Ni iki abunganizi ba Paul Rusesabagina basabye ONU?

Paul Rusesabagina yerekwa abanyamakuru ku wa mbere w'icyumweru gishize
Paul Rusesabagina yerekwa abanyamakuru ku wa mbere w’icyumweru gishize

Babiri mu banyamategeko bashyizweho n’umuryango wa Paul Rusesabagina ngo bamwunganire bandikiye umuryango w’abubimbye (ONU/UN) basaba ko ukora iperereza ku kibazo cye.

Aba banyamategeko baregeye Dr. Nils Melzer, intumwa idasanzwe ya UN ishinzwe kugenzura iyicarubozo n’ibikorwa by’ubugome, ibitari ibya kimuntu cyangwa gufata nabi no guhana kubi, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe Hotel Rwanda Foundation. 

Aba banyamategeko bavuga ko Rusesabagina “yashimuswe, akabura, akoherezwa mu Rwanda aho afungiye mu buryo butazwi adasurwa cyangwa ngo avugane n’abe.”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Bwana Rusesabagina, uregwa ibyaha by’iterabwoba, “ari we ubwe wagize uruhare mu kwizana mu Rwanda kurusha undi uwo ari we wese”.

Abo banyamategeko be bavuga ko uwo bunganira yimwe “uburenganzira bwo kwitwa umwere” nk’uko UN isanzwe “isaba abategetsi kwirinda kuvuga amagambo aca urubanza mbere y’iburanisha”.

Bakavuga ko imvugo ya Perezida Paul Kagame imuhamya “kuyobora imitwe y’iterabwoba yishe abantu”, ihonyanga uburenganzira bw’uregwa bwo kwitwa umwere mu gihe atarahamwa n’icyaha.

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, rifite umutwe wa gisirikare wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu 2018, ibitero byaguyemo abantu. 

Ni ibiki abo banyamategeko babwiye UN?

Mu nyandiko yasinyweho n’abanyamategeko Jared Genser na Brian Tronic bo muri Amerika bari muri barindwi bashyizweho kunganira Bwana Rusesabagina, bavuga ko kuva tariki 31 z’ukwezi gushize kwa munani yerekwa abanyamakuru “leta y’u Rwanda nta kimenyetso irerekana ko akiriho”.

Bemeza ko umugore wa Rusesabagina yahamagaye stasiyo ya polisi ya Remera aho afungiye asaba ko bamumuha bakavugana, bakamwangira, ndetse ko abahagarariye leta y’u Bubiligi, igihugu afitiye ubwenegihugu, nabo bangiwe kumusura.

Aba banyamategeko bavuga ko uko yafashwe akagezwa mu Rwanda n’uko afunze nta wumugeraho cyangwa ngo amuvugishe “bimushyize mu kaga k’iyicarubozo n’ubugome, gufatwa nabi no guhanwa kubi”.

Aba banyamategeko bagaragaza ibimenyetso bavuga ko Bwana Rusesabagina yazanwe mu Rwanda n’indege bwite isanzwe ikoreshwa na leta y’u Rwanda, bityo atazanywe ku bushake bwe.

Mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Bwana Kagame yavuze ko uko Rusesabagina yazanywe ari nko “guha umuntu amakuru y’ibyo asanzwe yizeye ashaka, akisanga yageze aha”. 

Aba banyamategeko, bo banditse ko mu ifatwa rye, Rusesabagina “yashimuswe akaburirwa irengero” mu gihe cy’iminsi mu buryo bumwambuye uburenganzira bwe.

Bavuga ko kugezwa mu Rwanda agafatwa nabyo binyuranyije n’amahame mpuzamahanga avuga ko “gufata umuntu akoherezwa ahandi mu buryo butanyuze mu mategeko ari icyaha gikwiye kuregerwa mu rukiko”.

Basabye Dr. Nils Melzer gukora iperereza ku bibazo bamugejejeho “agahita asaba leta y’u Rwanda kwerekana ko Bwana Rusesabagina akiriho”, “akarindwa ihohoterwa ry’umubiri no mu mutwe kandi akemererwa gusurwa no kuvurwa”.

Ntihazwi igihe Bwana Rusesabagina azagezwa imbere y’ubucamanza, ubugenzacyaha buvuga ko “bitazatinda kuko yafashwe ikusanya ry’ibimenyetso ku byo aregwa ryarabanje gukorwa”. 

Ku rubanza rwe, ku cyumweru Bwana Kagame yagize ati: “Tuzi neza inshingano zacu, no mu rubanza nk’uru rukurikiwe cyane… Ruzabera mu ruhame, abitaye ku mucyo, kutabogama n’ibindi…rwose turumva neza iyo nshingano yo kubikora nabyo”.