Noneho Col Tom Byabagamba araregwa “UBUJURA”!

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke.rw gikorera mu Rwanda aravuga ko Col Tom Byabagamba uyu munsi tariki 21 Nyakanga 2020 yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ashinjwa icyaha cy’Ubujura gusa ataha ataburanye kuko abamwunganira mu mategeko batari baje.

Uyu munsi uyu wahoze akuriye itsinda ry’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu yitabye urukiko yambaye impuzankano z’abagororwa ba gisirikare.

Tom Byabagamba wari wajuririye Urukiko rw’Ubujurire, mu Ukuboza rwamukatiye gufungwa imyaka 15 no kwamburwa impeta zose za gisirikare mu gihe Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 21. Nyuma byagiye byumvikana ko hari ibindi byaha akurikiranyweho.

Uyu munsi yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, abanza gusomerwa icyaha akekwaho cy’UBUJURA, abazwa niba aburana akemera, avuga ko atakemera.Gusa uru rubanza rwasubitswe ataburanye kuko abanyamategeko bamwunganira batari bitabye urukiko mu gihe kubura yunganiwe ari uburenganzira yemererwa n’itegeko.

Byabagamba yageze ku rukiko saa mbiri n’igice (08:30) ari mu modoka zitwara imfungwa za gisirikare, arinzwe cyane kuko imbere y’iyi modoka hari moto yagendaga ikura mu nzira ibindi binyabiziga.Yahise yinjira mu cyumba cy’urukiko yambaye impuzankano z’imfungwa za gisirikare y’icyatsi n’inkweto za Plastique n’agapfukamunwa k’umukara.

Nyuma y’Iminota 10, inteko igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko bahise binjira mu cyumba cy’Urukiko, Umucamanza ahita asaba uregwa guhaguruka akigira imbere.

Yahise amusomera umwirondoro we amubaza niba ari uwe, undi asubiza ko ari wo, ni bwo yahitaga amubaza niba aburana yemera icyaha cy’Ubujura, undi asubiza agira ati “Ntabwo nkemera.”

Umucamanza yahise asaba Ubushinjacyaha gusobanura imikorere y’icyaha cy’Ubujura burega Col Tom Byabagamba uko yagikoze, uregwa (Col Tom Byabagamba) yahise azamura agaragaza inzitizi ko atiteguye kuburana kuko adafite abamwunganira mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko butunguwe no kubona nta munyamategeko n’umwe wunganira Col Tom Byabagamba waje mu rubanza kandi kuri uyu wa Mbere bwari bwavuganye na Me Gakunzi Valelie usanzwe wunganira Col Tom Byabagamba bumwibutsa iby’uru rubanza.

Umucamanza yumvise impande zombi, ahita subika urubanza arwimurira tariki 14 Nzeri 2020.

Muri Mata uyu mwaka, Minisiteri y’Ingabo, yasohoye itangazo rivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda gikurikinyeho Col. Tom Byabagamba ibyaha by’inyongera yakoze afunzwe, birimo kugerageza gutanga ruswa no gutoroka.Muri uko kwezi kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi John Museminali (umugabo wa Rosemary Museminali wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga), Mugisha Jimmy na Mukimbili Emmanuel bakekwaho gushaka gutorokesha Col Tom Byabagamba.

Yari arinzwe bikomeye!