Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwasabye u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa Léon Mugesera

Dr Léon Mugesera n'umufasha we Gemma Uwamariya

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu cyemezo cyafashwe kuri uyu wa kane tariki ya 28 Nzeli 2017, Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa Muntu bwasabye Leta y’u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa Dr Léon Mugesera.

Ababuranira Dr Mugesera bafata iki cyemezo cy’uru rukiko nko kwemera ko uburenganzira bwa Dr Mugesera buhonyorwa.

David Pavot, ukuriye ibiro mpuzamahanga bitanga ubufasha mu by’amategeko bya Kaminuza ya Sherbrooke muri Canada asanga iyi ari intsinzi ya mbere mu kurengera uburenganzira bw’ibanze bwa Dr Mugesera.

Dr Mugesera wari utuye muri Québec afungiye mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa na Canada mu 2012, akaba yemeza ko afashwe nabi kandi yimwe ubutabera.

Afatanije n’abanyeshuri bagera kuri 30 biga mu by’amategeko muri Kaminuza ya Sherbrooke, David Pavot n’abanyamategeko Geneviève Dufour na Philippe Larochelle bashyikirije ikirego urukiko nyafurika mu izina rya Dr Léon Mugesera, kugira ngo ihohoterwa bavuga ko akorerwa rihagarare.

Icyemezo cy’urukiko gisaba Leta y’u Rwanda, kwemerera Dr Mugesera guhura n’abamwunganira mu mategeko no kwirinda ibikorwa byose byakwibasira ubuzima bwa Dr Mugesera kandi akemererwa kuvugana n’umuryango we nta mbogamizi.

N’ubwo bwose iki cyemezo kitari imyanzuro ku kibazo nyamukuru, ariko ni nko kwemeza mu buryo butaziguye ko uburenganzira bw’ibanze bwa Dr Mugesera bahonyowe kandi byihutirwa ko Dr Mugesera afatwa bya kimuntu!

Icyemezo cy’urukiko ku kibazo nyamukuru gishobora gufatwa hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.

Umufasha wa Dr Mugesera ari we Gemma Uwamariya, uba muri Québec, yavuze ko icyi cyemezo cyamuhaye icyizere.

Umukobwa wa Dr Mugesera witwa Carmen Nono avuga ko Ise avuga ko inzira z’ubutebera zishobora kuba ndende ariko ubutabera buzagerwaho.

Iki cyemezo cy’urukiko Nyafurika gisa nk’icyongera kubyutsa impaka kw’iyoherezwa mu Rwanda rya Dr Mugesera mu 2012 nk’uko bivugwa na David Pavot. Ngo igihugu cya Canada cyari cyahawe icyizere na Leta y’u Rwanda ko Dr Mugesera azabona ubutabera ndetse n’uburenganzira bwe bukubahirizwa. Dr Mugesera yari yerekanye impungenge ariko ziterwa utwatsi nyuma y’imyaka irenga 15 mu rugamba rw’amategeko.

Nabibutsa ko Dr Mugesera yakatiwe gufungwa burundu mu mwaka ushize nyuma y’urubanza rwakemanzwe na benshi mu banyamategeko ku rwego mpuzamahanga.

Leta y’u Rwanda ifite iminsi 15 ngo igire icyo ivuga kuri iki cyemezo cy’urukiko nyafurika, uretse ko umuntu atabura kuvuga ko Leta y’u Rwanda yabaye nk’isuzugura uru rukiko kuko nta muntu uyihagarariye yigeze yohereza muri uru rubanza.

Me Philippe Larochelle umwe mu baburanira Dr Mugesera yatangaje ko iki cyemezo gishobora kugira icyo kibwira abayobozi ba Canada bakomeje kohereza abantu mu bihugu bakomokamo batitaye ku kuba uburenganzira bwabo buzubahirizwa.

Leta ya Canada na Leta y’u Rwanda ntacyo byari byatangaza kuri iki cyemezo mu gihe twandikaga iyi nkuru.