Ndasubiza Bwana Jean Damascene Bizimana wa CLNG Rwanda

Kuri Bwana Jean Damascene Bizimana,
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CLNG Rwanda

Maze gusoma inyandiko y’Ikinyamakuru Rushyashya nk’uko nayirangiwe n’abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, natangajwe cyane n’amagambo watangarije abanyamakuru b’icyo ikinyamakuru ngo aho wunganiraga Musenyeri Rukamba mu nyandiko ifite umutwe ugira uti “Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda!” Ko Musenyeri Rukamba yakwamagana Padiri Nahimana ku mpamvu we azi, birashoboka kandi anabifitiye uburenganzira nk’umukuru wa Kiliziya. Ibyo Musenyeri uwo atangaza kuri Padiri Thomas umuntu abisesenguye yibivugaho byinshi, gusa sicyo nagendereye. Aha ngambiriye kugaruka ku magambo agaragara nk’ubushotoranyi ngo wunganiyeho Musenyeri Rukamba aho ugira uti: “Kiliziya Gatolika yagombye gukoresha amategeko n’amabwiriza ayigenga mu guhana abapadiri bayo barangwa n’ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya genocide”, aha ukaba watanze urugero ngo “ Nahimana, Murengerantwari n’abandi..!

Dore ishyano re!

Bwana Bizimana, nabonye mu byubahiro byawe baguhamagara Dogiteri. N’agatsinda ukuriye imwe muri za Komisiyo z’igihugu. Ko umuntu uhamagarwa nk’inzobere mu bwenge no mu bushobozi yakwibeshya agahurutura amagambo aza n’ayemeza abantu ibyo atahagararaho kandi atabonera gihamya birashoboka. Gusa iyo nyirukuvuga amagambo yirengagije ingaruka zishobora gukurikira ibyo avuze bidafite shinge, ndavuga nk’ibi byo gushinja umuntu gratuitement ingengabitekerezo ya genocide uzi n’icyo bihanishwa mu Rwanda, birushaho kwerekana gusuzugura no kwirengagiza nkana agaciro k’abandi no kwireba wiyitaho cyane ugakabya. Ariko rero nanone igikomeye aha kandi kibabaje, ni ukubona umuntu wafatwa nk’injijuke atinyuka agashyira abantu mu gatebo kamwe (globalisation), ikosa ritababarirwa Dogiteri muzima. Aha nderekana uburyo amagambo watangarije Rusyashya atandukira cyane:

1. Padiri Nahimana na Padiri Murengerantwari ni abantu babiri batandukanye.

Bwana Bizimana,

Padiri Murengarantwari, ariwe ahari njyewe uvuga ko usabira ibihano, ndakumenyeshya ko ntaho mpuriye na gahunda za Padiri Thomas mbona zateye bamwe gucika ururondogoro. Padiri Thomas mwubahira ibitekerezo bye nk’uko abikomeyeho aribyo bijyanye na non-violence active (Kwirenganura nta nabi) nk’uko yabitangiye tukiri mu Nyakibanda bikagera aho bimuviramo conviction. Padiri Thomas yemeza ko kurebera akarengane ukituramira ari icyaha gikomeye ku muntu wubaha ikiremwamuntu (humanitaire). Ibyo abisubiramo hato na hato, kandi ibyo numva bifite ireme. Ntaho nzi Padiri Thomas yigisha ingengabitekerezo uvugaho, kimwe n’ayo macakubiri ugarukaho. Ntabwo Padiri Thomas ari umunyarugomo cyangwa inyangabantu. Yiyemeje gusa gukurikira inzira yemera, ariyo kwamagana akarengane. Kuri njye rero n’ubwo nsubiramo ko ntaho mpuriye na gahunda ze, Padiri Thomas mwemera nk’umugabo.Yashoboraga nawe kurebera ibiba yicecekeye agakurikiza amabwiriza yose y’abasenyeri mu buryo bwabo bwo kubona ibintu, ubwenge azwiho kimwe n’ubushobozi, ubu ahari nawe aba yitwa Musenyeri nk’uko izo titres zikunze guhabwa abirinze uko bashoboye za ntiteranya. Gusa ku bwanjye hagati y’umupadiri urebera igice cy’intama ashinzwe zivangurwa zikabagwa hato na hato agaceceka cyangwa se akigira complice, ari n’umupadiri wanze kuba collabo agahaguruka akamagana,  ari iby’amatora njye ijwi ry’ubusenyeri nariha uwamagana akarengane, gusa nyine byose biterwa n’imyemerere ya buri wese!

