Ivanguramoko ryavugwaga mu ngabo z’u Rwanda (les FAR) za mbere ya Mata 1994, ntabwo ryagereranywa n’iheezabwoko ( guheza) riba muli RPA- Inkotanyi ziyise ingabo z’u Rwanda kuva muli Nyakanga 1994.
Muri iyi minsi hacicikanaga urutonde rw’abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda RDF aho byavugwaga ko mu bajenerali 46 ba RDF bakiri mu kazi ngo 1 gusa ari we muhutu. Ibi bikaba byibutsa ibyo mu myaka ya mbere ya 1994 aho FPR n’abayishyigikiye bashinjaga igisirikare cya Perezida Habyalimana kub icy’ubwoko bumwe. Ariko Kagame na FPR Inkotanyi ngo bo barushijeho kuko bakoze ibyo bashinjaga leta ya Habyarimana bo babikubye inshuro zirenze icumi. Mu Rwanda ubu hari abajenerali bagere kuri 46 kandi hafi ya bose n’abatutsi mu gihe ingabo za kera za FAR zitari zifite abarenga 10.
A. General
- Gen James KABAREBE
- Gen Patrick NYAMVUMBA
- Gen Fred IBINGIRA
- Gen Jean Bosco KAZURA
B. Lieutenant General
- Lt Gen Charles KAYONGA
- Lt Gen Jacques MUSEMAKWELI
- Lt Gen Frank Mushyo KAMANZI
- Lt Gen Jean Jacques Laurent MUPENZI
C. Major General
- Maj Gen Albert MURASIRA
- Maj Gen Mubarakh MUGANGA
- Maj Gen Innocent KABANDANA
- Maj Gen Emmanuel BAYINGANA
- Maj Gen Martin NZARAMBA
- Maj Gen Augustin TURAGARA
- Maj Gen Alexis Kagame
- Maj Gen Charles KARAMBA
- Maj Gen Eric MUROKORE
- Maj Gen Emmy RUVUSHA
- Maj Gen Joseph NZABAMWITA
- Maj Gen Charles RUDAKUBANA
- Maj Gen Aloys MUGANGA
- Maj Gen Ferdinand Safari
- Maj Gen Andrew KAGAME
D. Brigadier General
- Brig Gen Didas NDAHIRO
- Brig Gen Ephrem RURANGWA
- Brig Gen James RUZIBIZI
- Brig Gen Karusisi RUKI
- Brig Gen Frank MUTEMBE
- Brig Gen Emmanuel NDAHIRO
- Brig Gen Denis RUTAHA
- Brig gen Eugene NKUBITO
- Brig Gen Chris MURARI
- Brig Gen Firmin BAYINGANA
- Brig Gen Evariste MURENZI
- Brig Gen John NGIRUWONSANGA
- Brig Gen John Bosco RUTIKANGA
- Brig Gen Fred MUZIRAGUHARA
- Brig Gen Vincent NYAKARUNDI
- Brig Gen Francis MUTIGANDA
- Brig Gen Willy RWAGASANA
- Brig Gen Johnson HODARI
- Brig Gen Vincent GATAMA
- Brig Gen John BAGABO
- Brig Gen Gacinya RUGUMYA
- Brig Gen Augustin GASHAYIJA
- Brig Gen Joseph Demali MUZUNGU
Imibare itangwa haba kubyerekeye les FAR, haba ku Nkotanyi, ntabwo ariyo. Muli les FAR abatutsi ntibahezwaga mu nzego zo hejuru ahubwo bari bake nk’uko n’umubare wa ba officiers wari muto. Muli RPA-Inkotanyi mu nzego zo hejuru, kirazira ngo umuhutu azigereho. Kereka gusa iyo akenewe kumwerekana nk’agakingirizo mw’itangazamakuru ry’amahanga no kurangaza, ariko iyo arangije gukoreshwa icyo yashakirwaga, arapfa, agahunga cyangwa agacirirwa ku gasozi k’iwabo agapfa asabiriza. Noneho reka dusobanure izo ngingo birambuye dutanga n’ingero zifatika.
- Kuva muli 1960 Ingabo z’u Rwanda zashingwa zitwa Garde Nationale zaje kuba “ Forces Armées Rwandaises muli 1974, kugeza zisenyuka muli 1994 ( imyaka 34), aba officiers bashoboye kugera ku peti rya General tubariyemo n’abapfuye bari barindwi (7) aribo : Gen Maj Habyarimana Juvénal na Gen Maj Nsabimana Géogratias baguye mu ndege yahanuwe tariki ya 06/4/1994, Gen Maj Ndindiliyimana Augustin, Gen Maj Bizimungu Augustin , Gen Bde Rusatira Léonidas, Gen Bde Gatsinzi Marcel na Gen Bde Kabiligi Gratien. Aha twakongeraho ko Rusatira na Gatsinzi bahise birukankira mu Nkotanyi. Bivuze ko aba Generali ba FAR bari kandi bakomeje kuba batanu gusa (5) mu mateka. Ariko niba mu ba Generali batanu gusa nta mututsi wari ubarimo ntibyakwibagizako mu bandi ba officiers bo hejuru ( Colonels, Lt Colonels, Majors), abatutsi barimo ari benshi kandi bizwi, tutiriwe tuvuga mu nzego zo hasi.
- Ibi tubigereranije n’ibyo mu Nkotanyi tukabara aba Generali bazo (abapfuye n’abari muzabukuru, n’abakiri mu milimo yabo) duhereye kuli Fred Rwigemawar Generali I Bugande kuva muri 1986 tukageza ku wabaye Gen Bde uyu mwaka 2020 ( imyaka 34), dusanga barenga ijana (100). Igitangaje ni uko muli abo ba Generali barenga ijana, abahutu barimo ari batandatu (6) gusa kandi nabo bari ba FAR aribo: Gatsinzi Marcel, Munyakazi Laurent, Rwarakabije Paul, Habyalimana Emmanuel, Ngendahimana Jérôme na Rusatira Léonidas (wahunze FPR yaramwatse ubujenerali). Ubu kandi bose ntawe ukibarirwamo kuko bamwe baguye mu munyururu (1) abandi barahunga (2), abandi bashyirwa ku gatebe ngo bazapfe bishimisha urujyo (3).
- Naho ibyo kuvuga ko muba Generali ba RPA-Inkotanyi 46 bakiri mu milimo haba harimo abahutu babili, ibyo ni ukwibeshya cyane no kutamenya amayeri y’Inkotanyi. Abavugwa aribo Murasira Albert na Murenzi Evariste ngo ko baba ari abahutu, babihera ko bari ba officiers bo muli FAR muri 1994 bari bageze ku ipeti rya Capitaine. Icyo batazi ni uko abo bombi ari abatutsi b’abagogwe kandi binjijwe mu gisilikare cya FAR bizwi. Abo nibo rero FPR irangaza imbere yiyamirira ngo “Ntimureba ko n’abahutu bashobora kuba Generali mu Nkotanyi!”
Tumenye rero ko uretse kuvangura gusa bizwi, FPR yo yabigize umuziro ko umuhutu yaba umusirikare wo mu rwego rwo hejuru iyo atari agakingirizo bakeneye.
Charles Bimenyimana
Umwe mu bahoze muri FAR