RWANDA:KAGAME YIYEMEREYE KO UBUTEGETSI BWE ARI BWO BWAHITANYE KOLONELI KAREGEYA KANDI ANASHOZA INTAMBARA KU BANYARWANDA

Ku itariki ya 1 Mutarama 2014 nibwo umurambo wa nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya, umwe mu batavuga rumwe na Leta y’I Kigali wabonetse muri Hoteli Michelangelo yo mu mujyi wa Johannesburg, ho muri Afurika y’Epfo,banasanga yarahotowe aterewe ku munigo. Leta ya Afurika y’Epfo yahise isaba inzego zibishinzwe kwihutisha iperereza.

Nk’uko tubikesha Associated Press, uyu munsi Pawulo Kagame yavuze ko : ” Uzagambanira u Rwanda uwo ariwe wese, n’ukiriho bizamugaruka.” Yongeyeho ati:”Ni igihe gusa; ugambanira igihugu cye uwo ari we wese ntabwo yabikira, biramugaruka.” Ibyo Kagame akaba yabivugiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu “national prayer breakfast.”. Perezida Kagame yabwiye abari bateraniye aho ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bazajya bafatwa kimwe, kandi ko nta mpavu n’imwe y’uko hari umuntu uri muri Leta ayoboye wari ukwiriye guterwa agahinda n’ibigwirirye abanzi b’ubutegetsi bwe.

Uko kwemera icyaha kwa Perezida kuje gushimangira ibyari byatangajwe mbere n’abandi bayobozi b’u Rwanda. Nko muri tweeter yo kuwa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014 ya Minisitiri w’Itebe Bwana Petero Habumuremyi, aravuga ngo 2014: “Kugambanira abaturage n’igihugu cyabo cyakugize uwo uri we, iteka ryose bikugiraho ingaruka.” Naho minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Madamu Louise Mushikiwabo yanditse kuri tweeter kandi anavuga ko kuba Karegeya yari “yarihinduye umwanzi” wa guvernoma ye, ibyamubayeho bitari bwikwiriye kugira uwo bibuza gusinzira. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yashimangiye ko nyakwigendera Karegeya yari akwiriye urupfu kubera kugambanira igihugu cyamugize uwo ari we. Noneho, mu muhango wo kwamamaza gahunda “Ndi umunyarwanda” wabereye muri District ya Rubavu ku itariki ya 11 Mutarama, Minisitiri w’Ingabo, Generali James Kabarebe, we yaragaciye, yemeza uruhare rwa gunernoma y’u Rwanda muri kiriya gikorwa cy’ubuhotozi. Ati” Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n’umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa.”

Kwica no gufunga abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abatavuga rumwe na Leta bimaze gufata intera idashobora kwihanganirwa. Abacamanza barasya batanzitse mu guhana abanyepolitiki n’abanyamakuru bigenga, ibyo birimo igihano cyo gufungwa burundu cyahawe Deo Mushayidi (PDP Imanzi); igifungo cy’imyaka 15 cyahawe Madamu Victoire Ingabire (Perezidante wa FDU-INKINGI); igifungo cy’imyaka 4 cyahawe Bernard Ntaganda (Perezida wa PS Imberakuri); imyaka 2 bakatiye Sylvain Sibomana (Umunyamabanga Mukuru wa FDU-INKINGI); imyaka 15 bakatiye Dr. Theoneste Niyitegeka (kandida perezida wa Republika mu 2003), n’abandi… Kuva muri 1994, ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwohonyoye by’indegakamere uburenganzira bwa kiremwamuntu haba mu Rwanda, haba muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri ibyo hakaba harimo ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, bitaretse n’ibikorwa bishobora kwitwa jenoside. Urubuga rwa politiki ruradanangiye, itangazamakuru ryigenga ryaranize, sositeye sivile yararuciye irarumira, u Rwanda ni igihugu gihora mu bihe nk’iby’intambara, tutaretse ubwoba n’umutekano muke bisa n’ibyo mu gihe cyabanjirije amarorerwa yo muri 1994. Aho Leta y’u Rwanda yakarengeye kandi ngo anarinde abaturage, ahubwo yahisemo kwishora mu bikorwa by’iterabwoba mu karere k’Ibiyaga Bigari ndetse na kure yaho. Kuba umuryango mpuzamahanga warahisemo kwicecekera ntiwamaganire ahabona amarorerwa akorwa na Perezida Kagame, byabaye nko kumukingira ikibaba, bituma umuco wa kudahana wimakazwa, noneho igitugu gisya kitanzitse.

Hashize imyaka n’imyaniko abaharanira demokarasi mu Rwanda bavuza iya bahanda basaba ko ibibazo byugarije u Rwanda byacyemurwa mu nzira y’imishyikirano. Inzira y’amahoro n’imishyikirano Perezida Kagame yabiteye utwatsi, ahitamo inzira yo gukoresha umurya, yica anafunga abo batavuga rumwe, none ageze aho gushoza intambara ku muntu wese usaba ubwisanzure.

Dushingiye kuri ibi byose, turasaba:

1) Perezida Pawulo Kagame n’ngoma mpotozi ye guhita begura ntayandi mananiza kuko batakaje icyizere cyo kuyobora igihugu;
2) Abanyarwanda gushirika ubwoba, bagatuza, bagashyira hamwe, bakiyemeza gukaza umurego mu rugamba rwo kwibohora bagaruza uburenganzira bwabo;
3) Umuryango mpuzamahanga gushyiraho icyo bita “INSHINGANO YO KURINDA/RESPONSIBILITE DE PROTEGER”, arizo ngamba nshya zo kubungabunga umutekano n’uburenganzira bwa kiremwamuntu mu rwego mpuzamahanga, zigamize gukumira no guhagarika jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyo kwibasira inyokomuntu;
4) Umuryango mpuzamahanga gushyikiriza ubutabera Perezida Kagame n’izindi nkozi z’ibibi akoresha kubera ibyaha ndengakamere bakoze haba mbere ya 1994, haba muri 1994, haba na nyuma yahoo;
5) Umuryango mpuzamahanga gushyikira no gufasha abanyarwanda gushyiraho ubutegetsi burangwa n’ukuri, ubutabera, igihugu kigendera ku mategeko, ubwiyunge no gusana imitima bya nyabyo.

Tuboneyeho umwanya wo kwongera kwizeza abanyarwanda ko n’ubwo urugamba rw’ubwisanzure, ubumwe, demokarasi, ubutabera n’uburumbuke busangiwe ari rurerure kandi rutoroshye, uko bimera kose, ukwishyira tukizana bizasezerera ingoma y’igitugu izuba riva, urupfu rutwugarije rwimukire ubuzima buzira umuze.

Mu izina rya Plateforme,

Dr. Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa

FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerland

Etienne Masozera, Umuhuzabikorwa
AMAHORO People’s Congress
Ottawa, Canada

Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa
Ihuriro Nyarwanda (RNC)
Washington DC, USA
E-mail: [email protected]

Itangazo Kagame ashoje intambara ku banyarwanda