N’iyo wandasa sinabyemera, Me Bukuru Ntwari ntiyiyahuye!

Me Bukuru Ntwali

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Abantu bake nibo babashaga kujya gufata mu mugongo umuryango wa Me Bukuru Ntwali iwe mu rugo, kandi nabwo bakajyayo bikandagira. Cyakora ku munsi wo kumusezeraho bwa nyuma bamuherekeza , haje benshi cyane biganjemo Abanyamulenge inshuti z’Abanyarwanda babanye, hakaba n’abaje baturutse hanze y’igihugu.

Mu kujujura kwabo batabisakuza, mu kuganira n’abantu bake bake, nta n’umwe washoboraga guhingutsa ijambo kwiyahura, kuko bose uko bakabaye batabyemera ko ariko byagenze, ahubwo wasangaga bavuga ngo bamuhoye iki ko atabarwanyaga, bamuhoye iki ko ari umunyamahoro, bamuhoye iki ko ntako atagize ngo abahishire n’ubwo ari bo batumariye abacu mu Minembwe?

N’ubwo ariko babiganiraga bucece, abandi ugasanga bari kwimyoza mu matsinda, bavuga ku kwicwa k’umuvugizi w’Abanyamulenge Me Bukuru Ntwali, n’ubwo abafashe ijambo mu ruhame batabikomozagaho, si bose byashobokeye kwiyumanganya, kuko umwe mu bafashe ijambo yagize ati “Ntwali si umuntu wiyahura, n’iyo wabintera mu rushinge ntibyamfata, n’iyo wandasa sinabyemera, Bukuru ntiyiyahuye” Uyu mugabo yakomeje avuga kuri Bukuru ngo n’iyo nibura bamwica ariko ntibajye gusebya umuryango, asaba ko bazamuvanaho icyo cyasha cyo kuvuga ko yiyahuye.

Mu bandi bafashe ijambo, harimo ababyirukanye na Me Bukuru Ntwali, impanga ye Butoto, Nyirasenge, abo bakoranye n’abandi.

Undi wafashe ijambo nawe yagize ati: “Me Bukuru Ntwali yari intwari yacu, yaritanze cyane, nta na kimwe yasize inyuma, yemeye kwiyima umwanya awima umuryango we, ariko ararenga awuha Abanyamulenge, kandi si bo bonyine yavugiraga, ahubwo n’igihugu cyose cya Congo yahoraga acyifuriza ibyiza”

Mu buhamya bunyuranye, bamugaragazaga nk’umujyanama mwiza, nk’umunyampuhwe, nk’umugabo udacika intege, kandi udatinya kuvuga ukuri.

Kurikira umuhango wose, wo gusezera kuri Me Bukuru Ntwali, umenye ibirambuye byahavugiwe

Nyuma yo kumusezeraho no kumuherekeza, mu muhango wo gushyingura ku irimbi, abanyamakuru ntibari bemerewe gufata amafoto cyangwa video.