizeza mugenzi we  Yuvenali Habyalimana ko ntawatera avuye Uganda. Amakuru yo kugaba igitero yari yarageze mu gutwi kwa Habyalimana.  Mu gihe rero impande zose zirebwa n’iki kibazo zari mu nzira yo kugishakira umuti urambye, nibwo iyo ntambara yatangijwe na FPR Inkotanyi isobanura ko icyo kibazo cyarangaranywe n’abagombaga kugikemura.

Iyo ntambara yagejeje FPR Inkotanyi ku butegetsi mu w’1994. Ni intambara yahitanye abantu benshi, na n’ubu umubare wabo ntuzwi neza. Yagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abanyarwanda, ndetse igira n’ingaruka zikomeye ku bihugu bituranye n’u Rwanda, cyane cyane Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yitwaga Zaïre. Muri Kanama 1993, iyo ntambara imaze imyaka itatu, guverinoma ya Habyalimana na FPR Inkotanyi bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yo gusangira ubutegetsi no guhuza ingabo. Icyo gihe benshi mu banyarwanda bizeye ko inzira y’amahoro igiye kugerwaho burundu.

Muri Mutarama 1994, Perezida Habyalimana yarahiriye kwinjira muri guverinoma y’inzibacyuho yaguye. Ubwo mu minsi ikurikiyeho, hagombaga no kurahira abagize guverinoma yari kuyoborwa na Faustin Twagiramungu, ikaba yari inarimo n’andi mashyaka yari muri « opposition » ndetse na FPR Inkotanyi. Hagombaga no kurahira abagize Intekonshingamategeko, izo nzego zose zikaba zari kuba ziri mu nzibacyuho yaguye yagombaga kumara amezi 22, noneho hakaba amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’amatora y’abagize Intekonshingamategeko.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « ishorewe na rushorera ntishoka aho ishaka ». Byageze muri Mata 1994, izo nzego zindi zitararahira. Ibintu bizamo kidobya yatumye igihugu kigwa mu mahano y’ubwicanyi ndengakamere bwageze no ku kigero cya jenoside ubwo tariki ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye ba Perezida Yuvenali Habyalimana na Sibiriyani Ntaryamira w’u Burundi yaraswaga, abari bayirimo bose bakahasiga ubuzima.

Hari abari mu gisirikare cya FPR Inkotanyi bemeza ko icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura iyo ndege cyakozwe ku itegeko ryatanzwe na Jenerali Paul Kagame. Mu babyemeza harimo Jenerali Kayumba Nyamwasa, Major Jean Marie Micombero, Major Dr Théogène Rudasingwa, n’abandi.

Soma inkuru irambuye hano>>>