Ntibakatubeshye wakwibohora ute ushonje?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuva uku kwezi kwa Karindwi kwatangira kugatangirana n’ingamba zikaze zo kwirinda Coronavirus mu Rwanda, abantu benshi bakomeje kugaragaza ko ingamba ziriho zibasonjesha, ndetse iby’umunsi wo kwibohora bakabyita iby’abahaze n’abagashize.

Umunsi w’ubwigenge tariki ya 01 Nyakanga 2021, wo nta kintu na kiwe cyawurangaga nk’umunsi mukuru, kuko n’ubusanzwe ijambo ubwigenge abategetsi b’u Rwanda rwa none barifata nk’umugani, bakemeza ko ngo u Rwanda rwigenze nyabyo ubwo FPR yafataga ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto tariki ya 04/07/1994. Nta nyandiko n’imwe ya Leta mu buryo bweruye cyangwa se ijambo ryaba irya Perezida Kagame cyangwa undi muyobozi ryigeze rikomoza ku bwigenge bw’u Rwanda, habe no kuwifuriza Abanyarwanda.

N’ubwo bisanzwe bizwi ko umunsi w’ubwigenge uhurizwa hamwe n’uwo kwibohora, bikizihirizwa rimwe  kuwa 04 Nyakanga, hakavugwa gusa ibigwi bya FPR, kwigenga byo bigakomozwaho gato cyane, hagakorwa n’ibirori cyangwa se indi mihango ijyanye n’uyu munsi ufatwa nk’uruta indi yose mu Rwanda rwa none, siko byagenze kuko ubuzima bw’I Kigali bwari bukonje nk’aho nta kintu na gito cyabaye.

None kuwa 04 Nyakanga 2021, itariki yitiriwe umunsi wo kwibohora,  abantu bari biriwe mu ngo zabo kubera Covid19, nta kazi kakozwe, n’ikiruhuko ntikitaweho kuko uretse kuvugwaho cyane ku maradio bumva indirimbo z’ingabo zahoze zitwa inkotanyi, nta kindi gisobanuro uyu munsi wari ufite, kuko wahuriranye no kuba abantu bafite ibindi byinshi kandi bya ngombwa bibahangayikishije.

Tariki ya 04 Nyakanga yo yageze abantu bararushijeho kurakara, kuko bamwe batangiye gusonza, bitewe n’uko imirimo yabo ya nyakabyizi, imwe muri yo ishoboka ari uko indi mirimo nayo ikorwa, ariko ubu bikaba bitemewe, kubera gahunday a Guma Mu Rugo iriho ku bakozi bose bakorera mu biro.  Mu bashonje hari abakora amasuku, abagemura aho za ofisi ziri, abakora mu ma restora bagatekera abakozi baba biriwe muri za ofisi n’abandi benshi banyuranye ubu bari gushomera, kandi ubusanzwe babaho ubuzima bw’umunsi ku wundi bita ubwa Mbonabucya cyangwa Mbarubucyeye.

Mu biganiro ku ma radio y’i Kigali (Radio 10, City Radio, Flash FM, SALUS, Radio Huguka, Isango Star), ariko bigaragara ko ubwoba bw’abanyamakuru butatumaga bareka utanze igitekerezo ngo yisanzure agisobanure neza, abantu bahamagara kuri aya ma radio baramutse bavuga ko nta kwibohora gushoboka bashonje, ko nta kwibohora kwashoboka baboheye mu mazu, bityo uyu munsi bakaba bawufata nk’umugani.

Abafundi, abayede, abazunguzayi n’abanyaduconsho, ubu bararebana ay’ingwe n’inzego z’umutekano, kubwo kuba batumva impamvu bari kubuzwa gushaka imibereho yabo ubwabo n’iy’imiryango yabo, mu gihe Abapolisi nabo basigaye birirwa bahiga bukware ababa bazindutse bashakisha, babategeka gusubira mu ngo, cyangwa se bakabapakiza imodoka babajyana gufungirwa mu ma stades, aho bava bishyuye buri wese amafaranga ibihumbi icumi (10000 FRW), bagahabwa inyemezabwishyu yanditseho ko ari ay’umutekano, ay’isuku, cyangwa ikindi cyose kitarimo ijambo Covid19 baba bafatiwe. Hari n’abatagira inyemezabwishyu n’imwe bahabwa, kugeza uyu munsi aho aya mafaranga ajya, ikigega ashyirwamo n’icyo akoreshwa bikaba bitaramenyekana.

Uko abo bazunguzayi n’abandi bafatwa, ni nako hari abibaza impamvu nyakuri za ofisi zafunzwe, kandi bigaragara ko amakoraniro manini nk’amasoko na za gare ari byo bihuza abantu benshi, kandi bikagira ingamba nke hafi ya tazo, zo kwirinda Coronavirus.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2021 abazavurirwa kuri “mutuelle de santé” ari abamaze kwishyura amafaranga ya 2021/2022, mu gihe imibare igaragaza ko abayatanze batanagera kuri  30%, bitewe n’ubukene bukabije bukomeje kwiyongera mu miryango.

Amajwi ya benshi mu baturage arahurira ku gusaba Leta ikadohora ikagabanya impamvu zose zituma ubuzima bukomeza kurushaho guhenda, kuko ibiciro ku masoko bikomeje guhanikwa, kandi bakanasaba ko Coronavirus idakomeza kwifashishwa nk’impamvu yo kubaburabuza no kubakenesha.