Ku bindeba rero nk’uko ugaruka ku kintu ngo nimfatirwe ibihano hamwe na Padiri Thomas (ibyo by’ibihano ndabigarukaho kuko byafashwe kandi bigira igihe cyabyo), ndasanga utandukira bikabije mu gukora ya globalisation navuzeho. Kimwe cyo, namenyesheje Padiri Thomas ko inzira ye ya Non violence (siwe wenyine kandi niko n’abayobozi benshi b’amashyaka ari hanze barimo ba Mushayidi na Victiore bakomeje kubona ibintu), nsanga idash0bora kugira agaciro, mu gihe cyose abayobozi b’impinduka batari iruhande rw’abaturage bashaka kubohora ingoyi, kimwe n’uko abayobozi b’igihugu n’iyo barenganya ariko bakaba bafite byibuze agashweshwe ka sens moral, kandi ntabyo njye mbona mu Rwanda rw’iki gihe. Aha Nahimana asa n’uwemeza ko ibyananiye abandi (byo gusanga abaturage barenganwa) we abishoboye njye nkaba narakomeje kubishidikanya ho cyane, kubera ko uwagerageje wese yahitaga atabwa muri yombi ubundi ijwi rye rikaba rirazimye. Ntabwo nashoboraga kwiyumvisha magie Padiri Nahimana azakorasha ngo ashyire mu bikorwa Non violence active ku bwa Martin Luther King n’abandi.

Bwana Bizimana, ndibwira ko bisobanutse. Ubutaha nujya usabira ibihano abantu, urajye ubanza mbere yo kubafatanya ubanza gusobonuza ku kibatandukanya. Kubahuriza ku ngengabetekerezo wowe ubwawe ufitiye definition idashobora kumvikana, urabona neza ko ari inzira y’ubusamo idashobora kugira icyo yakungura abantu cyane cyane abo uyoboye muri iyo komisiyo y’igihugu ushinzwe.

2. Padiri Murengerantwari muri iki gihe ntakora politiki!

Bwana Bizimana,

Hashize imyaka igera kuri ine nsabwe n’abayobozi banjye mu Kiliziya kureka ibikorwa byose bya politiki, kimwe n’uko nasabwe gusesa Ishyaka MDPR Intinganda nk’ishyirahamwe ryadufashaga kumvikanisha ibitekerezo byacu bijyanye no gushishikiriza abantu ibijyanye n’ubwami bugendeye ku itegekonshinga.

Kuba hashize icyo gihe cyose nirinda kwinjira mu bya politiki nk’uko abayobozi babinsabye (Babisabwe birumvikana n’inzego z’ubuyobozi ubwawe ukorera!), ibyo nkabishyira mu bikorwa mu mwaka wa 2013, hanyuma ubu mu mwaka wa 2016 ushyira uwa 2017 wowe Bizimana ukaba uriho usabira Padiri Murengerantwari ibihano, aha ndibaza cyane icyo waba ugamije kugeraho kikanyobera. None se kuba naratanze amahoro, nkubahiriza ibyo nasabwe, ibi kandi nabyo bimviremo gufatirwa ibihano mu bigenze bite? Ndareba ngasanga aho icyo ugamije ari ukunyogeraho uburimiro, uhereye ku bw’uko nagaragaje ubworoherane, ibi rero ukaba ubona neza ko ndashobora kubikwemerera. Niba umuntu aguhaye amahoro, nsanga umuco mwiza nyarwanda nawe ari ukuyamuha, bitabaye ibyo bikaba ntaho byaba bitaniye no gushaka akamunani!

3. Igihe kirageze ngo tureke za malentendus

Bwana Bizimana,

Niba narakurikiye neza, iriya commission uhagararariye ngo yaba ariyo kurwanya Genocide. Intego y’iyo commission yawe ubundi iriyubashye, kubera ko kurwanya Genocide (yaba ituruka ku bwicanyi ubwo aribwo bwose bwakorerwa abatutsi cyangwa se abahutu nk’uko byakunze kugaragara mu bihe bishize). Iyo mbona ari intego yaharaniwe na twese mu mashyirahamwe anyuranye twagiye twinjiramo, bityo rero nkaba mbona ibyo kurwanya genocide atari umwihariko wawe.

Gusa rero, niba hariho inzira zinyuranye zo kurwanya genocide, cyane cyane bigakorwa nta gice iki n’iki cy’abaturage gihohotewe, izo nzira zose ziba zigomba kubahwa. Niba usanze uwo mutabona ibintu kimwe ugiye umugerekaho Genocide, uwo muco wo gutunga agatoki abandi wazakomeza guteza degats zikomeye aho kugira icyo wungura.

