Yanditswe na Ben Barugahare
Umukandida Philippe Mpayimana washyizwe mu bakandida bemerewe kwiyamamaza mu buryo na n’ubu benshi batarashobora kumva akomeje kugaragaza intege nke byaba mu buryo yiyamamaza n’abantu baza kumureba.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bahamya ko Philippe Mpayimana yashyizwe muri uriya mwanya kuberako ari “Umuhutu” gusa, kuko yari akenewe na FPR kugirango ayifashe muri propaganda yabo yo kwerekana ko u Rwanda ruha uburenganzira n’urubuga buri wese kuko n’iyo Mpayimana atiyamamaza ntihari kubura undi muhutu bashyira imbere mu rwego rwo kujijisha.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda, mu gihe Frank Habineza yerekeza i Cyangugu, naho Paul Kagame akerekeza mu Ruhango, Phippe Mpayimana yerekeje mu Bugesera aho yiyamamazaga ari wenyine agenda aha abantu bose impapuro ziriho imigabo n’imigambi ye mu nzira.
Ababonye amafoto ye yiyamamaza i Bugesera bamwe bemeje ko ku munota wa nyuma umuntu azajya kumva akumva Philippe Mpayimana akuyemo ake karenge asabye abagombaga kumutora kuzaha amajwi ye Perezida Kagame afata nk’icyitegererezo.
Abashinyagura bo bakibaza impamvu abamutekinikiye dosiye ngo ashobore kwemerwa nk’umukandida batamushakira cyangwa ngo bamutize abayoboke areke kwikoza isoni.