MUSHIKIWABO NAREKE GUKOMEZA GUSETSA IMIKARA

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° 002/07/2017

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda ;

Tariki ya 11/07/2017 mwabashije gusoma mu kinyamakuru IGIHE.COM gikorera mu kwaha kw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi inyandiko http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mushikiwabo-yagaragaje-ihurizo-ryatumye-padiri-nahimana-atabasha . Muri iyi nyandiko MUSHIKIWABO yaba yarashatse gutanga ibisobanuro bidafashije, asisibiranya, abeshya Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga ku mpamvu zaba zarateye   Leta y’agatsiko ka FPR-Inkotanyi guheza Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA mu mahanga, akabuzwa atyo uburenganzira bwe bw’ibanze bwo gutahuka mu gihugu cyamwibarutse n’ubwo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika nk’uko yari yabitumwe n’ishyaka rye ISHEMA Party.

Muri aka kanya nifuje kongera kubagezaho inkuru y’impamo yerekeye uko FPR yakoze ibishoboka byose ngo ikumire Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe ye ngo batajya mu Rwanda gutangiza ku mugaragaro ishyaka ISHEMA Party no guharanira impinduka inyuze mu nzira z’amahoro na revolisiyo itamena amaraso.

1.Mu kwitegura uru rugendo rwerekeza i Kigali rwo ku itariki ya 23/11/2016, Leta y’u Rwanda yanze guha padiri Thomas Pasiporo nshya y’ u Rwanda yari yarasabye, dore ko iyo yari asanganywe yari yararangiye mu mwaka wa 2013.

  1. Iyo pasiporo nshya Padiri Thomas Nahimana yayisabye muri Ambasade y’u Rwanda i Paris taliki ya 19/10/2016. Aho kumubwira igihe bazayimuhera, Ambasade yamubwiye ko iyo pasiporo nshya azayisanga mu Rwanda!Picture1

3.Ni muri urwo rwego Padiri Thomas Nahimana yafashe icyemezo cyo gusaba visa yo kugenderaho nk’umwenegihugu w’umufaransa. Aha twakwibutsa ko amategeko y u Rwanda atabuza umunyarwanda kuba yagira n’ubundi bwenegihugu(double nationalite), mbese nk’uko Paul Kagame afite n’ubwenegihugu bwa Uganda !Picture2

  1. Leta y’u Rwanda yatinze guha Padiri Thomas NAHIMANA igisubizo kuri iyi visa yasabye u Rwanda. Yewe n’uyu munsi akaba ari ntayo baramuha,kandi bakaba bataranamuhakanira ngo bamubwire ko bayimwimye! Nyamara nk’uko bigaragara ku cyemezo ambassade yamuhaye yagombaga guhabwa iyi visa tariki ya 28/10/2016. Ibi bikaba bigaragaza ubushake bwa Paul Kagame bwo gukomeza kurerega Padiri Thomas NAHIMANA ngo azabure uko agera mu Rwanda mbere y’amatora.                                    Picture3
  2. Ngiyo impamvu yateye Padiri Thomas Nahimana, kwerekeza muri Ambasade ya Kenya iri i Paris, agasaba visa ya East Africa Community yemerera uyifite wese gutembera mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya. Iyo visa nayo yemewe n’amategeko y’u Rwanda niyo yagendeyeho mu ngendo zombi.Picture4

6.Ubwambere Padiri Thomas NAHIMANA n’Ikipe imuherekeje bafashe indege taliki ya 23/11/2016 ariko Leta y’u Rwanda ibatangirira i Nayirobi ishingiye ku masezerano ibihugu bigirana n’amasosiyeti y’indege ibabuza kwinjira mu ndege yagombaga kubageza i Kigali ku isaha ya saa munani n’iminota 55.

  1. Icyo cyemezo cyo kubuza abenegihugu Padiri Thomas Nahimana, Madame Nadine Claire Kasinge, Mahirwe Kejo Skyler na Venant Nkurunzizacyafashwe nk’amahano (scandale) kirasakuza cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga irakigaya cyane. Byateye Perezida Paul Kagame kugira ikimwaro n’ipfunwe bityo mu buryo bwo kwikura mu isoni atangaza mu ruhame ko atumva neza « ukuntu umwenegihugu nka padiri Thomas Nahimana yabuzwa kwinjira mu gihugu cye ». Benshi baketse ko ari uburyo bwo gufungura amarembo, ko noneho Padiri Thomas n’Ikipe ye baramutse bongeye gufata urugendo bakwakirwa mu Rwanda nta nkomyi.

8.Taliki ya 23 /1/2017 nanone Ishyaka ISHEMA ryongeye kohereza Padiri Thomas Nahimana na Madame Claire Kasinge mu Rwanda kugira ngo bajye kwandikisha ishyaka kugira ngo rizabone uko rigira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi Kanama 2017.

