“Nibakomeza kunyangira, nzasohoka mu buryo butemewe”: Kizito Mihigo

Kizito Mihigo

Muri videwo nshya yasohotse, umuhanzi Kizito Mihigo watangajwe ku itariki ya 17/2/2020 ko yapfiriye muri kasho ya polisi, avuga ko yashakaga guhunga kubera yumvaga nta mutekano afite mu Rwanda. 

Muri iyo videwo Kizito agira ati: “Nibakomeza kunyangira, mbikubwiye hagati yanjye nawe, nta yandi mahitamo nzagira atari ugusohoka mu buryo butemewe”.

Ni videwo iri mu rurimi rw’Igifaransa, yatangajwe n’ikinyamakuru Mail&Guardian cyo muri Afurika y’epfo, ikubiyemo ikiganiro bivugwa ko yagiranye n’umunyamakuru Benedict Moran wo muri Amerika. 

Ubwo Kizito yafatirwaga mu karere avukamo ka Nyaruguru hafi y’umupaka n’u Burundi, ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bwamushinje ibyaha birimo “kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa”. 

Muri iyo videwo bitangazwa ko ari iyo mu kwezi kwa mbere mu 2020, Kizito avuga ko yari arambiwe imibereho yo gushyirwa mu kato n’ubutegetsi bw’u Rwanda. 

Avuga ko umwuga we nk’umuhanzi atari agishoboye kuwukora uko bikwiye – ingingo anagarukaho mu gitabo cyasohotse nyuma y’urupfu rwe, avugamo ko kimwe mu byari bisigaye bimubeshejeho ari ukwigisha abana umuziki. 

Mu mwaka ushize, polisi y’u Rwanda yabwiye BBC ko ibivugwa muri icyo gitabo “atari ukuri”, ko ari “propaganda [amakuru ayobya] y’umwanditsi”.

Muri iyo videwo, Kizito akomeza agira ati: “Nahitamo kubaho nabi mu bibazo aho kubaho ntisanzuye imbere muri jyewe, aho gukora ibyo bashaka ariko numva muri jyewe ari nkaho ndi ku ngoyi…ntari jyewe nyakuri”.

“Intego yanjye si iyo gusingiza ubutegetsi. Akazi kanjye nk’umuhanzi w’umukristu, kandi iteka nakomeje kubivuga, ni ukuririmba ubutumwa bwomora, bukiza imitima yakomeretse, butanga icyizere, ariko bunizeza ubwiyunge nyabwo”.

“…ubwo ni ubutumwa bw’umuhanzi utagomba kugengwa n’ishyaka runaka rya politike cyangwa ikigo [runaka]”. 

“Ariko ibyo ndimo kukubwira, birabujijwe hano. Ntabwo umuntu ashobora kugira ukwishyira akizana. Ntanze nk’urugero, ntabwo umuntu ashobora gukora akuye inganzo mu kwemera kwe kwa gikristu ngo atange ubutumwa bugenewe bose”.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabwiye inama y’umuryango w’abibumbye izwi nka ‘Universal Periodic Review’ (UPR) ko mu burenganzira bwubahirijwe mu Rwanda harimo ubwo gutanga ibitekerezo.

Kizito Mihigo mu ndirimo Le Pape François - Hymne au Saint Père

Kizito atanga urugero rw’indirimbo yasohoye mu kwezi kwa gatandatu mu 2019 akayitura Papa Francis ngo kubera ukuntu ashishikariza abemera bo mu madini atandukanye kugirana ibiganiro.

Kubera iyo indirimbo, avuga ko hari abamubwiye ko “agiye kurebwa nabi kubera kuririmba Papa aho kuririmba Perezida”. 

Kizito agira ati: “Barabimbwira kenshi bati ‘uzongera gukora mu bwisanzure ari uko perezida akuvuzeho ijambo ryiza'”. 

Mu 2018 Kizito yari yafunguwe hamwe n’abandi bagera ku 2,000 ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 ahamwe n’ibyaha birimo ubugambanyi, iterabwoba no gushaka guhirika ubutegetsi. 

Mu gitabo cye avuga ko yahatiwe kubyemera ngo aticwa, kandi ko ngo izo mbabazi zari ikinamico kuko yari amaze amezi yarazibwiweho. 

Bijyanye n’izo mbabazi, ntiyari yemerewe kuva mu gihugu kandi yagombaga kwitaba polisi mu buryo buhoraho. 

Ati: “Ntekereza ko nzagerageza nkareba uko nsohoka mu gihugu, wenda nyuze mu gihugu duturanye. Ndabizi ko bigoye cyane nta byangombwa mfite, ariko iyo nta yandi mahitamo umuntu afite, nemeza ko ari cyo gisubizo nzaba nsigaranye”.

“Ariko reka twizere ko mu minsi micye iri imbere, nzumva inkuru nziza ko amananiza yavuyeho, nkashobora wenda kongera gutembera”. 

“Hari igihe nibaza niba mfite umutekano, kuko nta kintu na kimwe kimbwira ko aba bantu nta migambi mibisha bakimfitiye”. 

Kizito Mihigo – wamenyekanye mu ndirimbo zikanguria abantu amahoro, ubwiyunge n’imbabazi – yapfuye afite imyaka 38, mu rupfu rutavugwaho rumwe.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwanzuye ko yapfuye yiyahuye – ibihakanwa n’imiryango imwe iharanira uburengenzira bwa muntu n’itsinda ry’abavuga ko barokotse Jenoside yo mu Rwanda baba mu mahanga, basabye ko hakorwa iperereza ryigenga.