Mutobo: mbere yo kurangiza amahugurwa barahijwe muri FPR ku ngufu.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2019 aravuga ko abagera kuri 600 biganjemo abahoze muri FDLR barangije amahugurwa mu kigo cya Mutobo kiri mu majyaruguru y’u Rwanda.

Nabibutsa ko abenshi muri aba ari abahoze muri FDLR bari barashyize intwaro hasi barashyizwe na MONUSCO mu nkambi za Kanyabayonga, Walungu na Kisangani bakaba baracyuwe ku ngufu n’ingabo za Congo bahambiriye amapingu.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umwe mu bahoze muri FDLR warangije amahugurwa i Motobo utifuje ko amazina ye amenyekana kubera impamvu z’umutekano we n’uw’umuryango we avuga ko ku itariki ya 23 Gicurasi 2019 abari mu kigo cya Mutobo bose barahijwe muri FPR uretse ababibujijwe n’impamvu z’idini nk’abahamya ba Yehova gusa.

Uwo mugabo wahoze ari umurwanyi wa FDLR yatubwiye ko mbere yo kurahira babanje gushyirwa ku malistes y’abanyamuryango ba FPR aho basobanuriwe ko utazemera kwinjira muri FPR atazabarwa mu Nkeragutabara ngo ajye ashobora kubona ubufasha cyangwa akazi nk’agahabwa abandi bahoze mu ngabo.

Uwo mugabo uvuga ko yinjiye muri FDLR mu 2009 yagize ati: “Sinari kwanga kurahira kuko byari itegeko kandi nabonaga na ba ofisiye barahira njye kaporali nari kubyanga nishingikirije iki?”

Umuntu akaba yakwibaza niba andi mashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda urugero nka Green Party ashobora kwemererwa kujya kwinjiza abayoboke bashya mu kigo cya Mutobo bakanarahiza abanyamuryango bashya ntacyo bikanga ndetse udashatse kujya muri iryo shyaka akabwirwa ko atazabarwa nk’Inkeragutabara ndetse nta n’ubufasha bundi cyangwa serivisi za Leta azahabwa!

1 COMMENT

  1. hhhhh ngo barahiye muri fpr ku ngufu?kuki se mutibaza ko bazengurutse isi bakazengera bagendera ku bitekerezo byanyu bagera iwabo mu gihugu cy’ababyeyi bakabona ikinyuranyo?ahubwo muzasigarayo mwenyine,erega n’uje yarakoze Jenocide mwakoreye abatutsi yemera ibihano ahawe n’amategeko akicuza akaguma mu muryango no mu gihugu,kdi icyaha s’igitangaza n’ubwo mwatumariye imiryango ahubwo akaga n’ukutihana,uziko uwicujije akihana atandukana n’iyo roho mbi ibahoramo?no mw’ijuru yabasha kujyayo

Comments are closed.