Mutabare u Rwanda: Ese Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Nyamagabe yasimbujwe Guverinoma n’ Inteko Ishinga Amategeko ryari ?

Hari abajyaga bavuga ngo ubutegetsi bwa Paul Kagame busigaye buhagaze kuri ‘mteremko’(imanga), nkagira ngo barakabya ! Ibyo Kagame n’abambari be bari gukorera abaturage muri iyi minsi biteye agahinda ariko kandi bikwiye gufatwa nk’ikimwaro gikomeye kuri Leta ye. Ese mu bagize kariya Gatsiko kari ku  butegetsi nta muntu n’umwe ugishyira mu gaciro ngo abe yakwibutsa abandi  gutandukanya ibikorwa n’ibidakorwa ?

Biragaragarira buri wese ko  Paul Kagame ku giti cye yahiye ubwoba kubera ko adashobora gukomeza kuba umukuru w’igihugu nyuma y’umwaka w’2017. Koko rero ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho imubuza rwose kongera kwiyamamariza  manda ya gatatu. Igira iti : “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika” .

Muri iyi minsi Paul Kagame n’abambari be bariho barazenguruka hirya no hino mu gihugu,  mu banyeshuri ba kaminuza, mu Mirenge n’Utugari, bamena  amatwi abaturage, babingingiriza mu buryo buteye isoni ngo babarwaneho kuko hari abakandida bazava hanze y’u Rwanda ngo baje kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2017 .  Rwose abaturage bakomeje gushyirwaho iterabwoba hagamijwe kubasinyisha ku ngufu impapuro ngo zemeza ko bakeneye ko Itegeko nshinga rihindurwa bityo ngo Paul Kagame abone uko azongera kwiyamamaza mu 2017. Iyo abaturage bababereye ibamba bakanga kubasinyira ibyo bipapuro barafatwa bagafungwa cyangwa bagacunaguzwa, bagatukwa, bagatotezwa bikomeye…ndetse bamwe bakicwa.

Ingero zimaze kuba nyinshi,  uyu munsi turatanga rumwe gusa ariko tunasabe ababishoboye bose mu mpande zose z’igihugu  bakomeze kutugezaho amakuru y’imvaho y’iri totezwa riri gukorerwa abaturage kugira ngo ritangazwe isi yose irimenye.

Mu murenge wa NZAHAHA, akagari ka REBERO, umukecuru witwa NYIRAMUNENGE Felesita uvuka mu Kamahabe,  kwa Munori Duwalidi, afunze azira iki ?  Bahatiye abaturage b’ako Kagari gusinya ko bazatora Perezida Kagame mu 2017, ni uko umukecuru abatera utwatsi maze mu bushishozi asanganywe arababwira ati “ Umuyobozi ukwiye u Rwanda tuzamwitorera tubifashijwemo n’Imana,igihe cy’amatora nikigera” . Kuva ubwo uwo mukecuru yakomeje kwirukanswa imisozi yitaba inkiko zibaho n’izitabaho, ubu ndetse akaba afungiye mu Bugarama, ategereje gukatirwa n’Urukiko rwa Nyakabuye! Uyu mukecuru nta cyaha na kimwe afite, iri terabwoba ashyirwaho rigomba guhagarara. Turasaba dukomeje ko uyu mwenegihugu yafungurwa nta yandi mananiza agasubizwa uburenganzira bwe bwose yambuwe . Ababuriwe irengero nabo bagomba kurekurwa bagasubira mu ngo zabo.

2. Twibaze impamvu (1)Ko bari basanzwe bigaragaza nk’abazi “kwigira” no kwihagararaho, ubu  bwoba bungana butya Kagame n’Agatsiko ke barabuterwa n’iki?

(2)Ko bajyaga birirwa biyemera mu bitangazamakuru byo ku isi yose ko bakuye Abanyarwanda bose mu bukene, ko bazaniye u Rwanda iterambere ry’akataraboneka, baratinyira iki amatora kandi nyine rubanda yagakwiye kubatorera ibyo byiza bagezeho ?

