Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda,
Nitwa Jean Marie Vianney MINANI, ndi umuvukagihugu w’u Rwanda ubu nkaba narahungiye mu gihugu cy’Ubudage bitewe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda rwacu.
Maze iminsi nifuza kugira icyo mbwira abanyarwanda, nkagisha umutima inama inzira nakoresha ngo mbagereho tujye inama. Bumwe mu buryo nagakoresheje kimwe n’izindi mpunzi muri rusange ziri hanze y’urwatubyaye mu buzima buzigoye bwakabaye gutahuka nkava muri ubu buhungiro nashyizwemo ntabishaka na Leta yabikoze ibizi kandi ibishaka.
Mu mezi yashize mwumvise Urutonde rw’abanyarwanda 25 Leta ya P. KAGAME yateshereje agaciro passports zabo. Nanjye ndi muri abo 25 bafungiwe amazi n’umuriro yo gukandagiza ikirenge mu rwababyaye ndetse no mu karere kandi hafi ya twese badufatiye icyo cyemezo turi mu mahanga ku buryo kunyura ku bibuga by’indege bitari kutworohera. Ubwo se murumva tutarahejejwe ishyanga? Mu gutekereza kuba narenga kuri iyi ngirwa-cyemezo nkaba nakwiyemeza kuza gusangira ibibazo n’umubabaro abanyarwanda bari mu gihugu bahura nabyo muri iki gihe ntabwo byankundira rero muri iki gihe kubera nyine urwo rupapuro rw’inzira. Ikindi kandi niyo nabasha kugera mu rwambyaye nahita ntabwa muri yombi ngafungwa kubera gusa ko ntabona ibintu kimwe na Leta iriho cyangwa nkicwa ntabashije kubagezaho inama nifuza ko twajya muri ibi bihe bikomeye igihugu cyacu kirimo kunyuramo.
Bityo rero uburyo mpisemo muri iki gihe ni ukubandikira ibaruwa. Ubundi mu buzima busanzwe ibaruwa nayo irasanzwe. Ibaruwa yanjye icyo igamije ni ukubereka urukundo mfitiye abanyarwanda bose, nkuko mu bizi mbere y’ikoranabuhanga bita ICT, umusore cyangwa inkumi yafata ikaramu akandikira umukunzi uri kure, umubyeyi cyangwa umwana nabo ni uko, kandi sinshidikanya ko na n’uyu munsi ubwo buryo bugikoreshwa n’ubwo bwagabanutse cyane. Ikindi iyi baruwa ifite uyanditse nabo igenewe bityo ikaba ari ‘officielle’ kuko itandukanye na za ‘tracts’ (inyandiko zidasinye), ikaba yerekana icyubahiro mfitiye abanyarwanda bose nyandikiye.
Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda,
Icyo nifuza ko tujyaho inama muri aka kanya ni kubijyanye no kwigira hamwe icyakorwa ngo ibintu bihinduke mu butegetsi bw’u Rwanda nta bitambo byinshi bibayeho nkuko byakunze kugenda mu Rwanda kugeza uyu munsi.
Ngiye kubabwira muri make zimwe mu mpamvu zikomeye zituma ibintu bigomba guhinduka ndetse ngerageze no kwerekana inzira zimwe na zimwe mu z’ingenzi zakoreshwa hagamijwe kwirinda ko u Rwanda ruzongera kugwirwaho n’amahano n’ibyago nk’ayabaye mwese mutayobewe.
Zimwe mu impamvu z’ingenzi kandi zikomeye zituma ubutegetsi bugomba guhinduka byihuse n’izi zikurikira:
1. Impamvu ya mbere: Ibyaha bikomeye bikorwa n’Agatsiko kayobora Igihugu karangajwe imbere na P. Kagame bikitirirwa u Rwanda rwose. Ubu Igihugu cyacu kikaba gikomeje kujya mu kato ndetse ingaruka zikomeye zatangiye kugera ku banyarwanda benshi.
