NDIMBATI AGIZWE UMWERE MU RUKIKO

Umugabo wamamaye mu gukina filimi nyarwanda Bwana Jean Bosco Uwihoreye bakunze kwita “Ndimbati” yatsinze ubushinjacyaha mu rubanza baburanaga. Bumurega ibyaha byo gusambanya umwana no kumuha ibisindisha. Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite kuko nta bimenyetso bifatika butanga. Rwategetse ko Ndimbati ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Nta kimenyetso na kimwe mu byashingiweho n’ubushinjacyaha mu kurega Bwana Uwihoreye umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yahaye agaciro. Yavuze ko byose bibumbatiye ugushidikanya, ni ko guhita atangaza ko nta cyaha na kimwe gihama Uwihoreye uzwi nka “Ndimbati” mu mafilimi nyarwanda.

Akimara gutangaza iyo ngingo icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye abantu bagihinduye nk’isoko ubundi umucamanza abura uko yifata, abandi na bo bajya hanze kugaragaza amarangamutima yabo.

Ndimbati yaregwaga ibyaha bibiri: Gusambanya umwana no kumuha ibisindisha. Ku cyaha cyo gusambanya umwana mu kukimugiraho umwere umucamanza yashingiye ku matariki y’amavuko, yaba avugwa n’ababyeyi ndetse n’ayatanzwe n’inzego zitandukanye z’ubutegetsi.

Ikarita yafatiyeho inkingo ya Muganga igaragaza ko Kabahizi Feledawusi yavutse ku itariki ya 07/06/2002. Ubushinjacyaha na Kabahizi bakavuga ko Ndimbati yasambanyije Kabahizi tariki ya 24/12/2019 ataruzuza imyaka y’ubukure.

Ibimenyetso by’uturemangingo dutangwa n’abahanga tuzwi nka DNA/ADN bigaragaza ko abana b’impanga Kabahizi yababyaranye na Ndimbati kandi na se arabemera. Gusa ku matariki yaregwagaho kuryamana na Kabahizi Ndimbati avuga ko yari ku Gisenyi.

Yemera ko bagiranye imibonano mpuzabitsina ku itariki 02 /01/2020; bityo ko yari yujuje imyaka y’ubukure. Urukiko rushingiye ku matariki atandukanye rwanzuye ko hari indangamuntu ya mbere Kabahizi yagendanaga igaragaza ko yavutse ku itariki ya 01/01/2002. Urukiko ruvuga ko n’ubwo abarega Ndimbati bahakana iyo ndangamuntu bitavanaho ko yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Ku kijyanye n’amatariki yaba Ndimbati na Kabahizi ndetse n’ubushinjacyaha batemeranyaho ku munsi baba baragiranye imibonano mpuzabitsina, urukiko rwavuze ko buri ruhande rubivuga gusa nta kindi kimenyetso kibiherekeza.

Urukiko rwavuze ko ntaho rwahera rwemeza ko Ndimbati yaryamanye na Kabahizi atujuje imyaka y’ubukure. Rwashimangiye ko ubushinjacyaha bufite inshingano zo kurugaragariza ibimenyetso bidashidikanywaho.

Ku cyaha cyo guha umwana ibisindisha na cyo umucamanza yakimugizeho umwere. Umucamanza kandi yategetse ko nta ndishyi zigomba gutangwa muri uru rubanza. Basabaga indishyi zingana na miliyoni 30 mu mafaranga y’u Rwanda. Ategeka ko Jean Bosco Uwihoreye bakunze kwita “Ndimbati” ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Mu cyumba cy’urukiko abantu bahise baterera hejuru icyarimwe bagaragaza ko bishimiye icyemezo cy’ubutabera mu rubanza rwa Ndimbati. Urubanza rusomwa mu baburanyi hagaragaraga umunyamategeko wunganira Ndimbati. Ubushinjacyaha ntibwari mu cyumba cy’urukiko. Umunyamategeko Irene Bayisabe Ashima ko uwo yunganira yabonye ubutabera.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ntitwabashije kumenya niba urwego rw’ubushinjacyaha ruburana na Ndimbati ruzajuririra icyemezo cy’urukiko na cyane ko urubanza rwasomwe ku rwego rwa mbere rutaraba itegeko.

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko Ndimbati akimara kugera hanze ashobora kujyana mu nkiko umunyamakuru wo ku muyoboro wa YouTube yikoma ko ari mu babaye intandaro yo kumufungisha. Ndimbati yari amaze amezi atandatu afunzwe muri gereza ya Mageragere. Umunyamategeko umwunganira yabwiye itangazamakuru ko igihe Ndimbati yabyifuza agasanga afite ibimenyetso bashobora gushingisha urundi rubanza.

VOA