Nasanze unsumba nsubizwa hasi
Nsunnye sinanagusaba kunsabira
Sinambuye Rugira mpombye ijuru
Simpuguje Urwanda ntutse Imana
Sinakwishe niyiciye inama y’Imana
None untanze guhembwa n’Imana
Urayisanze usize jye ndi kuyihunga
Narakwishe nziko nkize iki gihunga
Nakwikanze kare nsanga unsumba
Nakwikanze kare nanga ibinsumba
Nakwikanzeho indeshyo yansumba
Mbaza iyo Mana nti kuki ansumbye
Imana iti wisuna ahubwo mwisunge
Numva Imana itubya ubuhangange
Ngo nisunge uwo nshaka gusumba?
Ntazi ko iyo mwisunga nari gukura
Inzira yanga kumbwira nza kwibura
Nsanze atiyambura kwa kunsumba
Ndarura ndibihira mbihira n’abandi
Ndanga ndamwanga niyama Imana
Kuva uwo munsi muvana mu bana
Ariko indeshyo ikomeza kunsumba
Abamubona bose bati aragusumba
Nkabyumva nkarwara nkanaremba
Nazongwa n’umujinya ugatutumba
Natora agatotsi nkarota mubamba
Bwacya umujinya ukambyimbamo
Mu gihe we nta mujinya umubamo
Nkamwanga nkamuhata urwango
Naho we akanga gutatira igihango
Nashirira nkikuraho isura isanzwe
Ariko we akantera inseko isanzwe
Ngasanga ari hahandi nararenzwe
Umurengwe ukambuza indoro nzi
Umurage ukamutera indoro nziza
Umutima we nywugereka uwanjye
Ngo mpime maze ndebe ibyanjye
Imitima mu ipimwa ndasumbwa
Kandi nshaka kuba rudasumbwa
Nsanga uwanjye ubura indeshyo
Nsanga uwe warahawe indeshyo
Kuri metero uwo mfite usumbwe
Nti Mubaji ko yose utayiringanije
Nanga gushima ndinuba ndinuba
Mpitamo gucuruza uwo nahawe
Ngira ngo izampa undi utubutse
Imana iranyihorera nyiha ibitutsi
Mpeba byose mbura n’akanimfu
Igituza cyanjye gisigaramo ubusa
Igitugu cyanjye gisigara ari cyose
Niyamye Imana mbura umutima
Umuririmbyi wayo afite umutima
Ndasuhererwa isi imbana ntoya
Ndajarajara n’ikirere kiba gitoya
Uwahotowe yanga kuba mutoya
Nitabaza amasazi n’amasenene
Mpanurirwa ko nta mana y’isazi
Mbwirwa ko nta mana y’isenene
Rudatsimburwa aratsinsurwa
Mahirwe yihambira ku ndahiro
Bati tumuhine indeshyo yapfuye
Tumuvugeho ubufatanyacyaha
Tuvuge ibinyoma bya kabombo
Nitunanirwa dutere amabombe
Nidutahurwa tubure amahirwe
We ho ari gushyirwa mu bahire
Abatowe bamutura Umuremyi
Nawe aho ari ariho abasabira!
Hirwa mfura yatowe kare kare
Abapfayongo bazi ko wapfuye
Abasiizwe bo bazi ko wahiriwe
Ibere umuhire uririmbire Imana
Iteka ryose ujye uhora uyirata
Iteka ujye uyisingiza yizihirwe
Kuko wahesheje ikuzo abawe
Wabaye umugisha ku Rwanda
Ukundwe mu ijuru nko mu isi.
Umuhire Ngezemwijuru
Nyaruguru, 22 Gashyantare 2020