Ivugururwa ry’ubuhinzi ryatangiye mu 2007 mu Rwanda ryashoboye gutuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera muri rusange mu gihugu ariko abahinzi bose ntabwo byabaguye neza. Bamwe mu bahinzi ntabwo bashobora kugurisha umusaruro wabo, abandi bafite ikibazo cy’indyo ituzuye. Kubera gucika intege bamwe ntabwo bashaka gukurikiza amabwiriza ya Leta ajyanye n’ubuhinzi.
Abo bahinzi biganjemo abo mu majyaruguru y’u Rwanda bavuga ko bagiye guhebera urwaje ntibazongere guhinga ingano kuko batashoboye kugurisha umusaruro wabo baherutse gusarura ku giciro bifuzaga (420 Frw/0,8$).
Abo baturage bijujuta bagira bati:”Twajyanye umusaruro wacu ku biro by’akagari aho wagombaga kugurishirizwa. None dore badusabye, nyuma y’icyumweru kuza gutwara umusaruro wacu ngo babuze abawugura!”
Kubera gucika intege, abo baturage bavuga ko ubu bagiye kwanga amabwiriza ya Leta, baragira bati:”twafashe icyemezo cyo kugurisha ingano zacu ku giciro icyo ari cyo cyose ngo dushobore kuzikuraho, nyuma tuzahinga ibindi bihingwa bishobora kuduha amafaranga.”
Kuva Leta y’u Rwanda yatangiza mu 2007, politiki nshya y’ubuhinzi, ibihingwa bimwe na bimwe byabaye byinshi ku isoko ku buryo bitagurishwa cyangwa bigoye kugurishwa. Politiki nshya y’ubuhinzi, ubundi yahisemo uturere tugomba guhingwamo ibihingwa runaka, habaho kwegeranya ubutaka ku buryo hahingwa igihingwa kimwe ku buso bunini. Intego, nk’uko Leta ibivuga ni:ukongera umusaruro, no gutuma abaturage bava mu guhinga ibibatunga gusa ahubwo bagahinga byinshi bagamije guhingira isoko.
Ni mu gikorwa cyiswe icyo kongera no guteza imbere uburyo bwo kongera umusaruro mu buryo burambye, leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu. Icyo gikorwa gitwara 80 ku ijana ry’ingengo y’imali igenerwa ubuhinzi, ingengo y’imali igenerwa ubuhinzi na Leta y’u Rwanda ikaba ingana na 6 ku ijana by’ingengo y’imali yose. Gutunganya ibishanga, guteza imbere uburyo bwo kuhira imyaka, uburyo bwo gucunga neza umutungo kamere no gufata neza ubutaka… Uwo mushinga ni munini cyane. Iyo gahunda igamije kongera kwihaza mu biribwa ku baturage hongerwa umusaruro w’ibihingwa ngangurarugo. 20 ku ijana by’ingengo y’imali ikoreshwa mu kongerera ubumenyi abakora mu by’ubuhinzi n’abandi bakora ibikorwa bigamije inyungu bishingiye ku buhinzi.
Kugira ngo izo ntego zigerweho, buri ntara igomba guhinga ibihingwa byagenwe na Ministère ifite ubuhinzi mu nshingano zayo hakurikijwe imiterere y’ubutaka n’ikirere. Abahinzi nabo bagomba kwibumbira mu ma Koperative bagahingira hamwe, ndetse bagahabwa imbuto z’indobanure bishyura gusa ½ cy’igiciro cy’izo mbuto.
”Mu myaka 3 ishize, umusaruro w’ibigori, ingano, imyumbati wikubye inshuro 3, umusaruro w’ubuhinzi w’igihugu cyose wiyongereyeho 14%, nta kibazo cy’inzara kikigaragara mu gihugu”: ibyo bitangazwa na Minisitiri w’Ubuhinzi, Agnès Kalibata.
Ariko umwe muri uwo musaruro nk’ibigori n’ingano bidakoreshwa cyane n’abanyarwanda, bitinda mu bigega kubera kutagurwa ibyo abaturage ntibabyishimire.
Umuturage umwe wo Kinigi, mu karere ka Musanze yagize ati:”Ntabwo bihagije kubwira umuhinzi ngo nahinge igihingwa iki n’iki, ni ngombwa no kumubwira impamvu agomba guhinga icyo gihingwa akareka guhinga ikindi gihingwa yishakiye.” Uyu muturage ntabwo yumva ukuntu amasaka, yinjirizaga abaturage amafaranga menshi kuva mu myaka myinshi ishize, kandi akarinda imirire mibi mu miryango, yabujijwe guhingwa. Kuva icyo gihe amasaka yabaye make ku isoko n’abonetse arahenda cyane (350Frw kandi kera yaraguraga 200Frw).
Umuturage witwa Aloys Ujeneza wo ku gasantere ka Gitare muri Burera avuga ko mu tubari tumwe na tumwe, inzoga zisigaye zarabaye mbi cyane: urugero ni inzoga yitwa UMURAHANYONI, yengwa hakoreshejwe kuvanga amasaka, ifumbire, Kanyanga.. ubu iyo nzoga ikaba yarasimbuye urwagwa, ku buryo isindisha cyane kandi ikaba yakwica ubuzima bw’abantu.
Imirire mibi imaze kwigaragaza mu duce tumwe na tumwe. Umuturage wo ku Musanze aragira ati:”Mu ngo zose z’uyu Murenge barya ibirayi gusa, kugira ngo umuntu ashobore kugura ibishyimbo cyangwa imboga, umuntu agomba kugenda urugendo rurerure, mu gihe mbere buri muturage yashoboraga kubona uburisho mu kwe. Uretse urugendo rurerure ibyo biribwa birahenda cyane.”
”Ibiciro bw’ibihingwa byabujijwe guhingwa mu karere aka n’aka byarazamutse cyane kuko ababizana babikura mu tundi turere.”: ibyo bitangazwa na Jean Pierre Mpakaniye wo mu Rugaga Imbaraga rwibumbiyemo abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda.
Ni muri ubwo buryo iterambere ry’ubuhinzi bw’ibigori mu bishanga, byatumye ibiciro by’imboga zari zisanzwe zihingwa mu bishanga bizamuka cyane kuko zabaye nkeya. Abacuruzi bajya kuzirangura ngo bajye kuzigurisha mu maduka y’abifite n’amasoko manini nk’ay’i Kigali.
Niba intego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi muri rusange yaragezweho, iyo mpinduka mu mihingire ibangamira cyane imirire n’amafaranga yinjira mu miryango y’abaturage basanzwe b’abanyarwanda bifuza byibura ko niba badashoboye kurya umusaruro wabo wose, igiciro bawugurisha cyaba kingana imvune bagize n’amafaranga baba baratanze bagura ifumbire, imbuto n’ibindi..
Inkuru ya Fulgence Niyonagize na Venant Nshimyumurwa yasohotse ku rubuga Syfia