MWITEGURE IBINDI BITAMBO BYINSHI

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Imirwano ikaze cyane yabereye ejo mu mujyi wa Sake kuri kilometers 20 uvuye Goma. Twabonye amavidewo y’abaturage barimo kugerageza guhunga, ariko nyuma y’amasaha make ingabo za Kongo hamwe n’iza SADC zabashije kwivuna umwanzi. Haravugwa ko ingabo z’u Rwanda na M23 bapfushije abantu benshi biteye ubwoba, barashwe na ziriya ndege za sukhoi na drones. Imirwano nk’iyo ariko ntabwo ihitana abo ku ruhande rumwe, ibyo birumvikana.

Abantu bashobora kwibaza impamvu ingabo z’u Rwanda na M23 bakomeje gusa n’abiyahura kuko abo barwana nabo barabarusha ibikoresho by’intambara harimo ziriya ndege batarabasha guhanuramo n’imwe, kandi zikaba zicira icyarimwe abantu benshi. Impamvu nyamukuru Jenerali Mubarakh Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda asa n’uwayisobanuye aho yavugaga ko ibibazo by’u Rwanda bazajya babikemurira kure. Kuko u Rwanda ngo ni ruto, kururwaniramo ni nko kurwanira muri salon, ukaba wagwira umwana cyangwa ukamena televiiziyo.

Kuva rero perezida Tshisekedi yatangaza ku mugaragaro ko afite intego yo gukura Kagame ku butegetsi ndetse akemeza ko ashobora kurasa Kigali ahagaze i Goma ubu harakorwa ibishoboka byose kugirango uwo mugambi utazagerwaho. Ni muri urwo rwego ingabo z’u Rwanda zizakomeza koherezwa muri Kongo ku bwinshi. Amakuru y’uko zirimo gupfirayo ntabwo azabuza koherezayo izindi kuko ni hariya ubutegetsi bwa Kagame burimo kwirindira. Baratinya ko M23 yatsindwa burundu hakaba hasigaye kwinjira muri salon.

Ibi rero bisobanura ko ibitambo bigiye kurushaho kuba byinshi. Abasirikare benshi bari muri RDF bazagwa muri iriya ntambara. Kagame mu bwiyahuzi bwe arizera ko nawe abashije kugira ibitambo byinshi ku rundi ruhande amaherezo arirwo ruzacika intege rukemera imishyikirano izaba igamije kurengera ubutegetsi bwe. Muri make rero igihe cyose azaba agifite abandi basirikare ashobora kohereza iyo ngiyo ku rugamba gupfirayo intambara izakomeza. Nibyo Kagame yise kwandikisha amateka amaraso.