N’IJORO RIMWE RIBAGA IMBYEYI! NIBUTSE KAGAME!

Thomas Sankara Habyalimana

Yanditswe na Thomas Sankara Habyalimana

Kagame rero, ubu nakwibutsaga ko warekura Umwami Rwema ntabwo ndamukwaka, nakubwiye ko byaba byiza kuri wowe umutanze ntongeye kumukwaka uyu mwaka. Urumva nyine nzamukwaka uri hahandi uzaba uri koga mu nyanja y’ibibazo. Aho uzaba utashobora kumpakanira ngo ureke kumira nkeri. Jya uzirikana ko mu Banyarwanda utari indyarya aba ari indyamirizi!

Nzinduwe no kukwibutsa wowe Kagame rwose, ujye wibuka mwese narababwiye ngo nzabaseka mwagize ibyago. Ibyawe byo ndabireba biza nubwo nta rwizana ngo rugira inkuruzi. Ibyawe byo ni wowe ubyitera. Narakuburiye nti rekura umwega Rwema Gendarme kuko nutamurekura uri mu manyanga muri Congo izo risks uba ufashe zizakujye ku gatwe, kandi zizakuremerera! Ingaruka zabyo narazibonye zari ziteye ubwoba kuburyo wansabye ngo ngutakambirire mudashira, ndataka ndangije ndikanga nibaza ukuntu jyewe, jyewe, jyewe….nataka ngo wagize ibyago!!! Byaribiteye ubwoba nkugirira impuhwe, jyewe, jyewe ni ukuri! Can you imagine? Yewe weee mwari mugeze habi! No mu Burundi kandi urabizi narateze, nakubwiye uko byifashe reka nifate. Untahirize Rurayi wo mumajyepfo, uti arakwibuka ubwo Kagame yari yakubise Dodo urushyi, rukamuzenga tukazenguruka Kibungo na Byumba dukubita inshyi tukurangiririzaho ukiri LT. Col Dodo yahise aseka aracururuka amenye ko major Gashaija yamenye ko turi gutanga inshyi uwo munsi akiruka! Rurayi umunyongerere urundi, cg utume Dodo agende amwongere iyoze ntizika, uraba ukoze kdi wikoreye. Nta kintu Rurayi azakumarira!

Rwema Gendarme rero, ntukamufate nk’umunyepolitiki wakurwanya umurekuye, wowe mureke nakurwanya humura ufite umuhozi kuri iyo ngingo. Abanyamulenge ni ubwoko bw’Imana, iyo aguhemukiye uramwihorera ukamwereka Imana, ndakurahiye iyo akabije ihita imwanura. Icyo kibazo cyawe na Rwema ni ubujiji bwawe kuko nta Munyamulenge ubasha kujya hanze y’isezerano ngo azabishobore. Imana ni yo ibiragirira, utannye igacyamura. Ibaze noneho wowe ubarenganya ukabagirira nabi ukuntu ibyawe biba bibi cyane. Wowe rero aho ubera icyago, warihandagaje ufata umwami wabo umushyira mu mwobo, ukora ibyo ba so batatinyukaga! Wirengagiza ko mu bwoko bwawe, uwo ari we mwami mufite wenyine rutoki, ukaba ubaye ikiburaburyo mu bega bose ari wowe wakabaserukiye! Ni umwami wawe ni yo mpamvu nkugira inama n’abandi bega bazagufashe mubwire Kabarebe amutangire amaturo kibe icyiru kuri we kuko atigeze akugira inama yo kwirinda gufunga Rwema cg Rugigana nkuko nabikubwiye. Hagati aho numvise ko wamucapye inshyi! Warakoze ariko iyo ushyiramo n’ibiti, Kabarebe yakabije kwirara.

Nongere nkwihanangirize “nyakubahwa” (hahahaha), Rwema umuvane muri ibi bya politiki numva ushaka kumushyira mo. Nka biriya byose bya South Afrika cg Uganda, ntibikunda kuko bitariho. Warabitsinze byararangiye, nabo barabyiririmbiye incuro 2, bagerageza gukosora ngo barebe uko babigorora biranga, umusindi aranga abarengana akarwa! Ngo byose na bose ni yo nzira! Warenzaho iki aribo babyivugiye bakanabibyina? Nta muntu numwe wabonetse uzi ikinyarwanda! Ubu wabona arijye uzize ivuzivuzi ryanjye kandi ndengana. Ariko byose bizansiga ngo”Iyatwambukije inyanja itukura, ntizabura kutwambutsa Nyabarongo y’ibiziba.”

Urumva rero, Rwema, nta rubanza n’uru, umufiteho usibye kumurenganyiriza ubusa no kwikururiraho amakara yaka nk’ibikoba. Nka Rugigana uwo narakubwiye nti murekure umugumane mu gihugu kugirango ungushe neza nawe ugire imbaraga, ariko wapi ntiwumva. Nta yindi nyungu mbifite mo uretse kuba nikundira Rugigana gusa. Si ibya none wibuke ko umunsi nguha intsinzi (1995) ku banzi bawe batubaha Imana nubwo nawe utayubaha, nti “Nt’akabuza uzabatsinda witwaje amacumu n’amacondo, utuye ubajugutira imijugujugu, ikabajugunya inyuma y’ijuru, ngo ndebe aho bazahurira n’iyo hejuru…” icyo gihe ni nabwo nabwiye Dodo nti : “Tuguhaye umudende, uzawurage Rugigana…….” Ubwo rero Rugigana yahise asigwa, uko umuhemukira uba wirasa, witega za mines…. Yari intwari ku rugamba, ni cyo gituma Kabarebe aba agomba gukubitwa ibiti kuko atakwibutsa ibyo.
Kandi narakubwiye ngo uyu mwaka jijuka witondere ingoma Rugara! Nizere ko bagusobanuriye Bugara aho ariho, ureke ngo za “rwara rw’umugara zibundiye mu mashyamba ya Congo.” Na byo ni ukutamenya ikinyarwanda cyangwa se amateka yacu! Mureke uyu mwaka habeho kujijuka! Ucishe make, nta nkumi yigera nyina, nta muswa wigera ibuye, “ibyo [uta]nyeganyeza [nti]wanaterura!”