Hambere aha nashyigikiye igitekerezo cy’uko u Rwanda rwayoboka ubwami bugendeye ku itegekonshinga, nkurikije uko nabonaga hari ari abanyarwada benshi bakomeye kuri gokondo yabo. Aho abantu bashora kugira umwami w’umuco, ariko bakanagira ubutegetsi executif buhamye kandi umunyarwanda wese yagiraho uruhare nk’uko ari nayo matwara ya repubulika, ibyo ku giti cyanjye numvaga yaba inzira yaturinda za genocide kubera ko Umwami yaba umuntu umeze nka arbitre wajyaga kubumbatira umuco wa kirazira, nko kwica mugenzi wawe n’ibindi nk’ibyo.

Mu myaka yashize, hakunze kubaho ibiganiro na Nyiringoma Umwami Kigeli V (Imana imwishimire, aruhukire mu mahoro). Muri ibyo biganiro icyagarukaga cyane ni uko u Rwanda rwashobora narwo gutera intambwe nk’iyo tubona mu bihugu byinshi byateye imbere muri Demokarasi, aho abami babo bubahwa kandi bagafasha rubanda, bitabujije ko principes za demokarasi zubahirizwa.

Malheureusement igitekerezo cy’ubwami nticyakiriwe neza mu banyarwanda, bitewe n’uko benshi bakunze kugaruka ku bikorwa bitari byiza byaranze ingoma za kera, ariko nanone bakiyibagiza ibyiza byashoboraga kubyazwa umusaruro. Gusa rero ntiwahatira rubanda igitekerezo niba bumva kitabinjiramo, cyane cyane ku bagiraga bati ubwami bwaraciwe, nta gusubira inyuma.

Hakomeje kubaho icyizere ko buhoro buhoro abantu bazagenda biyumvisha neza akamaro ubwami begendeye ku itegekonshinga bwashoboraga kubagirira, cyane cyane ko ibyo tubona ku ngoma z’ubu ziyita iza repubulika zatatiye bikomeye amahame ya kidemukarasi.

Bwana Bizimana, aha urabona neza ko nta muntu wifuza ingengabitekerezo ya Genocide muri twe nk’uko ubitangaza, bityo ibyo gusaba ibihano kwawe kukaba kudashobora kumvikana!

5. Nyuma y’imyaka myinshi tumaranye na FPR, birakwiye ko turekereho kwibeshya

Bwana Bizimana,

Mu bihugu byose byo ku isi, ndavuga ibyiyemeje kubahiriza ikiramwamuntu, kugira ibitekerezo binyuranye no kubiha umuyoboro nta wuniganwe ijambo, ni intandaro y’amajyambere nyakuri. Ntabwo ibitekerezo by’ishyaka rimwe rukumbi en plus populiste nka FPR aribyo bishobora gutanga umurongo ngenderwa ribinyujije mu kwiharira urubuga. Bikomeje bityo hari abantu bazajya barengana imyaka n’imyaka ntibabashe kurenganurwa nk’uko bigararagara ubu.

Bityo ko habaho amajwi y’abantu ahanika asaba ubutabera kuri bose, nta gitangaje kirimo, kandi ibyo ntibikwiriye na gato kwitwa ingengabitegerezo ya Genocide. Niba rero inshingano ya Komissiyo irwanya Genocide ihindutse kurwanya amajwi y’abantu asaba ubutabera, kuvuga ko u Rwanda rumeze gutyo ntaho rwaba rwerekera nta gitangaza cyaba kirimo.

Bwana Bizimana,

Kuba tutumva kimwe uko ibibazo byakemurwa ntibikwiriye kuba intandaro kuri Komissiyo uhagarariye yo gudusabira twe abaturage ibihano igihe n’imburagihe. Bene iriya mvugo witoje imaze guharurukwa cyane. Nk’uko byagaragaye mu gihe FPR imaze iri ku butegetsi, abanyarwanda twagabanyijwemo ibice bikurikira.:

