Dr. Gasana Anastase wahoze ari Minisitiri w´Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana no ku butegetsi bwa Perezida Kagame arasaba ingabo z’igihugu na polisi guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame.
Akoresheje urubuga DHR yagize ati:
“Banyarubuga,
Kagame muri ririya jambo rye yigamba ko ari we wishe Col Patrick Karegeya kandi ko ntawe bigomba kugira uwo bitera isoni n’ipfunwe kuko kuri we ari ibyo yagombaga gukora, ariyitiranya n’igihugu.
Igihugu cy’u Rwanda ntabwo ari Kagame, ntabwo ari na FPR. Kutavuga rumwe muri politiki na Kagame na FPR rero ntibigomba kuviramo umunyarwanda uwo ari we wese kwicwa kuko ari uburenganzira bwe bwo kutagira ibitekerezo bya politiki bisa n’ibya Kagame na FPR ye.
Ni uburenganzira bwa buri munyarwanda kuneenga Kagame na FPR ye, gutanga ibitekerezo no gukora ibikorwa byatuma Kagame na FPR bava ku butegetsi mu Rwanda hakajyaho ubundi butegetsi bubereye abanyarwanda bose ku buryo u Rwanda ruba mugongo mugari uheka abana barwo bose.
Dusabye ingabo z’u Rwanda RDF na police y’u Rwanda gufatanya mw’ibanga bagakora coup d’Etat militaire ubundi bakitabaza amashyaka atavuga rumwe na FPR ari hanze n’ari mugihugu imbere mu gukora leta y’agateganyo yo kugangahura igihugu(a Healing Government) no guha igihugu cyacu icyerekezo gishyashya.”
Dr AnastaseGasana