Nk’uko Idamange yabivuze: Abacikacumu batakambye, baratera imbabazi Leta itabitayeho

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Imyaka ibaye 27 abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda bagifite ibibazo uruhuri, mbere hose babuzaga kubishyira ahabona cyane cyane mu itangazamakuru, ariko ubu bamwe bari gutobora bakagira icyo bavuga, ku mibereho mibi ya mbuzukongira barambyemo.

Idamange Iryamugwiza Yvonne ni we wagaragaje ko hari abagiye bafashwa mu buryo bw’ubuhendabana ntibagire icyo babasha kwigezaho kandi nyamara hari politiki yo kubitaho no kubareberera, none abandi nabo bageze ikirenge mu cye, batangiye kuvuga agahinda kabo, batagaciye ku ruhande.

Mu kiganiro abacikacumu banyuranye hirya no hino mu Rwanda bahaye umunyamakuru Yves Bucyana wa Radio BBC Gahuzamiryango, hari abamweruriye ko bajya banyuzamo bakabwirirwa bakaburara, n’abana babyaye bakaba baratojwe kubyakira.

Hari abasobanura uko baba mu macumbi adashyitse, imvura igwa yose ikabarangiriraho, abarara bahagaze mu gihe imvura igwa, abumva bibaye ngombwa bakabona ubushobozi buke batagira isoni zo gucuruza amakara, inyanya, kumesera abantu, n’ibindi.

Juliennne Uwacu uyobora ikigega cy’abacikacumu FARG. Ntiyigeze ahakana ko hari abatagira amacumbi yo guturamo, cyakora yagabanyije cyane umubare wabo avuga ko imiryango  azi itarigeze ihabwa icumbi muri iyi myaka 27 yose ishize ari 876. Uretse kuba uyu mubare atanga Atari ukuri, biragoye no kwirengagiza ko hari benshi bubakiwe izidasobanutse zikabagwaho, cyangwa se zikaba zarabaye nk’ibiraro.

Tega amatwi ikiganiro kirambuye abacikacumu bisanzuyemo, bakavuga agahinda kabo: