NASANZE UNSUMBA NDASUNA

Nasanze unsumba nsubizwa hasi

Nsunnye sinanagusaba kunsabira

Sinambuye Rugira mpombye ijuru

Simpuguje Urwanda ntutse Imana

Sinakwishe niyiciye inama y’Imana

None untanze guhembwa n’Imana

Urayisanze usize jye ndi kuyihunga

Narakwishe nziko nkize iki gihunga

Nakwikanze kare nsanga unsumba

Nakwikanze kare nanga ibinsumba

Nakwikanzeho indeshyo yansumba

Mbaza iyo Mana nti kuki ansumbye

Imana iti wisuna ahubwo mwisunge

Numva Imana itubya ubuhangange

Ngo nisunge uwo nshaka gusumba?

Ntazi ko iyo mwisunga nari gukura

Inzira yanga kumbwira nza kwibura

Nsanze atiyambura kwa kunsumba

Ndarura ndibihira mbihira n’abandi

Ndanga ndamwanga niyama Imana

Kuva uwo munsi muvana mu bana

Ariko indeshyo ikomeza kunsumba

Abamubona bose bati aragusumba

Nkabyumva nkarwara nkanaremba

Nazongwa n’umujinya ugatutumba

Natora agatotsi nkarota mubamba

Bwacya umujinya ukambyimbamo 

Mu gihe we nta mujinya umubamo

Nkamwanga nkamuhata urwango

Naho we akanga gutatira igihango

Nashirira nkikuraho isura isanzwe

Ariko we akantera inseko isanzwe

Ngasanga ari hahandi nararenzwe

Umurengwe ukambuza indoro nzi

Umurage ukamutera indoro nziza

Umutima we nywugereka uwanjye

Ngo mpime maze ndebe ibyanjye

Imitima mu ipimwa ndasumbwa

Kandi nshaka kuba rudasumbwa

Nsanga uwanjye ubura indeshyo

Nsanga uwe warahawe indeshyo

Kuri metero uwo mfite usumbwe

Nti Mubaji ko yose utayiringanije

Nanga gushima ndinuba ndinuba

Mpitamo gucuruza uwo nahawe

Ngira ngo izampa undi utubutse

Imana iranyihorera nyiha ibitutsi

Mpeba byose mbura n’akanimfu

Igituza cyanjye gisigaramo ubusa

Igitugu cyanjye gisigara ari cyose

Niyamye Imana mbura umutima

Umuririmbyi wayo afite umutima

Ndasuhererwa isi imbana ntoya 

Ndajarajara n’ikirere kiba gitoya

Uwahotowe yanga kuba mutoya

Nitabaza amasazi n’amasenene

Mpanurirwa ko nta mana y’isazi

Mbwirwa ko nta mana y’isenene

Rudatsimburwa aratsinsurwa

Mahirwe yihambira ku ndahiro

Bati tumuhine indeshyo yapfuye

Tumuvugeho ubufatanyacyaha

Tuvuge ibinyoma bya kabombo

Nitunanirwa dutere amabombe

Nidutahurwa tubure amahirwe

We ho ari gushyirwa mu bahire

Abatowe bamutura Umuremyi

Nawe aho ari ariho abasabira!

Hirwa mfura yatowe kare kare

Abapfayongo bazi ko wapfuye

Abasiizwe bo bazi ko wahiriwe

Ibere umuhire uririmbire Imana

Iteka ryose ujye uhora uyirata

Iteka ujye uyisingiza yizihirwe

Kuko wahesheje ikuzo abawe

Wabaye umugisha ku Rwanda

Ukundwe mu ijuru nko mu isi.

Umuhire Ngezemwijuru
Nyaruguru, 22 Gashyantare 2020