Twese tuzi ibiri kubera mu burasirazuba bw’igihugu duturanye cya Kongo. Uretse abirengagiza ukuri bakubona bagakomeza kwimika ikinyoma, muzi ko u Rwanda rwashyizwe mu majwi n’umuhisi n’umugenzi kubera uruhare Kagame n’agatsiko ke bafite mu gushinga no gufasha umutwe wa M23 wateje amakuba n’intambara abaturanyi b’abanyekongo muri iki gihe. N’ubwo Kagame nabo afatanyije nabo bakomeje guhakana ibyo birego, ariko ibihugu by’ibihangange bifite n’uburyo bwateye imbere bwo kubisuzuma barabimwemeza. Ibyo bihugu byamusabye ikintu gito byibura ko yakwamagana ku mugaragaro kandi akarekeraho guha inkunga umutwe wa M23, kugeza ubu yanze kubikora.
Ibyo birego byose bishinjwa Agatsiko gato birahindukira bigashyirwa ku gihugu cyose kubera Perezida ukiyoboye. Muzi mwese ko muri ibi bihe ibihugu by’amahanga menshi byamaze gufata ibyemezo bikarishye byo guhagarika imfashanyo byageneraga abanyarwanda. Muri ibyo bihugu harimo ndetse za ncuti magara za Kagame zikomeye zamufashije gufata ubutegetsi mu mivu y’amaraso y’abanyarwanda n’abaturanyi yamenetse kuva 1990 kugeza na n’ubu kandi ibyo bihugu bikomeye bikaba byarakomeje kumukingira ikibaba we n’agatsiko k’abantu bamwe bo muri FPR-Inkotanyi ku mahano y’ubwicanyi byakorewe mu Rwanda no muri Kongo. Nsi ndi bujye muri ‘details’ zose kuko ibyinshi murabizi nubwo bamwe cyane cyane abari mu gihugu bakomeje kubwirwa ibinyoma kuri Radiyo, Televiziyo n’ibinyamakuru bya Leta bumvishwa ko nta kibazo gihari, ko ubutegetsi bwa Kagame na FPR bukomeye ntaho buzajya ko ndetse nizo mfashanyo baziretse u Rwanda nta kibazo rwagira. Ubabwira ibyo arababeshya.
Banyarwandakazi, Banyarwanda.
Mukwiye kumenya ko ikibazo cyo gufasha inyeshyamba za M23 biregwa u Rwanda rwose ari ikibazo gikomeye cyangombye kuba kireba Kagame n’Agatsiko ke gusa, ntabwo amakosa y’agatsiko gato yakagombye kwitirirwa u Rwanda rwose. Bityo rero n’ingaruka ni Kagame n’Agatsiko ke zakagombye kugeraho. Ariko izo ngaruka sibo zigeraho kuko nkuko mu bizi mu mikorere y’amahanga bafatiye Igihugu cyose ibihano bibwira ko Kagame niba akunda Abenegihugu be azava kw’izima. Ariko siko bimeze kuko akomeje kwinangira no kwishongora. None se ntimwihera ijisho ko ingaruka mbi zatangiye kandi zizakomeza kugera ku nzirakarengane z’abanyarwanda bato bato ba nyirikubikora bakomeza kwishimisha ntacyo bibabwiye.
N’ubwo imfashanyo nyinshi z’amahanga zitageraga ku banyarwanda benshi uko bikwiye ariko ibihano biri gufatirwa igihugu cyacu ntabwo mbyishimiye na gato kuko sinifuza ko u Rwanda rugera ku rwego ibihugu nka Zimbabwe, Somalia n’ibindi ntarondoye byagezeho kubera gushyirwa mu kato n’amahanga. Usibye ko ibihano byafashwe cyangwa bizakomeza gufatwa n’amahanga bizaca intege Kagame n’agatsiko ke ariko na none ingaruka nyinshi mbi zizashyikira abanyarwanda cyane cyane mu nzego zikurikira: imishahara y’abakozi ba Leta, ubucuruzi, urwego rw’ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, Ibidukikije, n’imizamukire y’abanyarwanda cyane cyane abafite ubushobozi buke n’ahandi.
