Umwari Diane Rwigara, wari washatse kuba umukandida ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, komisiyo y’amatora ntimwemeze, amaze gutangiza ishyirahamwe. Ni urugaga rugamije guharanira uburenganzira bwa muntu no kumara ubwoba Abanyarwanda.
Umwari Rwigara atangije uru rugaga ku munsi abakandida batatu ku mwanya wa perezida w’u rwanda batangiye kwiyamamaza, bageza ingamba zabo ku baturage.
Ku wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yavuganye na Diane Rwigara, gato nyuma akimara gutangiza urwo rugaga.