N'iki cyihishe inyuma yo kwanga kwicarana n'abandi mu mishyikirano ya Opposition?

Kwicarana mu kaganira ntibivuga ko ugiye gusinya amasezerano?
Kwicarana n’abandi ntibikubuza gutanga ibitekerezo byawe,
Kwicarana n’abandi ushobora kubwira abandi ibitagenda,
Kuvugana n’abandi nti bikwambura kuba icyo wari usanzwe uri cyo, cyangwa ngo bihindure gahunda wari usanganywe.
Ese nibizaba ngombwa ko ejo utumira abandi ntibaze, uzabarenganya?
Ese uri iki ku buryo wasuzugura bagenzi bawe byitwa ko mufatanyije urugendo?
Ese waba uvugisha ukuli?
Ukuli kunyura mu ziko nti gushye.

Ese abanga kwicarana n’abandi, abanyamuryango banyu bose niko babibona?
Inyungu rusange za rubanda nyamwinshi ntizaba zikingirijwe n’inyungu z’abantu bamwe?
Ese agatsiko turwanya ntikaba gasa nk’aho kaba kazasimbuzwa n’akandi?
Tureke agasuzuguro
Tureke kwiyemera,
Tureke kwisenyera.

Niba muharanira inyungu rusange, ni mureke kwikunda, ni mwicarane, mugirane inama, abafite umuvuduko udasanzwe bacishe make, abafite ubwirasi n’agasuzuguro babishyire hasi, abayobya abandi babamagane, kuko abakolera inyungu zabo bwite, nta mwanya bagifite muli opposition kandi nti tuzabakundira, ni mu byumve kandi mu bimenye nti tuzabakundira.

Muzehe Twagiramungu, tuza ubanze urebe aho werekeza, urebe ko ufite ibyo ukeneye byose bizagufasha mu rugendo, banza urebe ko abo mwicaranye bose batazagutenguha, ubanze urebe ko abo muzaganira bose ejo batazakuvuguruza, ariko na none komeza inzira, inzira yo guhuza abanyarwanda, kuko iyo nzira niyo, komeza uhuze abanyarwanda.

Fungura imiryango nk’umubyeyi, kuli buri wese cyane cyane abagaragaza impungenge zabo, nabo urabakeneye.
Abigira ba nyirandabizi, ni bacishe make, bareke uwo muco mubi wo gusuzugura, no kwiyemera, ahubwo bagaragaze ubutwari bwo guhuza abanyarwanda, kuko ni nacyo abenshi tubakundira, ninacyo tubateze ho, kuba urwungo rw’imitima yashagashwe n ibibazo by’amoko, niyo mpamvu benshi babakurikira, kuko mwahisemo kutagaragaza amoko, ahubwo mu gashimangira inyungu z’ubutegetsi bwiza bushingiye ku nzego aho gushingira ku bantu.

None se kwigurutsa abandi mu gihe babakeneye, izo nizo mpinduka?
None se aho gusubiza ababandikiye mu kabasubiriza ku ma Radiyo, ubwo ni bwo burere?
Ni mureke amacenga, no kwiyerekana uko mutari.

Intwari zibarimo turazizi, abagabo bafite ibitekerezo byiza babarimo turabazi

Nibatabare, bahuze abanyarwanda, bafatanye n’abandi gutabara abakeneye impinduka.

Nyabuneka ntarirarenga, mwoye kwiha rubanda, kandi ni mukomeza inzira yo kutumva abandi, rubanda rubahanze amaso. Icyizere babagiriye, gishobora kuyoyoka.

None se ko mwanga ibiganiro hagati ya bagenzi banyu mu huriye muli opposition, kandi mukaba mwifuza ko habaho ibiganiro na Kigali, muzagenda mwenyine? uwo uzaheka ntumwicisha urume. Ingaruka zibizaba muzaba muzifite mo uruhare.

Ayo matangazo y’ubutitsa ni muyashyire hasi, mufate telefone muvugane, kuko n ubusanzwe mwese muravugana, izo za Facebook mwiyamamariza ho mu be muziretse igihe cyo kwiyerekana no kwiyamamaza ntikiragera. Ni mutabare abanyarwanda kuko ingaruka yo kudashyira hamwe nimwe izabazwa, mwe mwese

Wowe Twagiramungu, Wowe Rudasingwa, wowe, Nkinko, wowe Masozera, wowe Rusesabagina, wowe Padiri Nahimana, wowe Generali Habyarimana namwe mwese muhagarariye amashyaka yitwa ngo ni aya opposition.
Mwoye kudutera ikimwaro, kubera inzika, n’amasinde mufitanye, ni mushyire hamwe, mutwereke inzira nyayo, niba Twagiramungu yibeshya, ni mu mwegere mu mubwire mushyire ho gahunda muhuriyeho, aho kumushyira ku karubanda nk’aho yakoze amahano.

Nawe Muzehe Twagiramungu, gabanya umuvuduko wumve abandi, kuko gusenyuka kwa opposition ntacyo byazamalira abanyarwanda, niba bakeneye ibindi byumweru kimwe cyangwa bibiri, mu bibahe ariko twese tuzaserukire ku rugamba rwo guhuza abana b’abanyarwanda twizihiwe. Ntawe uniganwe ijambo, nta pfunwe, nta gasuzuguro, maze murebe ko U Rwanda twifuza ko tutazaruzanira amahoro arambye.

Ntarirarenga, ni mwisuzume, mwisubireho, muharanire amahoro y’abanyarwanda bose.

Yari Nanze Akarengane.

Umusomyi wa The Rwandan

Bruxelles