Bamwe wenda bashobora kuba batekereza hafi bashobora kuvuga ko bitashoboka kubera za baringa za mamiriyoni ngo yashyizwe mu kigega Agaciro development Fund (AgDF) uwo bamwe bita ‘Rudasumbwa’ wabo yabashyiriyeho. Barababeshya! Dore zimwe mu mpamvu njye mbona zitatuma ayo mafaranga ashyirwa mu AgDF atazanakora byibura n’amezi 6 niba aramutse ashyizwe mu ngengo y’imari ya Leta (adashowe mu gutera inkunga M23 nk’uko bamwe banabifitiye impungenge):
icya mbere: ni uko ayo mafaranga menshi avugwa ko yatanzwe mu AgDF ari baringa, amenshi ni abakozi ba Leta bigomwe imishahara yabo y’umwaka bakagenda bayabakata buri kwezi. Iyo mishahara se ivahe? Imishahara iva muri ya ngengo y’imari ya Leta nayo igice kinini gituruka muri za mfashanyo turi kuvuga amahanga arimo guhagarika. Andi mafaranga yashyizwe mur AgDF yatanzwe na za Ministeri n’inzego za Leta ku giti cyazo kandi ayo nabo batanga n’ayo Leta iba yahaye izo nzego aturutse nyine mu ngengo y’imari yayindi n’ubundi igice kinini cyayo kiva muri za nkunga zahagaritswe. Amafaranga menshi aturuka mu nkunga z’amahanga yashyirwaga mu ngengo y’imari ya Leta nta handi anyuze (direct), andi make bayaha sosiyete sivile atanyuze muri Leta (ayo yo nkeka batazayahagarika kuko Leta nta ruhare iyagiraho), bikumvika ko niba amahanga yarahagaritse kandi azakomeza no guhagarika inkunga ku Rwanda mu minsi iza ya ingengo y’imari ya Leta izazamo icyuho. Ya mishahara izava he cyangwa se izakomeza gutangwa nka mbere? Azinjira mu AgDF azava he? Nemera ko nk’u Rwanda mu myaka iri imbere tuzagera aho tudakenera inkunga z’abazungu ariko ntabwo byakorwa umunsi umwe (muri iki gihe turacyakeneye inkunga). Kuba ‘economically independent’ ndabishyigikiye ariko ni gahunda zitagomba guhubukirwa. Bisaba gutegurwa neza ‘progressivement’ si bintu Leta itura aho itabyize neza. Bamwe ngo ubwo ‘His Excellence’ wabo yabivuze ngo buriya nibyo AgDF kazabafasha kereka abazungu ko bibeshye. Abanyarwanda duca umugani ngo ‘utazi ubwenge ashima ubwe! Njye kandi uko mbibona Leta iyobowe na P. Kagame ntiyashobora gutuma u Rwanda ruba ‘economically independent’ kubera impamvu ko iyo iba ifite ubwo bushake imfashanyo zahawe u Rwanda mu myaka 18 ishize ni nyinshi cyane kandi wareba icyo zakoreshejwe ugasanga nta huriro. ikindi kinagaragarira buri wese n’uko kuko nta bushake iyi Leta ifite bwo kuzamura Abanyarwanda bose icyariwe ntawe usize undi cyane cyane abo mu cyaro n’abakene bo mu mijyi. Za gahunda nyinshi cyane cyane izo mu buhinzi iyi Leta yashyizeho nta musaruro mwiza zagize.
-Icya kabiri: kerekana ko ibintu bizarushako kuzamba ni uko n’imisoro yatangwa izagabanuka cyane (n’ubwo bwose Leta ikomeje kwirengagiza ubukene bw’abanyarwanda igakomeza kubaca imisoro y’ikirenga kugirango ikomeze izibe icyuho). Ariko ibintu hari aho bigera bikaba bitarenga umutaru. Abacuruzi ntibazacuruza neza kuko ubushobozi bwo guhahira ku masoko ku BENEGIHUGU benshi ndavuga cyane cyane nk’abakozi ba Leta bari bagihanyanyaza buzagabanuka. Ubwo simvuze Abarimu, Abasirikare bato bato n’abandi bahembwa ikinya kuko ubwo bushobozi busanzwe n’ubundi ari buke. Ikindi kijyanye nibyo nuko nk’imisoro yakatwaga ku bacuruzi batsindiye amasoko ya Leta nayo ntabwo izaboneka kuko amasoko ya Leta azagabanuka nyine kubera icyuho kizaba kiri mu ngengo y’imari ya Leta.