9.Kubera ko guhera tariki ya 23/11/2016 Leta y’u Rwanda yakomeje kwanga guha padiri Thomas Nahimana Pasiporo nshya y’ u Rwanda, Padiri  yakomeje kwibutsa Ambasade y’u Rwanda i Paris ko yamuha igisubizo kuri visa y’u Rwanda yari yarasabye taliki ya 19/10/2016 kugirango azafate urugendo akoresheje pasiporo ye y’umufaransa kuko yizeraga ko nakandagiza ibirenge mu gihugu azasubirana uburenganzira bwe bwose nk’umwenegihugu w’umunyarwanda. Ambasade igendeye ku mategeko ya Kigali yakomeje kumurerega.

10.Ku wa kane taliki ya 19/1/2017 Padiri Thomas Nahimana yahamagaye muri Ambasade abibutsa ko italiki y’urugendo rwa kabiri yegereje, ko akeneye igisubizo kuri visa yasabye. Ambasade yamusabye ko ayoherereza « réservation » y’indege noneho ngo bakamuha igisubizo muri uwo mugoroba. Nyamara siko byagenze. Ku wa gatanu taliki ya 20/1/2017 ari nawo munsi wa nyuma w’akazi mbere y’italiki y’urugendo, Padiri Thomas Nahimana yongeye kubaza ambasade, imubwira ko Kigali itaratanga uruhushya rwo kumuha visa yasabye.

11.Aha reka twibutse ko Louise MUSHIKIWABO nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ari we ushinzwe guha amabwiriza za ambasade, bityo izi ntambwe zose zatewe akaba azizi neza. Byongeye kandi, ku mabaruwa yose Ubuyobozi bw’ishyaka ISHEMA bwandikiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri iki kibazo, Louise MUSHIKIWABO yahabwaga Kopi.

12.Claire Nadine Kasinge nawe yasabiye visa y’u Rwanda muri Canada aho atuye akoresheje pasiporo ye y’abataliyani ariko banze ku musubiza kandi ubundi abasabiye visa online (Canada) bagomba gusubizwa mu masaha atarenze 72.

13.Hari abandi Bataripfana basabye ibyangombwa byo gutaha mu Rwanda ambasade z’aho batuye zirabibima. By’umwihariko twabamenyesha ko Bwana Vénant Nkurunziza we yari yagombye kubanza gusubiza ibyangombwa bye by’impunzi kugira ngo atahe mu Rwanda.

14.Niyo mpamvu Padiri Thomas Nahimana na Nadine Claire Kasinge nta yandi mahitamo bari bagifite uretse gukomeza urugendo rwabo bagendeye kuri East African tourist visa bari barahawe na Kenya ikaba ibemerera kwinjira mu Rwanda, Uganda na Kenya.

15.Tariki ya 23/01/2017 nanone bahagarikiwe ku kibuga cy’indege i Buruseli mu Bubiligi, ku itegeko ryatanzwe na « Direction Générale de l’immigration » y’u Rwanda mu rwandiko rwanditse mu rurimi rw’icyongereza, rukerekana pasiporo y’infaransa Padiri Thomas NAHIMANA yitwaje na nimero yayo, bakavugamo Pasiporo ya Padiri y’inyarwanda na nimero yayo ; bakavuga ko afite « East african tourist visa », … bagatanga itegeko ko « ibyangombwa byose yaba yitwaje , atagomba kwemererwa kurira indege igana i Kigali ». Hari kandi n’urwandiko nk’urwo rukumira Madame Nadine Claire KASINGE.

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Twibutse ko :

  1. Mu mwaka wa 1990 FPR yo yafashe intwaro igatangiza urugamba rwamennye amaraso y’abanyarwanda batagira ingano ivuga ko irwanya ubutegetsi bwahejeje Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi mu buhungiro.
  2. Agasuzuguro nk’aka FPR-Inkotanyi igaragaza mu kubuza Abanyarwanda gusubira mu gihugu cyababyaye no kubabuza kwiyamamaza mu matora ya perezida wa repubulika gashingiye kuri ya ngengabitekerezo ya kera ngo «hari abavukiye gutegeka abasigaye bakavukira kuba abagaragu n’abagererwa mu gihugu cyabo ».
  3. Gucira abenegihugu ishyanga ni imwe mu mpamvu 20 z’ingenzi zatumye hajyaho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kubera ko Leta ya FPR-Inkotanyi yataye agaciro mu gihe itacyubahiriza uburenganzira bw’umwenegihugu, ikica nkana itegekonshinga ubundi rifatwa nka « contrat » hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Bityo rero, ubwo Kagame Paul atagira abajyanama bazima ahubwo akiringira  abamotsi nka MUSHIKIWABO na bamwe mu basirikare badashyira mu gaciro bakomeza kumufasha mu mugambi mubisha wo kwihambira ku butegetsi ubuziraherezo no kwimakaza akarengane, nibyumvikane neza ko ubutegetsi bwe bwarangije guhinduka « Un régime d’occupation militaire » bityo bukaba bugomba  kurwanywa kugeza buvuyeho. Louise MUSHIKIWABO nareke gukomeza guteza ubwega no kwiyerurutsa, amahano bakorera rubanda isi yose yarangije kuyamenya.

Bikorewe i Paris mu Bufaransa

Tariki ya 12/07/2017

Chaste GAHUNDE

Ministre de l’Information,

GUVERINOMA y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro

1 COMMENT

Comments are closed.