Norway: Ubugenzacyaha bwarezwe gufunga Eugene Nkuranyabahizi imyaka 3 y’akamama bumushinja Genocide

Eugene Nkuranyabahizi

Brynjulf Risnes, Uburanira umunyarwanda Eugene Nkuranyabahizi yatangaje ko yereze ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bya Norway mu nzego zibishinzwe nyuma yo gufunga Eugene Nkuranyabahizi igihe kigana n’iminsi 1400 bumushinja Genocide nyuma bikaza kugaragara ko nta bimenyetso bifatika byari bihari ndetse ko hari n’ibimenyetso byinshi bimushinjura byirengagijwe!

Nabibutsa ko Eugene Nkuranyabahizi mu minsi ishize habuze gato ngo yoherezwe mu Rwanda aho kubona ubutabera bwizewe no kuzongera kubonana n’umuryango we byari kuba ari nk’inzozi.

Eugene Nkuranyabahizi aganira n’ikinyamakuru Ny Tid cyo muri Norway akimara kurekurwa yavuze ko atabona uko asobanura ibyishimo afite byo kongera kuba ari kumwe n’umuryango we. Abayobozi ba Norway ntabwo barafata icyemezo kidakuka cyo kumwohereza mu Rwanda cyangwa bakabyihorera ariko ngo ibyo kumujyana mu Rwanda byabaye bihagaritswe!

Nabibutsa ko mu minsi ishize inkuru yabaye kimomo mu binyamakuru byo muri Norway nyuma yo gusanga harabaye amakosa menshi ndetse n’abatangabuhamya benshi bagatanga ubuhamya buvuguruzanya buvanze n’ibinyoma. Agashya kabaye ubwo umutangabuhamya w’ibanze mu bashinjaga Eugene Nkuranyabahizi icyaha cya Genocide yabwiye abakora iperereza ba Norway ko bashyizweho igitutu ngo babeshye ndetse banatange ubuhamya bw’ibinyoma!

Mu iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Ny Tid cyerekanye inyandiko n’ibimentetso byerekana ko hari abatangabuhamya batanze ubuhamya bushinja Eugene Nkuranyabahizi burimo kwivuguruza no kuvuguruzanya ariko ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwa Norway bukabiha agaciro!

Håvard Aksnes

Håvard Aksnes, umunyanorway wakoze mu nzego z’iperereza za polisi imyaka irenga 20 ubu akaba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru akaba akora akazi nk’umupererezi wigenga yize ku idosiye ya Eugene Nkuranyabahizi igihe kigera hafi ku mezi 3, yavuze ko Eugene Nkuranyabahizi atagombye kuba yarafunzwe, ngo kuri we ni umwere ahubwo avuga ko ubugenzacyaha (Kripos) bwakoze amakosa menshi mu maperereza yabwo.

Ngo abakoraga iperereza hari ibyo bari bishyize mu mitwe ku buryo bashakaga amakuru aganisha kuri ibyo bintu naho andi makuru babonaga abivuguruza barayirengagizaga! Ikindi ngo cyagaragaye n’uburyo bwakoreshejwe mu kubona amakuru n’ubuhamya byo kwizerwa, ngo abatangabuhamya benshi batanze amakuru atari yo!

Håvard Aksnes nyuma y’ibi yanditse icyegeranyo kuri iyi dosiye acyoherereza ubugenzacyaha(Kripos), Ubushinjacyaha ndetse na Ministeri ifite ubutabera mu nshingano zayo muri Norway.

Brynjulf Risnes, uburanira Eugene Nkuranyabahizi yareze inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha bya Norway, ashinja ubugenzacyaha kudashyira muri dosiye y’umukiriya we ibimenyetso kuva 2013 byashoboraga kumushinjura. Ngo ibyo bimenyetso byavuye mu manza zaciwe mu Rwanda byavugaga ko Eugene Nkuranyabahizi yashyize ubuzima bwe mu kaga agahisha abatutsi kugeza ubwo n’aho yabaga hatewe ndetse Eugene Nkuranyabahizi ntabwo yigeze ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda muri icyo gihe. Ibi bimenyetso byakomeje kwirengagizwa n’ubugenzacyaha bikaba bihura neza neza n’ibyo uregwa yakomeje kuvuga mu kwiregura kwe.

Brynjulf Risnes, avuga ko umukiriya we arengana ko ibirego byose ashinjwa ari ibihimbano. Ngo ubugenzacyaha bwari bwaranze ibimenyetso byose ababuranira uregwa batanze ariko ngo kuri ubu ubushinjacyaha burasa nk’uburi kuva kw’izima ku buryo ngo nta kuntu Eugene Nkuranyabahizi yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Frank Steven Ruta