MURENZI AIMABLE wafashije mu izimira rya Twagirimana Boniface yaba yibereye Tanzania

Aimable Murenzi bivugwa ko yatorokanye na Boniface Twagirimana

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Burya ngo ntawuyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho yamuhishe ! Kandi nta na kimwe cyakozwe ku isi kitazajya ahabona nk’uko ijambo ry ‘Imana ribivuga. Mu Rwanda bakunze gutekenika bagakekako amayeri bakoresha abantu batayamenya, nyamara siko bikimeze kuko ubu gahunda yose yerekeranye n’ubwicanyi bukorwa na FPR isigaye imenyekana yose uko yakabaye, bashatse basubiza inkota mu rwubati.

Mu gihe ubutegetsi bw ‘u Rwanda bukomeje kujijisha ku izimira rya Twagirimana Boniface, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi niko bamwe mu bakozi babwo barambiwe kumena amaraso y ‘inzirakerangane bakomeje kutugezaho amakuru yose ajyanye n’uwo mupango.

Amakuru yizewe aratumenyesha ko imodoka yakoreshejwe mu gutwara Twagirimana Boniface ari pick up ya gisirikare ifite plaque za RDF tugishakisha numéro zayo, kugeza ubu abacungagereza babiri Bosco Nsanzumuhire na Claver Munyabugingo alias Gaca biboneye n’amaso umukino wose ubu bafungiye ahantu hatazwi ndetse n’abafungwa batandatu tutaramenya amazina yabo bimuriwe mu yandi magereza (bamwe muri bo bafunzwe bashinjwa ibyaha byo kugambanira Igihugu), abo bimuwe ngo bakekwaho gutanga amakuru ku byabaye cyane cyane ko basanzwe bakorera imirimo hanze ya gereza bagahura n’abacungagereza kenshi. N’ubwo bimeze bityo ariko amakuru yose yaramenyekanye kuko burya uwububa abonwa n’uhagaze koko!

Amakuru twashoboye kandi kumenya n’uko Murenzi Aimable wakoze mission neza yo gushimuta Boniface Twagirimana, nano Leta ikaba ivuga ko yatorokanye na Boniface Twagirimana ubu yamaze kugera muri Tanzania akaba yaramaze gushakirwa ibyangombwa bishya ,abatuye muri Mozambique, Malawi, Zambia mu bihe bitarambiranye muzamubona.

Icyizere cy’uko Boniface Twagirimana azaboneka ari muzima kiragenda kiyoyoka dore ko n’uwo bitwa ko batorokanye we yashoboye kugera mu mahanga. Nabibutsa ko Aimable Murenzi yavukiye i Karagwe muri Tanzania.