Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye abo kwa Kwigara gufungwa imyaka 22 kubera ibyaha bubakurikiranyeho. Diane Rwigara na Nyina Adeline Rwigara bararegwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mu kwezi gushize ni bwo barekuwe by’agateganyo. Ni ibyaha basanga bishingiye kuri politiki bakavuga ko ari ibishoboka ari bo barega ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi bihano ubushinjacyaha bwabisabiye abo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara nyuma y’amasaha bisobanura. Hari ku nshuro ya mbere baza mu rukiko bidegembya nyuma y’ukwezi gusaga bafunguwe by’agateganyo.
Biregura abagize umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara babwiye umucamanza ko ibyo bakoze batabyicuza.
Adeline Rwigara aravuga ko ibyo yavuze yabitewe n’agahinda gakomeye k’urupfu rw’umugabo we kuko akomeje kwemeza ko yishwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Umukobwa we Diane Shima Rwigara na we aravuga ko ibyo yavuze mu bihe bitandukanye birimo ukuri kuko abikesha bimwe mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu n’ibyo mu mahanga ndetse n’ibyegeranyo bikorwa ku Rwanda.
Ku itari 05/10/2018 ni bwo urukiko rwafashe umwanzuro wo kubafungura by’agateganyo ku busabe bwabo. Rwabategetse kutarenga imbago z’umujyi wa Kigali.
Batawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda 2017. Bararegwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Byose barabihakana bakavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.
Icyemezo kizamenyekana ku itariki 06/12/2018.