Niger: Uwunganira abirukanywe avuga ko bagiye no kwiyambaza urwego rw’ikirenga rw’ubutegetsi mu gihugu

Igihe ntarengwa cy’iminsi irindwi yo kuhava leta ya Niger yari yahaye Abanyarwanda umunani bahimuriwe bakuwe muri Tanzania cyageze, umwunganizi wabo mu mategeko avuga ko bagiye kujuririra icyemezo cyo kubirukana.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa mbere ari muri Niger, Hamadou Kadidiatou yavuze ko bagiye “kumenyesha Minisitiri w’intebe” wa Niger iby’itegeko ry’umucamanza wo mu rwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha za ONU (IRMCT).

Abo birukanwe barimo abasanzwe ari abere naho abandi bakarangiza igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania. Bahoherejwe mu kwezi kwa cumi na kabiri, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.

Abo ni Protais Zigiranyirazo (muramu w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana), François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.

Madamu Kadidiatou yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bagiye no kwiyambaza urwego rw’ikirenga rw’ubutegetsi mu gihugu (le Conseil d’État) barumenyeshe ko “urundi rwego rusumbya ububasha inzego za Niger rwahagaritse ishyirwa mu bikorwa” ry’icyo cyemezo.

Ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi na kabiri, umucamanza wo mu rugereko rw’i Arusha Joseph E. Chiondo Masanche yategetse Niger kureka kwirukana abo Banyarwanda bahimuriwe no gutuma bakomeza kuba ku butaka bwayo, hashingiwe ku masezerano y’impande zombi, kugeza hafashwe umwanzuro wa nyuma kuri ikibazo.

Yanasabye Niger ko mu gihe kitarenze iminsi 30 iba yatanze ibisobanuro byanditse ku mpamvu yatumye ifata icyo cyemezo, no ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kubimura.

Leta ya Niger ivuga ko icyemezo cyo kubirukana yagifashe ku “mpamvu za dipolomasi [umubano n’amahanga]”.

Kuri uyu wa mbere, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Niger ntiyasubije ku busabe bwa BBC Gahuzamiryango bwo kugira icyo ibivugaho.

U Rwanda rwamaganye iyoherezwa muri Niger ry’abo Banyarwanda, ruvuga ko rwizeye ko Niger izakora ku buryo nta n’umwe muri bo “ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize”.

Leta y’u Rwanda inavuga ko yiteguye kubakira iwabo, ariko mu cyumweru gishize Innocent Sagahutu yabwiye BBC Gahuzamiryango ko we na bagenzi be badashaka gusubira mu Rwanda muri iki gihe kubera impungenge ku mutekano wabo.

Inkuru dukesha

Umunyamakuru Didier Bikorimana wa BBC Gahuzamiryango