Ngo nta kimenyetso gihamya ingabo z’u Bufaransa uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu mwaka wa 2005 nibwo Abanyarwanda batandatu batanze ibirego bireba ingabo z’u Bufaransa ngo ku ruhare zagize mu gufasha abakoze jenoside mu Rwanda.

Ibi byatumye umucamanza w’Umufaransakazi Brigitte Renaud ajya mu Rwana mu Ukwakira 2005 kubikoraho iperereza, ahereye ku ikusanyamakuru ku batanze biriya birego. Amakuru bamuhaye yarimo ko bamwe mu ngabo z’Abafaransa basambanyije ku gahato abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi mu gace bakoreragamo bari barise Zone turquoise (Kibuye, Gikongoro na Cyangugu), kandi ngo bakaba barafashaga abicaga kugera ku nkambi z’impunzi bakavanamo bamwe bakabica, cyangwa se bakanabafasha kubica. Baregwa kandi ubufatanyacyaha kubera kunanirwa kurinda Abatutsi babahungiyeho, aho kubatabara bakareberera ntibabuze abicaga kugera ku mugambi wabo.

Nyuma y’imyaka 16 ibi birego bitanzwe, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa (Parquet/Prosecution) bwatangaje ejo kuwa 03 Gicurasi 2021 ko butigeze bubona ibimenyetso bihamya ingabo z’ u Bufaransa uruhare muri ubu bwicanyi cyangwa se ko ubwazo zaba zarakoze ibi byaha.

Ubushinjacyaha bw’i Paris mu Bufaransa bwasabye urukiko kudakurikirana abasirikare bakekwaho ibi byaha, cyakora umwanzuro wa nyuma kuri iki cyemezo uzafatwa n’Abacamanza bakuriye ubugenzacyaha (Juges d’instruction), nyuma yo gusuzuma ingingo ku yindi mu byagendeweho hatangwa ikirego n’uburyo nta kimenyetso mpamyacyaha cyabonetse.

Tega amatwi incamake mu majwi, inkuru Ya BBC na VOA