Musanze: Paul Kagame yongeye kwikoma abanyarwanda baba hanze n’ibihugu bibacumbikiye

Yanditswe na J. L. Ishimwe

Ku itariki ya 11 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yagaragaye mu majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze aho yavugiye yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abayobozi 47 ba gisirikare na polisi mu Ishuri Rikuru rya gisirikare (RDF Command and staff College) riherereye I Nyakinama nyuma akaganira, ku gicamunsi, n’abavuga rikijyana (opinion leaders) bo mu turere twa Rubavu na Musanze. Aho hombi, Paul Kagame yavuze kuri byinshi ariko cyane cyane agaruka ku mutekano w’u Rwanda n’uw’akarere aho yongeye kwikoma abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ndetse n’ibihugu babamo. Paul Kagame utarigeze asuhuza abayobozi batandukanye, nk’uko asanzwe abigenza ageze aho yaganiriye n’abavuga rikijyana, kuko yasaga nunaniwe cyangwa umuntu ufite byinshi mu mutwe; yabyibutse nyuma maze ahita yikomereza.  Aho naho yagarutse cyane ku banyarwanda baba hanze ndetse n’abatavuga rumwe nawe muri rusange.

Mu ijambo yavugiye muri Military Academy i Nyakinama, Paul Kagame yagaragaje ko atishimiye uburyo abasirikare barangiza muri iryo shuri baba badafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ngo maze babukoreshe mu kurinda umutekano w’igihugu aho yagize ati “Ningaruka nkasanga ibyo bidakorwa muzajya mu kaga gakomeye“. Maze amashyi ngo kacikaci. Ibyo yabibwiye abayibozi b’iryo shuri, ab’ingabo ndetse n’abashinzwe uburezi. 

Kuri Paul Kagame ngo ikoranabuhanga rizamufasha mu gucunga umutekano w’akarere nk’uko yashatse kwigira umupolisi w’akarere k’ibiyaga bigari. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko amaze kuvuga ayo magambo, abari bitabiriye ibyo birori ndetse barimo n’abayobozi babwiwe ko bazabona akaga gakomeye bahise bamuha amashyi. Iki kirerekana urwego rubi rw’ubwoba abanyarwanda bamaze kugezwaho, aho babwirwa ko bazagirirwa nabi bakabishimira (gukoma amashyi mu Kinyarwanda uko byahoze byakorwaga ari uko abantu bishimiye ibyo babwiwe, kereka niba mu Rwanda rwa Paul Kagame byarahinduye inyito). 

Paul Kagame yongeye kandi kuvuga ababaye cyane ko atishimiye abasirikare bahabwa amasomo nk’ayo atangirwa mu Military Academy ndetse n’ahandi hatandukanye mu mashuri ya gisirikare akomeye yo hirya no hino ku isi, dore ko Paul Kagame ashoramo akayabo kugirango arebe ko umutekano we warushaho gucungwa,  nyamara ngo abababazwa n’uko abarangiza ayo masomo bamwe batoroka igihugu bakajya mu bindi bihugu. Paul Kagame yavuze ko bagerayo bagakwiza ibihuha ku Rwanda (nako kuri Paul Kagame) ngo babone uko bakirwa neza ndetse bagahabwa umwanya wo kwiteguriramo guhungabanya umutekano we. Paul Kagame akaba ababazwa n’uko yigisha abasirikare ibyo kumucungira umutekano maze ahubwo bigatuma bamwe bawumubuza.  Yabivuze muri aya magambo “Hari abantu barangije nk’uko namwe mwarangije, nyuma kubera ibibazo byabo bwite by’ubugizi bwa nabi bifitemo  bakajya mu bihugu twita iby’inshuti (aha bahise berekaba amabendera y’ibihigu bitandukanye bagaragaza arimo n’irya Uganda) babeshya byinshi maze bakakirwa. Abo bantu bakaba aribo baduteza umutekano muke”. Paul Kagame yavuze ko icyo ari ikibazo kimukomereye ko kandi ibyo birushaho kugenda biba. Aha twakwibaza kandi nawe yakwibaza impamvu ibitera. Ese ntabwo yaba ariwe nyirabayazana?

Ikibazo cy’umutekano kandi Paul Kagame yongeye kukigarukaho mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikijyana bo mu turere twa Rubavu na Musanze. Paul Kagame yavuze ko kuva muri 1990 ugera muri 2010, u Rwanda rwari rufite abubaka n’abasenya. Nyamara ariko mu ijwi rye, yibanze cyane mu myaka ya 1997, 1998 na 1999; imyaka ikomeye cyane mu mateka y’intara y’Amajyaruguru aho abaturage bari aba perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi bishwe umusubizo. Paul Kagame yiyemerera rwose ko abo bantu basenya cyangwa basenye abazi neza. Yashimangiye kandi ko bamwe bahari, ko ngo ariko abenshi bafashe inzira bakigendera. Aha twakwibaza niba noneho Paul Kagame yaba agiye kwemera ko ababikoze bagiriye nabi izo nzirakarengane bibihanirwa cyangwa se niba nawe yakwemera ko yabigizemo uruhare? Niba atari ukwigira nyoninyinshi cyangwa kuyobya uburari? Ese abahunze baba baratinye ko bagiye gushyikirizwa ubutabera cyangwa hari izindi mpamvu? 

