Nahimana Thomas, “President wa Guverinoma ikorera mu Buhungiro”

Ubwo Nahimana Thomas yari mu gihugu cya Norveji aho yari yitabiriye ubutumire bw’ abarwanashyaka b’ ishyaka ayobora Ishema ry’ u Rwanda n’ abandi banyarwanda bifuza impinduka mu Rwanda, The Rwandan yaramwegereye iganira nawe by’ umwihariko.

Padiri Nahimana Thomas wifuje kujye gukorera politiki mu gihugu cye ariko akabibuzwa inshuro ebyiri zose aho yahagarikirwaga ku bibuga by’ indege biturutse ku mategeko yaturutse mu Rwanda abuza indege yari umujyanye kumukomezanya.

Padiri Nahimana Thomas yadutangarije ko we nta bwoba afite bwo kujya mu Rwanda, aho abandi banyapolitiki bafungwa, bakicwa cyangwa se bakaburirwa irengero iyo badashoboye gukizwa n’ amaguru ngo bafate iy’ ubuhungiro.

Nahimana Thomas yakomeje atubwira ukuntu ahubwo yatangajwe n’ uko ubuyobozi bw’ u Rwanda bumutinya kugeza igihe bubuza indege imuzanye kumukomezanya. Thomas Nahimana yabwiye Therwandan ko buretse ibitekerezo bye nta yindi ntwaro yari yitwaje. Akomeza agira ati abanyarwanda twese turamutse dushiriye ubwoba rimwe, iriya ngoma y’ igitugu yavaho mu kanya nk’ ako guhumbya.

Thomas Nahimana yerekanye ko Leta y’ u Rwanda ikorera mu kinyoma no gutera abantu ubwoba ibakangisha ubutabera ikoresha uko ishaka. Yavuze ko abayobozi mu Rwanda birirwa bavuga ko amagambo ye avangura akanatera amacakubiri mu banyarwanda. Yibaza impamvu, niba ashaka gutaha, batamureka ngo agende nagera I Kigali bamufate bamubaze iby’ ibyo byaha. Yagize ati Leta y’ u Rwanda ikanga abakangika. Ati ikibazo bafite ni uko, uko iminsi igenda ishira ari nako abakangika bagenda bagabanuka. Ati abanyarwanda nidukomeza inzira turimo tuzashira ubwoba maze duhangane n’ ingoma y’ igitugu ya Paul Kagame.

The Rwandan.