-Icya gatatu: amafaranga mu ma banki mu gihugu azagabanuka cyane cyane amafaranga bita amadevize ndetse biranavugwa ko amwe mu mabanki mu gihugu cyacu yatangiye guhura n’iki kibazo. Abantu ntibazabitsa cyane nk’uko byari bisanzwe bityo ndetse byongere bigire ikibazo kuri ya misoro yinjiraga mu isanduku ya Leta ivuye kuri bene izo serivise.
-Icya kane: Leta ishobora kwinyara mw’isunzu ikereka ko nta kibazo gihari cya ‘cash’ cyangwa bamwe bita ‘Liquidité’ maze buke wumve ifaranga rirateshwa agaciro mu rwego rwo kujijisha abaturarwanda no gukomeza ‘kwihesha agaciro’ byateye. Ubwo se tuzaba tugana he? Abahanga mu bijyanye na ‘Economie’ muzadukorere inyigo irambuye z’ingaruka ibi ibihano bizagira ku bukungu bw’abanyarwanda njye natanganga ingero nkeya.
2. Impamvu ya kabiri: Agatsiko kayoboye u Rwanda karangajwe imbere na P. Kagame karakekwaho ibyaha byinshi nk’ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ibyaha bya jenoside byakorewe mu Rwanda byahitanye ubwoko bw’Abatutsi n’Abahutu n’ibyaha byakorewe ku butaka bwa Kongo bigahita impunzi z’abahutu n’abenegihungu ba Kongo.
Ibi ntabwo ari bishya nkuko mu bizi nabyo bimaze imyaka bivugwa. Umuntu cyangwa abantu bashinjwa ko baba barishe cyangwa bakicisha abanyarwanda n’abaturanyi ntabwo bari bakwiye kwicara ku ntebe y’ubuyobozi ubwo aribwo bwose. Abashinjwa ibyo byaha bari bakwiye kujya imbere y’inkiko. Baramuka babaye abere bakabona kugaruka mu buyobozi, bataba abere bagahabwa ibihano. Kuri iyi ngingo nta byinshi nayivugaho kereka utagira amaso yo kureba cyangwa akaba yarapfuye amatwi yo kumva niwe waba atazi ko abayobozi mu nzego zo hejuru za gisirikare ndetse na bamwe mu basiviri bayobora inzego zikomeye mu Rwanda bashinjwa kugira uruhare mu mahano yabaye mu Rwanda no mu karere rurimo.
3. Impamvu ya gatatu: Abanyarwanda benshi kandi mu moko yose batibona mu buyobozi buriho mu Rwanda
Iyi mpamvu nayo irakomeye cyane. Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda, muzi inzira zanyuzwemo kugirango FPR-Inkotanyi ibe yicaye ku butegetsi mu Rwanda, ndetse muzi n’ingirwamatora bakoresheje mu kujijisha abanyarwanda n’abanyamahanga. Iyi mpamvu ndayisobanura muri make mu buryo nsa nkaho nibaza ibibazo. Ndazi neza ko ibisubizo by’ibi bibazo aritwe abanyarwanda tubifite.Tubyiyemeje tugashyira hamwe twabikemura. Ibyo bibazo nibaza, nkeka ko n’abandi banyarwanda bakaba babyibazaho. Niba mutanabyibaza reka njyewe mbibabaze kandi tuzanashakire hamwe umuti mu kubikemura.
i) Ni ryari Abahutu bazashyirwa mu nzego zo hejuru mu gisirikare kitwa iki gihugu?
Muri iki gihe hafi 99 % by’abasirikare bari mu rwego rwa ba ‘Officiers’ ni Abatutsi gusa kandi no muri bo nka 90% akaba ari abahungutse baturutse Uganda. Ibi kandi sinjye ubivuze bwa mbere kuko ibinyamakuru byinshi byabigarutseho.
Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu se n’abandi Batutsi bataturutse Uganda se baba batazi gukora ‘commandement militaires’ baba se batinya cyangwa badakunda kujya mu gisirikare? Iyi ngingo y’uko ibice bitandukanye by’abanyarwanda batibona mu nzego nkuru z’igisirikare. Mvuze igisirikare ariko hari n’izindi nzego z’ibigo bikomeye bya Leta, mu bucuruzi na za sosiyete zikomeye n’ibindi. Muti se umuti ni uwuhe. Twese abanyarwanda tuwushakiye hamwe waboneka. Nanjye ubwanjye nk’umunyarwanda mu bandi mfite ‘proposal’ y’uko byakemuka.
ii) Ni ryari Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi bazibukwa nk’uko Abatutsi bazize amahano ya jenoside bibukwa?
Nkuze kuvuga nti: Kwibuka Abatutsi bishwe n’Interahamwe si ikosa (birakwiye ko twibuka izo nzirakarengane), ikosa ni ukutibuka (kwibagirwa cyangwa kwanga kwibuka) Abahutu bishwe n’Inkotanyi (remembering Tutsi killed by Interahamwe in 1994 genocide is not a mistake but the mistake is forgetting the Hutu killed by Inkotanyi)
iii) Ni ryari se victims and survivors (abababuze ababo n’abacitse kw’icumu) bo mu bwoko bw’Abahutu bazabona ubutabera ku mahano yabereye hirya no hino mu Rwanda cyane cyane za Kibeho, Gisenyi Ruhengeri, Gitarama n’ahandi ndetse no hakurya y’umupaka muri Congo?
iv) Ni ryari Abanyapolitiki bo muri ‘opposition’ bafunze bazafungurwa nabo bagahambwa umwanya wo kwerekana gahunda bafitiye ABENEGIHUGU b’u Rwanda?
v) Ni ryari ubutegetsi buriho buzarekeraho guhohotera abenegihugu babasenyera amazu muri Kigali n’ahandi mu biturage basenyera abakene, ubutegetsi bubabuza guhinga ibyo bishakiye, ubutegetsi bubaturaho bya gahunda bitizwe neza, ubutegetsi bubahatita gutanga imisanzu/n’imisoro iremereye cyane itari mu bushobozi bwabo. Ibyo bizarangira ryari?
vi) Ni ryari Leta ya Kagame izareka gukurikirana mu mahanga impunzi n’abanyapolitike batavuga rumwe nayo ishaka kubica mu buryo ubwaribwo bwose?
vii) Ni ryari bamwe mu Benegihugu bazarekeraho kwitwa ba ‘ngwino urebe’ mu gihugu kibabyara?
viii) Ni ryari ni ryari ? lisite ni ndende ariko reka mpinire aha.
Mpereye rero ku bibazo by’ingutu u Rwanda rumaze iminsi rwivurugutamo nkanareba kure ngasanga hari n’ibindi bibazo by’ingutu biremereye kurushaho bishobora kuzashyikira u Rwanda mu minsi iza. Niyo mpamvu NTEJE UBWEGA, kandi nkavugira mw’ijwi riranguruye ntanga IMPURUZA ku Banyarwanda n’Abanyarwandakazi aho muva mukagera, ngo dukosore ibintu amazi atararenga inkombe.
Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda reka mbe mpiniye aha kuko kuyavuga siko kuyarangiza.
Inzira z’ingenzi zakurikizwa maze tugashyira u Rwanda rwacu ku murongo mwiza w’igihe kirekire nzazibagezaho mu ibaruwa yanjye izakurikira iyi mu minsi ya vuba.
Ufite ikibazo cyangwa ubyumva ukundi yansubiza akoreshe inyandiko ayinyujije muri iki kinyamakuru, kuri:
email: [email protected], facebook: jmvminani, Twitter :https://twitter.com/jmv_minani
Mugire urukundo n’amahoro by’Imana
Jean Marie Vianney MINANI.
Comments are closed.