Uyu munsi tariki ya 08 Mata 1994 nibwo bwa mbere nabonye Inkotanyi n’amaso yanjye! Uyu munsi kandi nibwo navuye mu rugo ahari kwa Mushiki wanjye mu Migina-Remera, Kigali. Kuva uwo munsi kugeza ubu, hashize imyaka 31 nzenguruka isi ariko ntarasubira mu rugo, kuko aho nakodesheje, aho naguze, ahabaye iwanjye hashya kandi nkahagirira imigisha myinshi kuko nahashingiye umuryango, mpabyarira abana, mpubaka ibikorwa, ariko numva ntarasubira mu rugo, aho navuye le 08 avril 1994! Gusa ikizere kiracyahari kuko n’Abayisiraheli bagezaho barataha.
Ariko uyu munsi iyo nywibutse, sinitekerezaho cyane ahubwo ntekereza abo nari nzi bose nabo nahuye nabo batagize amahirwe nk’ayanjye.
Abatabarutse bose Imana ikomeze kubaha iruhuko ridashira. Abarokotse mwese ndabihanganishije. Abarokotse génocide yakorewe Abatutsi mwihangane. Ntabwo akababaro kanjye kanyibagiza akanyu. Sinshobora kwirengagiza ko abantu bahizwe mu mazu, mu mihanda, mu bihuru, mu mashyamba, kuri barrière, … bakabura kirengera, abenshi bakicwa urubozo. Nta mpamvu nimwe yasobanura kwica impinja, abasaza, abakecuri, abarwayi,…
Iyi génocide ni umusaraba ku banyarwanda twese kuko yahitanye abantu, ariko inaduteramo ubushyamirane budateze kuzarangira vuba.
Kuba iyi génocide yarabaye ni ukuri. Ariko ibisobanuro ubutegetsi buriho buyiha ni ibinyoma byambaye ubusa.
Kujya gushakira muri révolution ya 59, hirengagijwe icyateye iyo Révolution, gushakira kuri Kiliziya cg ku Babiligi, twirengagije ubusumbane bwariho na mbere y’uko abo baza, tukihunza intambara ya 90-94, tukihunza igikorwa cyo guhanura indege ya président Habyarimana, ni ukubeshya cg kwibeshya. Uyu munsi singamije kwinjira mu mizi ya génocide uko jye mbyumva ariko hari ibyo ntarengaho ngo nikomereze.
Igisobanuro kimbitse kuri jye, ni inyota y’ubutegetsi: bamwe bashaka kubufata ku ngufu, abandi bashaka kubugumana ku ngufu, nuko umuturage we aba igikoresho kuri bamwe, n’igitambo ku bandi.
Mu buhamya numvise ejo, nababajwe no kumva umutangabuhamya udashimira abamuhishe ahubwo akabeshya ngo yarabacitse bamaze kumuvumbura nyamara yaragiye akahasiga mushiki we utigeze agira icyo aba.
Ubutegetsi bufite gahunda yo kubeshya ko Abahutu bose bari mu mugambi wa génocide. Nyamara siko kuri. Hari benshi batari bashyigikiye génocide ariko batagize yenda ubutwari bwo kuyirwanya ku mugaragaro. Gusa kubagiye bakora uko bashoboye bakagira abo barokora iyo tubona n’abo barokoye bamera nk’aho bibagiwe uko byari bigoye no guhisha umuntu, biragora kubyumva.
Ariko nyine manque d’humanité yarabaye haba kiriya gihe haba n’ubu. Ni ugusenga ngo humanité izagaruke mu Banyarwanda.
Nihanganishihe kandi abarokotse ubundi bwicanyi butaritwa génocide ku mugaragaro. Hari abantangiye kwicwa guhera muri 90, abandi 94, 95 (Kibeho), 96-97 (ex-Zaïre), 98-20 (Nord du Rwanda),….bose bazira uko bavutse.
Abanyarwanda twese twarababaye, twariciwe, twararokotse, nubwo ari mu bihe cg mu buryo bunyuranye.
Dukwiye gufatana mu mugongo twese, tukiyama abicanyi bose, tukabwizanya ukuri, abicuza bakicuza, abasaba imbabazi bakazisaba, abahanwa bagahanwa, abababarirwa bakababarirwa,…
Naho ubundi tuzahora twibuka ariko tutiyubaka ahubwo duhembera urwango n’inzika, buri wese ajye ategereza igihe azagirira ingufu ngo yihimure maze tuzahore muri succession de cycles de violence.
Nimuze tubyange, maze twibuke twiyubaka.
Dr Emmanuel Mwiseneza
(Mwemma), le 09/04/2025.
























































































