Ni iki kihishe inyuma yo kuvuga ko havumbuwe igitabo MEIN KAMPF cya Hitler mu rugo rwa Perezida Habyalimana?

Major Dr Richard Sezibera, Ministre w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda

Ibyo JB Nkuliyingoma avuga byose tubyumvikanaho. Icyo nshaka kwongeraho gusa ni nk’igisubizo kuri kiriya kibazo ngo:”…bihatse iki?”

Kuba kiriya kinyoma cyatangajwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga bifite icyo bivuze.

Ku bwanjye byerekana ko FPR itangiye umupango wo kuzabwira amahanga ngo abuze ko hagira uwibuka ku mugaragaro, nka ziriya za misa n’ibindi bikorerwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Mu Rwanda ho bisanzwe bibujijwe yewe ari n’ikizira kumuvugaho icyiza na kimwe. Ubu rero FPR itangiye campagne ifite kugera ku nshingano ikurikira .“Habyarimana= Hitler.”

Nimara kubisakaza, izasaba ibihugu byose bibamo abanyarwanda kubuza ko hagira uwavuga cyangwa yibuka ku mugaragaro Perezida Juvenal Habyarimana, yewe n’abo mu muryango we bagomba kubibuzwa.

Impamvu cyangwa ibisobanuro FPR izajya itanga ni ukuvugango: “Nkuko ntawakwemererwa kwibuka cyangwa gusomera Hitler Misa aho iwanyu, ninako mugomba gufata abifuza kwibuka Hitler wacu ariwe Habyarimana”.

FPR kandi izabifashwamo na za “ lobbies” zayo zikomeye cyane muli ibyo bihugu maze icyifuzo cyayo cyubahirizwe. 

Bityo rero ntitwagombye kwamagana gusa icyo kinyoma cya Semuhanuka ariwe Sezibera, ahubwo twagombye gukomerezaho twamagana uwo mugambi mubisha wo guhindura kwibuka Habyarimana icyaha mu mahanga yose.

Bityo igihe ayo mahanga azabisabirwa na FPR nibura akazakomaho agatima ko byatangijwe n’icya Semuhanuka kuli MEIN KAMPF yo mu Kinyarwanda ngo yabonetse kwa Habyarimana!

Emmanuel Neretse