1° Hari igice cy’abantu bayobotse ingoma nta kuvuga ijambo rivuguruza cyangwa ngo ribe ryatunga urutoki akarengane kagirirwa bamwe muri rubanda. Iki gice kikaba kiganjemo rubanda ku bwinshi rwagizwe nk’ingaruzwamuheto, kandi rero ntawarenganya abaturage, ibyiza ni ukwirinda iyo ubona ibipfunsi byawe bitajya mu mitsi na beningoma! Gusa muri iki gice hakunze kugaragaramo nanone abantu bahabwa imirimo runaka bahemberwa by’ikirenga na leta cyagwa se ikabahesha icyubahiro ku buryo ubu n’ubu. Umuntu yavuga ko muri iki gice habonekamo abantu bamwe biyemeje gukomera ku mugati ubabeshejeho bo n’imiryango yabo migufi, ariko bagahumiriza ku karengane kose kaba kagirirwa abandi. Habonekamo n’abakoreshwa mu kurenganya no gushyashyariza abandi, ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko umugati ubabeshejeho bawukesha kugira ibitambo bagenzi babo cyane cyane bababoreza mu magereza. Muri ubwo buryo bikunze nyamara kurangira n’ubundi abakora batyo bavanwe nabi ku mirimo ku mpamvu zidasobanutse, hari n’igihe birangira bafunzwe, cyangwa se bakanyerezwa (pour ne pas dire kwicwa)

2° Igice cya kabiri tubona ko kirimo abantu bashobora kwamagana akarengane mu gihugu, ariko akaba atari abantu babishyize cyane ku mutima. FPR ikunze kwegera bene abo  ikabagenera umwanya cyangwa faveur runaka. Akenshi privileges bahabwa zibacecekesha igihe, ariko FPR ntijya yibagirwa uwahemukiye amabwiriza yayo. Uko byagenda kose iby’abari muri icyo gice cya kabiri nk’uko byagaragaye birangira nabi.

2° Igice cya gatatu mu banyarwanda ni icy’abantu badakozwa iby’akarengane, batagerageza no gupfukama no kuyoboka iyo FPR ibegereye. Bene abo bantu nk’uko twabibonye buri gihe bashakirwa ibyaha bahimbirwa, byaba ngombwa hakabaho kubahindura ruvumwa aho bari hose. Uzasanga machine ya FPR igerageza kubateranya mu bihugu baherereyemo, kubatoteza kugeza no kunegocia hose ko bashyikirizwa inkiko mu Rwanda ku byaha baba baremewe, icy’ingengabitekerezo ya Genocide kikaza ku isonga. Byaragaragaye ko iyo izo nzira zoze zananiranye FPR ikoresha umuti wayo karundura (Kukuritura!…)

Umwanzuro

Bwana Jean Dascene Bizimana,

Nkiri mu Rwanda uretse n’ubu nakunze kubwira abayobozi ibitagenda mu rwego rwo kurwanya akarengane. Ndahamya ko iyo Prezida Kagame atagira abayobozi nkamwe mutavuga na rimwe Oya cyangwa se ngo mutinyuke mumubwire ibitagenda yashoboraga kumva intabaza zose twakoraga dusaba cyane cyane ko imfungwa zihimbirwa ibyaha zikazira amaherere zabohorwa. Gusa iyo uvuze amagambo nk’ariya adafite shinge wibasira abataguhohoteye, umuntu yahahera yibaza inama by’ukuri wabasha kugira Prezida Kagame wakwizeye akagushinga Commission! Niba ubikorera kugira ngo urebwe neza, waba uhemukira abayobozi b’igihugu kurusha uko ubafasha. Bityo nkakubwira nti: ari wowe, ari nanjye fora igice duherereyemo, cyangwa se dushyirwamo mubyo navuze haruguru, mbere y’uko utangira gusabira Padiri Nahimana na Murengerantwari ibihano. Ikigagarara ni uko byanze bikunze, wabishaka utabishaka ufite igice ubarizwamo nk’ uko ushishoboza wese abasha kubyitegereza.

Ndakumenyesha ko biriya bice byose abanyarwanda twashyizwemo (hashize imyaka irenga 20), ntibirobanura umuhutu cyangwa umututsi, ntibireba ingengabitekerezo iyi n’iyi, icyo bihuriyeho byose ni uko ubirimo akenshi birangira FPR ikurituye iyo utitonze. Ngirango aho biriya bice byose bitandukaniye ni ku kibazo cy’igihe gusa. Tuvuge ni urugero niba njye Murengerantwari ndi mu gice cya mbere, wowe Bizimana ukaba mu cya gatatu, bizasobanura ngo ari wowe ari nanjye mu gice cya mbere ndaba nihanganiwe igihe ngikeneweho inyungu iyi n’iyi. Ubwo rero twese amaherezo ari amwe imbere ya FPR ubwo turiho turapfa iki by’ukuri dushinjanya iby’ingengabitekerezo natwe tutumva neza ibyayo n’iyo bituruka?

Kwifurije kugira amahoro no kubona uburyo bwiza bwo kurwanya Genocide n’bundi bugizi bwa nabi mu gihugu aho bwaba buturutse hose.

P Theophile Murengerantwari