Ntabwo nitwa Victoire ku busa, Ntabwo njya nemera gutsindwa

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu ijambo yagejeje ku bantu benshi bari bitabiriye umuhango wo gutanga igihe cyamwitiriwe cy’umwaka wa 2019, Madame Victoire Ingabire akoresheje ikoranabuhanga yabatangarije ko “atitwa Victoire ku busa ko kandi atajya yemera gutsindwa”

Muri uwo muhango wabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 ubwo hatangwaga ku nshuro ya 8 igihembo cy’amahoro na Demokarasi kitiriwe Victoire Ingabire (Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix) gitangwa n’ishyirahamwe Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix (RifDP) Madame Victoire Ingabire we wari mu Rwanda, mu ijambo rye yabanje kumenyesha abari bateraniye i Bruxelles urupfu rwa Bwana Anselme Mutuyimana, wari Umuvugizi wa FDU-Inkingi mu Rwanda witabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019, ahita asaba ko abantu bahaguruka bagafata umunota umwe wo kwibuka Nyakwigendera.

Mu ijambo rye Victoire Ingabire yatangiye avuga ko yari yabanje kwibaza ku ijambo yari kuvuga muri uriya muhango ariko atekereza ko ibo atavuga abishe Bwana Anselme Mutuyimana bari kuba batsinze, yakomeje avuga kuri Nyakwigendera Anselme wishwe afite imyaka 30 gusa kandi ngo wafunzwe imyaka 6 uzira politiki akaba yarafunguwe amezi 2 gusa mbere y’uko Victoire Ingabire nawe arekurwa.

Madame Victoire Ingabire yakomeje avuga ko atitwa Victoire ku busa ko atajya yemera gutsindwa kandi icyiza kizatsinda ikibi.

Mu ijambo rye yakomeje ashimira abateguye iki gikorwa n’abacyitabiriye, avuga ko atabona amagambo yo gushimira byimazeyo abagize iki gitekerezo bakanagishyira mu bikorwa.

Yashimiye kandi abahawe igihembo cyamwitiriwe kuko abona ko kuba baragihawe ari uko abagitanga basanze bagikwiye.

Avuga ku munsi w’abategarugori yatangaje ko abagore bagombye kurenga urwego rwo gusaba uburenganzira nk’abagore gusa ahubwo bagasaba uburenganzira bwabo nk’ibiremwamuntu.

Igihembo kitiriwe Victoire Ingabire cy’umwaka wa 2019 cyahawe abantu batatu ari bo:

-Abraham Kiplagat Mutai, umunyakenya uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga. Wamenyekanye cyane ku Banyarwanda asaba ifungurwa ry’infungwa za politiki mu Rwanda.

-Robin Philpot, Umunyamakuru n’umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Canada wanditse ibitabo byinshi ku Rwanda no ku karere k’ibiyaga bigari.

-Padiri Jean-Pierre Mbelu, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba umumwanditsi n’umusesenguzi muri politiki, akaba yarananditse ibitabo byinshi kuri politiki yo mu karere no mu gihugu cya Congo akomokamo.

Mushobora kumva ijambo ryose hasi mu surimi rw’igifaransa: