ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU
Ku cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014, inama rusange idasanzwe y’ishyaka PDP-Imanzi (Pacte Démocratique du Peuple – Imanzi) yateraniye i Buruseli mu Bubiligi ifata ibyemezo bikurikira:
1. Inama yashimiye byimazeyo Komite nyobozi yari imaze imyaka itatu iyobora ishyaka. By’umwihariko yashimiye Bwana KARANGWA SEMUSHI Gérard akazi keza yakoze mu butumwa akubutsemo bwo kwandikisha ishyaka PDP-Imanzi mu Rwanda, ubutumwa bwamaze amezi atandatu atangira ku itariki ya 20/06/2013 kugeza ku wa 21/12/2013 nk’uko byari biteganijwe mu cyemezo cyanditse cyabumwoherezagamo.
2. Inama ikaba yatoye komite nyobozi nshya ihagarariye inyungu z’ishyaka igizwe n’aba bakurikira:
– Perezida fondateri w’ishyaka: Bwana Déogratias MUSHAYIDI;
– Umunyamabanga mukuru w’ishyaka: Bwana Jean-Damascène MUNYAMPETA;
– Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe itangazamakuru: Bwana Pacifique KABALISA;
– Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe abari, abategarugori n’urubyiruko: Madame Astérie MUKARWEBEYA;
– Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi: Bwana Jean-Claude KABAGEMA;
– Umubitsi mukuru w’ishyaka: Bwana Gérard HAKIZIMALI
Abari munama rusange idasanzwe y’ishyaka PDP-IMANZI batoye kandi komisiyo zikurikira:
– Komisiyo ishinzwe amakuru n’inyandiko;
– Komisiyo ishinzwe imyitwarire n’imiyoborere;
– Komisiyo ishinzwe amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.
3. Ishyaka PDP-IMANZI rizatangaza mu minsi ya vuba abazakomeza ubutumwa bwo kwandikisha ishyaka mu Rwanda ndetse na komite irihagarariye by’agateganyo imbere mu gihugu.
Bikorewe i Buruseli ku wa 12/01/2014
Munyampeta Jean-Damascène
Umunyamabanga mukuru