Nyabugogo: Ababa mu muhanda bahembye mugenzi wabo wabyaye

Abazwi ku izina rya mayibobo nabo bafite umuco wo gufashanya mu bibazo. Biganjemo abana bato na bamwe mu babyeyi bagendana abana bafunguza ku manywa, bwakwira bakarara ku muhanda. Mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere tariki 25 Mutarama 2015, umwe muri bo yibarutse, maze bose barafatikanya yumva ko ari mu muryango.

Nk’uko umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga, ngo hari mu ma saa saba y’ijoro, ubwo yumvaga uruhinja rurira hafi y’aho yari aryamye mu biti biri mu nsi y’umuhanda Nyabugogo. Yasize abana be 3 basinziriye ajya kureba ikibaye, asanga ni Nyirakanaka(agizwe ibanga) umaze kubyara. Ngo yahasanze abandi bana bo mu muhanda(mayibobo), bariho bashyashyana gucanira umubyeyi.

Uyu mugore wonsa impanga afite undi acukije, avugana amarangamautima menshi ati “nasanze akana karira, ndebye nsanga ni mugenzi wanjye wabyaye. Yari umaze iminsi arwaye umugongo kubera inkoni yakubiswe, ariko sinari nzi ko asanzwe atwite. Muri iyo mbeho y’igishanga, nta kenda yari afite, nahisemo kumuha agatenge k’aka(yerekana ako yasigaranye bisa)”.

Akomeza avuga uburyo bafatikanyije mu gufasha uwo mubyeyi. Ati”ntiyaherukaga kurya, nta kenda muri iyi mbeho n’imvura imaze iminsi aha, yewe nta n’urwembe rwari ruhari ngo tugenye umwana. Ariko mu kanya gato mayibozo zose zahuruye, buri umwe azana icyo abashije kubona, maze umubyeyi arafungura, turamucanira arota, umwana turamufubika”.

Ni ubuhamya bukomeye

Uyu mubyeyi uribara uko yariraye, yasanze uwabyaye amurusha ibibazo, yirengagiza abana 3 afite, maze aganira bisa n’urwenya. Agira ati “nasanze uwo andenzeho ndamwigurana. Dore njye umunsi mbyara izi mpanga nabwiye Imana nti “Mana urarutanze, dore benshi bagusaba urubyaro bakarubura none umpaye 2 n’umwe yananiye?” Abari aho baraseka. Arongera ati “nta mwana wanjye uzi urukingo, ntawe urabona muganga, nanjye kuva napfusha umugabo sindarwara, twibesherejweho na Nyagasani”.

Ibi bibaye mu gihe Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zikaze zo gukusanya abana bari mu muhanda bagasubizwa mu miryango; dore muri aya mezi bari bamaze kwiyongera cyane. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko mu byumweru bitarenze bibiri buraba bwamaze gukemura ikibazo cy’abo bana, kandi ko bamwe mu babyeyi batita ku bana bazahabwa ibihano biteganywa n’amategeko. Meya Ndayisaba anihanangiriza ababyeyi bifashisha abana mu gusaba, avuga ko bo ibihano byabo bikarishye cyane.

Karegeya Jean Baptiste

Source: Pax Press