“MUNGEREZE UBU BUTUMWA KURI KAYUMBA NYAMWASA”: NKURIKIYUMUKIZA PIERRE.

Gen Kayumba Nyamwasa

NKULIKIYUMUKIZA PIERRE aragira ati ndifuza kugira ngo mbatume kandi muzantumikire rwose. Hari ikiganiro numvishije General Kayumba Nyamwasa avugira kuri radio Itahuka, maze numva ibyo yavuzemo ndumirwa, kuko ibyo yavugaga ni ibyabereye neza neza aho mvuka kandi icyo gihe nari mpibereye. None niyo mpamvu nshatse kugira ngo mbanyuzeho ubu butumwa muvuguruza, nubwo bwose ari impitagihe, ariko baravuga ngo “mieux vaut tard que jamais”. Kandi rwose ndabinginze, ubu butumwa muzabumvugire.

Muri icyo kiganiro, Kayumba Nyamwasa avuga ko ngo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, we yari ari ku Murindi, nyuma bahita bamushinga kuyobora bataillon ya 21 yari ishinzwe kugenzura komini za Giti, Rutare na Buyoga. Izo komini zose zari iza Byumba, ariko zahanaga imbibi na Kigali Ngali (Njyewe nta n´ubwo nari nzi ko ari we wayoboraga Inkotanyi zanyuze iwacu. Aho mbimenyeye ndumiwe!). Yakomeje rero avuga ko ngo muri ayo makomini yose nta muhutu wahaguye yishwe n´Inkotanyi. Ngo n´ikimenyimenyi ntago bishe Bourgmestre Sebushumba wari uwa Giti icyo gihe. Aravuga ngo bahise bihutira kujya gufunga umuhanda Kigali – Byumba, ngo bawufungira ku Cyamutara.

Aha ku Cyamutara niho mvuka neza neza kandi icyo gihe niho nari ndi. Nyuma akomeza avuga ko ngo impunzi zabaga Nyacyonga ngo zasubijwe i Byumba zinyuze uwo muhanda wose kandi ko ngo nta muntu wigeze agira icyo azitwara! Ngo uretse ko nyuma yaje kumva ko ngo hari izo biciye i Byumba muri stade!

Kuba byonyine Inkotanyi zari ziri muri ako gace kose ari we waziyoboraga, akaba avuga ko nta bahutu zishe muri ako gace, bitumye nta kintu na kimwe mubyo yavuze byose njyewe nshobora kwemera kuko noneho ubungubu avuze ibyo njyewe niyiziye neza, ntabwiwe n’undi muntu uwariwe wese ahubwo njyewe niboneye n´amaso yanjye kuko icyo gihe nari nkuze nari mfite imyaka 19 kandi nigaga no mumashuri yisumbuye, uretse ko indege yahanuwe turi mu kiruhuko, bishaka kuvuga ko nyine icyo gihe nari ndi mu rugo. Iyo Kayumba avuga biriya rero, ngire ngo ahari aba azi ko abantu bose yabamaze muri kariya gace ko ntawaboneka wo kugira icyo abivugaho! Njyewe ndumiwe pe!

Uyu ni Nkurikiyumukiza wabyanditse.

Koko se, Kayumba Nyamwasa yaba yarabivuze ?

Ku Ikondera libre, ikondera ryigenga, ikondera rirwanya ubucakara ubwo aribwo bwose cyane cyane ubwoba, ikinyoma no kuniganwa ijambo, twahisemo gushakisha uyu Nkurikiyumukiza Petero, ngo ubwe yivugire ibyo yari yifuje kudutuma.

Twamereye kandi ko tuzagerageza gushaka Général Nyamwasa Kayumba, turizera ko azadukundira agahumuriza uyu Nkurikiyumukiza.

Dutangire twumva amagambo ya Général Nyamwasa, maze duhite duha umwanya Nkurikiyumukiza yivugire ubutumwa yifuzaga kudutuma.

Ikondera libre, 18/06/2018

Agnès Mukarugomwa.