Nyabihu:Ikibazo cya Visi Meya Clarisse Mukansanga cyafashe indi intera!

Clarisse Mukansaga, wahoze ari Visi Meya w'Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. ushinjwa kwanga gufata urumuri rw'icyizere mu gihe cyo kwibuka

Nyuma y’uko havuzwe ko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse yanze gufata urumuri rw’icyizere ubwo akarere kibukaka ku nshuro ya 24 Jenoside, umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) wasabye ko ubuyobozi bw’aka karere bwaba buhagaritse kumwohereza mu bikorwa bijyanye no kwibuka kuko atabyibonamo.

Tariki 13 Mata 2018 ni bwo twasohoye inkuru ivuga ko umwe mu bayobora Akarere yanze kwakira urumuri ngo ’ruhabwe abafite ababo bibuka’, nyuma gato ubuyobozi bwa IBUKA muri aka karere bwahise bukora inama ari na yo yafatiwemo imyanzuro irimo n’uwo gusaba kutazongera kugira aho yoherezwa mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu mu bikorwa byo kwibuka mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi baruwa ikinyamakuru NONAHA.com dukesha iyi nkuru gifitiye kopi yandikiwe Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, tariki 22 Mata 2018, igaragaza ko ibyakozwe na Visi Meya Mukansanga bisa n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko byanatangiwe ikirego mu bugenzacyaha, bati “Birababaje kuba hafatwa rubanda rugufi gusa abayobozi bagaragayeho ipfobya nk’iry’uyu muyobozi ntibashyikirizwe ubutabera”

Iyi baruwa kandi igaragaza ko bibabaje kuba hari na bamwe mu bayobozi bavuga ko nta kosa yakoze kandi ubwe no mu itangazamakuru yarabyiyemereye ndetse no mu nama y’umutekano itaguye yabaye tariki 15 Mata 2018, aho yivugiye ko atari bucane urumuri kandi hari abandi. Ibi bikaba bitera impungenge kuba umuyobozi akora ibi kandi ari no mu gihe cyo kwibuka.

Mu kiganiro NONAHA.com yagiranye na Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu, yagize ati “Twasabye ko mu gihe tugikurikirana icyamuteye gukora ibi, twumva nta hantu yakoherezwa kwibuka muri iyi minsi 100 kuko ibyo yakoze byaradukomerekeje, nta mpamvu turabona yabimuteye, ubwo ko badufasha akaba aretse kongera kwitabira ibikorwa byo kwibuka”.

Uretse ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, n’izindi nzego zagenewe kopi y’iyi baruwa zirimo Inteko Inshinga amategeko imitwe yombi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Intara y’Iburengerazuba, Ubuyobozi bw’Ingabo n’ubwa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, IBUKA ku rwego rw’igihugu ndetse na Polisi mu karere ka Nyabihu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Ahishakiye Naphtar yabwiye NONAHA.com ko ikibazo kizwi ariko kandi bizeye ko kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, ati “Amakuru inzego zibishinzwe zirayafite, ntekereza ko birimo bikorerwa iperereza, turabikurikirana mbese […] Komite ya Ibuka yongeye kwandika yibutsa, ikibazo kirazwi”.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubushinjacyaha mu Rwanda, RIB, Mbabazi Modeste, avuga ko iki kibazo bakigejejweho kandi kiri gukurikiranwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste wabanje gushaka kumenya ibyo Perezida wa IBUKA muri aka karere yatubwiye kuri iki kibazo ariko ntitumuhe ayo makuru, yirinze kugira byinshi atubwira ku kuba hagize igikorwa cyo Kwibuka kibera muri aka karere batamwohereza, avuga ko na we abitegereje n’ubwo atatubwiye abazabaha uwo mwanzuro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko ikibazo akizi kiri gukurikiranwa, yagize ati “Iyo dosiye bambwiye ko hari ikirego cyatanzwe muri Polisi. Iyo ibintu biri mu nzego z’ubutabera ni ukuzireka zigakora inshingano zazo”.

Mu iyo baruwa itarasubizwa yandikiwe CNLG kandi hanarimo ko na tariki 7 Mata 2018 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo Visi Meya Mukansanga atagiye ku rwibutso ahari hateganyijwe kugitangiriza no gucana urumuri rw’icyizere kandi biri mu nshingano ze.