(3)Ese ko inzego eshatu zose arizo  Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko mu mitwe yayo yombi zifite ububasha bwo gutangiza umushinga w’ivugururwa ry’Itegekonshinga hifashishijwe ingingo y’193 barabuzwa n’iki guheka umusaraba wo “gukorogoshora” Itegekonshinga,  bakajya kuwikoreza abaturage badafite aho bahuriye n’imigambi yabo mibisha ?

*Yaba se ari Kagame wagize ikimwaro cyo kubihatira inzego zemewe n’amategeko akajya kwikoreza abaturage ibisinde  we yarimye nk’uko amenyereye kubogeraho uburimiro?

*Abadepite n’Abasenateri se baba bamubereye ibamba bakanga kwishora mu manyanga ashobora kuzabakururira gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe ubutegetsi buzaba bumaze guhinduka ?

Uko byamera kose, Kagame ntakiri ku rutonde rw’abashobora kuyobora u Rwanda. Itegekonshinga rirabimubuza. Narirengaho azabibazwa byanze bikunze.

3. Ubu buriganya  FPR itangiye mu 2015 kandi amatora ateganyijwe mu 2017 burerekana iki ?

(1)Burerekana ko, uretse ibyo gukangata gusa, Kagame na FPR nta cyizere na busa bifitiye muri iki gihe.

(2)Bisobanuye ko Kagame yamenye neza ko abaturage biteguye “ KUMWAMURURA” haba muri Referendum (iramutse ibayeho) cyangwa mu  matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017, bityo bakitorera undi mukuru w’igihugu ushishikajwe n’imibereho yabo, utazabashyiraho iterabwoba, uzunamura icumu akayobora igihugu mu mahoro.

(3)Birerekana ikintu gisa no guhuzagurika bikabije  muri politiki : Ese urwandiko rw’abahinzi ba cyayi 4700  ruzamarira iki Kagame?

*Nibura se ni impapuro z’abatoye (bulletins de vote)  FPR yibitseho bityo ngo Kagame abe yizeye ko ayo majwi adashobora kuzajya ku wundi mukandida igihe kigeze ?

*Aho Kagame ntiyaba yitiranya Referendum na ziriya nzandiko  z’amakoperative y’icyayi zifite agaciro k’umurimbo gusa cyane cyane ko abaturage baba bazisinyishijwe ku ngufu ? Aribwira se ko ari kuriya  rubanda ikora Referendum ?

Umwanzuro

Inkuru nk’iyi yasohotse ku igihe.com(http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abahinzi-barenga-4700)  iragaragaza imikorere y’ urukozasoni ya Leta ya Kagame. Yongeye kwerekana ko politiki ya FPR icyubakiye ku buriganya busa  ! Icyo Paul Kagame n’Agatsiko ke badakwiye kwirengagiza ni uko na  bene aya manyanga  yabo atakijyanye n’igihe ! Iyi rwose ni “ Politique-vieille-école’. Rubanda yarangije kubatera imboni ! Izabamurura ku manywa y’ihangu ! Niba bacyibwira ko GUKANGA rubanda  bazabirisha ubuziraherezo, barishuka cyane. Ikigaragara ni uko gutekenika amajwi mu 2017 bigiye kubabera ihurizo rizabasazamo benshi. Iyo rubanda imaze kurambirwa akarengane, ikiyemeza kuva hasi, nta kiyihagarika , bigiye kugaragara mu minsi iri imbere aha.

Turahamagarira abenegihugu cyane cyane urubyiruko ko baba maso maze mu buryo bwose bashoboye bakanga kwishora mu manyanga ubutegetsi buri mu marembera butangiye kubakwegeramo .  Itegekonshinga ntirishobora guhindurwa ngo ni ukugira ngo umuntu umwe yigire Akagirwamana ngo ni we wenyine ushoboye kuyobora igihugu. Paul Kagame ataravuka u Rwanda rwari ruriho, napfa kandi azarusiga.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, aho dutuye , aho twirirwa n’aho turara, mu mitwe no mu mitima yacu , dukwiye kugira uko tuhandika aya magambo mu nyuguti zisomeka neza : «  U RWANDA SI UMUNANI PAUL KAGAME YASIGIWE NA SE  ».

Ng’uko uko Revolisiyo zitangira.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishyaka Ishema

mu matora ya Perezida yo mu 2017