Ndashimira Dr Rudasingwa na bagenzi be kuba bateye intambwe itoroshye

Mu minsi yashize, Dr Theogene Rudasingwa n’abo bafatanyige mu rugamba rwa politique (Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe) baherutse gusohora itangazo aho baha izina ku mugaragaro ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, ndeste batanga n’ururonde rw’abo bazi ko babigizemo uruhare bo kw’isonga.

Nk’umuntu wiciwe umuryango wose n’Abasirikare ba FPR inkotanyi bakabikora babigambiriye kandi mu bugome buremereye babaziza gusa ko bavuste ari Abahutu, sinabura gushimira Rudasingwa, Musonera na Ngarambe intambwe iruhije bateye kuri iki kibazo.

Abo bagabo uko ari batatu basinye iryo tangazo uko byabonwa kose bagize ubutwari budasanzwe mu bihe nk’ibingibi ubu abenshi mu banyarwanda bo mu bwoko bwose bacengewe n’ubwoba bakaba badashobora kuvugisha ukuri kandi bakuzi neza iminsi igahita indi igataha bakikiye ikinyoma, ababeshya bazi ko abo babeshya bazi ko bari kubeshywa n’ababeshywa bazi ko abababeshya baziko bari kubabeshya.

Ku mpande zombi ariko, ari ababeshya bibeshya ari ababeshywa bibeshyera, bose bakubita agatoki ku kundi bacungana n’amaherezo ashobora kubatungura bagasigara barwana n’ingaruka. Ayo maherezo mu by’ukuri abonwa na benshi mu maherezo ya Peresida Kagame.

FPR na Kagame bo bahisemo gukemura ikibazo cy’ubwicanyi bakoreye abahutu bakoresheje iterabwoba rikaze bashyira kubanyarwanda no kuri buri muntu ugize icyo avuga kuri icyo kibazo. Icyo kibazo ariko aho gukemuka kigenda gifata iyindi ntera.

Abahutu barishwe bicwa ku bwinshi bicanwa ubugome budasanwe ibyo n’ibintu bizwi na buri munyarwanda wese uciye akenge uko bakwigiza nkana kose.

Uko byagenda kose abahutu bishwe n’ababishe n’ikibazo kizahoraho kandi kikagira ingaruka ziremereye ku mpande zombi igihe cyose kidashakiwe umuti mu bwumvikane. Abibeshya ko guhoza generations zose mu ngando ari igikwasi kizageraho kikabahandura iryo vunja baribeshya cyane kuko ahari ivunja hamaze kwarika ayandi menshi.

Ndangize rero nongera gushimira aba bagabo uko ari batatu ku by’ubwo butwari bagize n’ubwo kumena icyo kibyimba kuko niyo nzira yonyine yo kugera ku bwiyunge abanyarwanda bafite.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abumva ko ari ibitangaza ubwo bwiyunge ntabwo bashaka kuko kubaho batagohetse barabimenyereye kandi biteguye kubiraga urubyaro.

Ku ruhande rw’abashaka gusigira abanyarwanda b’ejo umurage w’u Rwanda ruhumeka amahoro n’ubwunvikane, ukuri niyo intangiriro.

Abari kuri ayo mafoto hasi ( ukuyemo uwo mwana wambaye iby’icyasti ariwe njyewe), Bose bishwe muri Mata 1994. Bicirwa mu rugo iwacu i REMERA  n’abasirikare ba FPR Inkotanyi bari bavuye muri CND ku Kimihurura bica abantu.

nadine

 

nadine1

 

Claire Nadine Kasinge