NI AGAHOMAMUNWA: AKAZI KARAHAGAZE N’ABAKOZI BA LETA BATANGA SERIVISI BOSE BAGIYE KWAMAMAZA KAGAME!

FPR ikomeje guhonyora amabwiriza ya Komisiyo y'amatora ishyira ibirango ahatemewe!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe ishyaka FPR n’umuyobozi waryo bakomeje guhonyora amategeko ya Komisiyo y’igihugu y’amatora mu gihe bamamaza umukandida wabo bashyira ibirango aho amabwiriza atemera nko mu mihanda hagati, ku masengero, ku mazu ya Leta, ku mapoto y’amashyanyarazi n’ahandi, ubu noneho intera bigeze ni iyo kwangiza akazi ka Leta mu nzego zose no gukoresha uburyo bwa Leta n’ibikoresho bya Leta nk’amamodoka.

Komisiyo y”igihugu y’amatora ivuga ko nta mukandida n’umwe ugomba gukoresha ibikoresho bya Leta mu kwiyamamaza kwe, ariko imodoka nyinshi za Leta zashyizwe muri misiyo yo kwamamaza umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, hakanakoreshwa kandi lisansi igurwa na Leta.

Inyubako za Leta n’ibindi bikorwa by’inyungu rusange ntibyemerewe kwakira ibikorwa n’ibirango byo kwiyamamaza, ariko Kagame n’Ishyaka rye FPR bujuje ibirango bimwamamaza ahahurira ahantu henshi, mu ma soko, mu mashuri, mu masengero, mu nyubako za Leta n’ahandi henshi batemererwa n’itegeko.

Mu masangano y’inzira zose zo mu mujyi wa Kigali no kuri za Rond Points zose ziyirimo uko ari umunani, hujujwe ibirango byamamaza FPR n’amabendera yayo, nk’aho ari igikorwa cy’igihugu cyose, mu gihe abakandida bigenga bo batabasha kwemererwa kuhashyira ikindi kintu icyo ari cyo cyose kibamamaza.

Henshi mu nzego za Leta, abakozi biganjemo ahanini abashefu n’abandi bafata ibyemezo ntibakihaboneka, n’iyo ugize icyo ubaza barakubwira ngo Kanaka ari muri konji, na nyiranaka ni uko na wa wundi umwungirije yaragiye, ugasanga nta serivisi ishobora kurangira.

Kuba akazi karahagaze biri guterwa n’uko benshi mu bakozi ba Leta ari nabo bahawe inshingano zo guherekeza no kwamamaza umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi, kandi bakabikora nta zindi mpaka, ngo basigasire imbehe.

Iyo bagupfuye agasoni bakubwira ko byaba byiza ugarutse kwiyamamaza n’amatora birangiye, nyamara washishoza ugasanga nabwo bizatwara iminsi kuko nyuma y’amatora hazabyinwa intsinzi byibura icyumweru cyose!

Abayobozi b’inzego z’ibanze bose, kuva hasi kugeza hejuru, abo ku mudugudu, abo ku kagari, abo ku murenge no ku karere hose mu gihugu, bahawe inshingano n’itegeko byo kwamamaza no gutoresha Kagame Paul.

Ni muri urwo rwego, imihigo itakiri kureberwa ku byo barahiriye kugeraho imbere ya Kagame, ahubwo buri muyobozi witwa ko azi ubwenge agakorera umuhigo we kuzareberwa ku buryo aho ayobora hazaba haritwaye mu matora.