Ku bijyanye n’abahunze u Rwanda, ngo basize barushenye nk’uko Paul Kagame yabivuze, yavuza ati “nta n’umwe n’umwe rutoki umeze neza kuruta uko yagiye ameze“. Aha Paul Kagame arashimangira ko ukora nabi wese nta mahoro agira aho yajya hose. Twakwibaza rero niba we iyo agirira nabi abanyarwanda ajya yibuka ko iyo nabi izamugaruka! Mubo Paul Kagame avuga ko bavuye mu gihugu bagisenya avugamo abari abaminisitiri ndetse n’abari abayobozi b’ingabo (ndetse barimo n’abajenerali). Paul Kagame yongeye guhamya ko abahunga u Rwanda babeshwaho n’ibinyoma mu bihugu bajyamo, ko ngo ariko ibinyoma byabo byanze gukora. Maze amashyi ngo kaci kaci. Ibi bigararaza abayobozi u Rwanda rufite ubu kuko ni abayobozi b’inkomamashyi, bashimagiza ibyo Paul Kagame avuze byose kabone n’iyo avuze ko ari bubagirire nabi nabwo bakoma amashyi. Ni akumiro! 

Kagame yasabye ibihugu bifatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano kutagaruka inyuma ngo batere inkunga abashaka guhungabanya umutekano bagize uruhare mu kubaka. Aya magambo aragaragaza ko Paul Kagame yaba afite ubwoba bw’abasirikare bagenda bamucika uruhongohongo kubera kubona ko umutekano w’ubuzima bwabo ugerwa ku mashyi maze bagahungira mu bihugu bisanzwe bifatanya n’u Rwanda. Aha twakwibaza n’iba umutekano w’ubuzima bwa buri muntu utangana kuko Paul Kagame ashaka umutekano we ariko akaba atifuza uw’abandi. Ubundi iyo umuntu ashaka umutekano yagombye kuwuha abandi kuko ngo icyo utanga aricyo uhabwa. Paul Kagame arasabwa guha abasirikare bakuru ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange umutekano kugirango nawe azawubone. Ikindi nanone ni uko agomba guha ibihugu by’abaturanyi n’inshuti umutekano kugirango na we awubone. Guharanira umutekano kwa mbere ni ukutavogera ubusugire bw’ibindi bihugu nk’uko byakunze kugaragara mu mikorere ya Paul Kagame. 

Aganira n’abavuga rikijyana, Paul Kagame yerekanye ko abanyarwanda batari mu Rwanda atari abanyarwanda aho agira ati “abanyarwanda ibyo barabirenze“, akoresha ijambo “abanyarwanda” ashaka kwerekana ko abatari mu Rwanda batakiri abanyarwanda. Icyo ni kimwe mu bibazo bikomeye ubutegetsi bwa Paul Kagame bufite, abatavuga rumwe bose na Paul Kagame abambura ubunyarwanda, akababona nk’abanzi maze akabona uko abagirira nabi. Imiyoborere nk’iyo ntaho ishobora kugeza igihugu usibye kukigumisha mu rwobo nk’uko Paul Kagame yabyivugiye ko “u Rwanda ruri mu cyobo” nyamara akabeshya  abanyarwanda ko cyaruvuyemo nyamara arimo kurushaho kubatsindaguramo. 

Paul Kagame yiyemereye ku mugaragaro ko abanyarwanda baba hanze ngo hasigaye mbarwa kuko ngo afite “uruganda” (Factory) abashyiramo. Aha yonyeye kwiyemerera ko abanyarwanda benshi baburirwa irengero baba abo mu Rwanda imbere mu gihugu cyangwa se baba abo hanze mu bindi bihugu, bose ariwe ubanyereza. Ayo magambo nayo yavuzwe maze “abayobozi” bakoma amashyi. Ngaho aho u Rwanda rugeze aho umuyobozi, Perezida w’igihugu yigamba ko yica abenegihugu maze agahabwa amashyi n’abandi banyagihugu.  Birababaje! 

Paul Kagame yasabye abasirikare barangije amasomo kutareba ibintu nk’uko abandi nabibonye ahubwo ko bagomba kubireba ku buryo butandukanye n’ubwabo. Aha Paul Kagame ariyibagiza ko guhindura ibibera mu Rwanda ariwe byakagombye gutangiriraho dore ko bavuga ngo “umwera uturutse ibukuru bwira wakwiye hose”. Imikorere myiza y’abayobozi bakuru n’ingabo izashyigikirwa kandi iterwe inkunga n’imikorere myiza y’ababayobora, Paul Kagame.  

Paul Kagame yongeye kwemeza ko abaharanira demokarasi mu Rwanda ntacyo bazageraho; akarya jambo ngo “binyuze mu zihe nzira, iya demokarasi se, iy’amasasu se, barabashuka! Paul Kagame akomeje kwerekana ko ariwe kamara wo kuyobora u Rwanda maze abidishyi nabo bâti “karame mwidishyi”. Kuba mu Rwanda ni gucisha make ukemera ibyo utegekwa na Paul Kagame nta guhigima, uko Paul Kagame agira ati “uwashaka yacisha make tukabana“. Ngayo amatwara ya Paul Kagame. Dusoze iyi nkuru tugira turi “Abanyarwanda dukeneye gushyira hamwe kugirango twubake u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rufite amahoro n’umutekano birambye aho buri munyarwanda wese azagira uburenganzira busesuye mu gihugu cye“.