Abarimu bavuga ko basinyishijwe ku ngufu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, ko basezeye ku kazi ku mpamvu zabo bwite.

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu Karere ka Nyagatare abarimu bavuga ko basinyishijwe ku gahato ko bareka akazi, n’uwashakaga kubyanga abwirwa ko afungwa, n’igiti kikamubona

Ibaruwa yashyizweho umukono na bamwe muri abo barimu ivuga ko bahatiwe gusinya ku mabaruwa yari yabateguriwe ku itariki ya 2 Gashyantare 2018, ko bavuye ku kazi ku bushake nyamara atari byo ariko kubera ko nta yandi mahitamo bari bafite barabyemera. Kuko umuyobozi w’Aka karere yanababwiye ko bahitamo udashaka gusinyira ayo mabaruhwa agafunga kandi na nyuma agakurikiranwa bya nyabyo.

Umwe muri abo barimu yatangaje ko abahamagajwe n’ubuyobozi bari 46 babwirwa ko batumiwe mu nama y’umutekano (wakwibaza Abarimu n’umutekano bihuriye he?). Bageze yo ngo bakomeje gutegereza inama, ubuyobozi bushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere bukababwira ko abayiyobora batarahagera.

Bigeze saa saba z’amanywa ngo bambuwe telefoni zigendanwa bakajya binjizwa mu biro umwe umwe babwirwa ibyaha bashinjwa ndetse bagasabwa gusinya ko basezeye ku kazi ku bushake. Mu byaha bagiye bashinja bano barezi bababeshyera harimo uburaya ndetse n’ubusinzi.

Iki gikorwa cyo cyagejeje saa saba z’ijoro kubera gutsimbarara kwabo ndetse ngo hari n’abaraye mu kigo cyakira inzererezi abandi barakubitwa kubera ko banze gusinya nk’uko binagaragara mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yashyizweho umukono na batatu muri abo barimu batashatse ko tugaragaza amazina yabo ku bw’umutekano wabo, no kuba ubuyobozi bw’Akarere aribwo FPR bakumva ko n’ubwo batabaza uwo barega niwe baregera.

Uyu mwarimu yakomeje avuga ko akeka ko ukwirukanwa kwabo gufitanye isano n’amakuru batanze ku bijyanye n’abarimu ba baringa bagaragaye mu Karere ka Nyagatare n’abahemberwaga ‘Diplôme’ za kaminuza kandi bafite iz’amashuri yisumbuye hakiyongeraho abatari bafite amasaha y’amasomo yuzuye.

Gusa amakuru yacukumburiwe muri aba bayobozi b’Aka karere n’uko bumvikanye mbere ko bazabashinja uburaya n’ubusinzi, bikaborohera nk’uko Akarere ka Gicumbi kabigenje mu myaka 2 ishyize ubwo kahatiraga abayobozi b’utugari 34 ko bandika amabaruhwa basezera ku kazi ku ngufu, kandi babategeka ko bandika ko beguye ku mpanvu zabo bwite. Icyo gihe aka Karere nako kababeshyeraga ko ari indaya n’Abasinzi, nako kabacishaho gutyo.

Kugeza ubu ngo abo azi neza basinyiye ko bavuye mu kazi ni icyenda, mu bari bahamagajwe hakaba harimo abasubiye mu kazi kabo. Gusa n’aba basubiye mu kazi kabo bihagazeho maze abakozi b’Akarere baca inkoni barabahondagura, gusa birangira bo badasinye ko beguye.

Iyi baruwa yamaze kugezwa mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta n’izindi zagenewe kopi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domitille, yatangaje ko icyo kibazo ari ubwa mbere acyumvise Ati “ Iyo baruwa ntabwo njyewe ndayibona, ayo makuru ni bwo bwa mbere nyumvise cyangwa wabaza umuyobozi w’Akarere, wasanga wenda we abizi barayimuhaye, njye ni bwo bwa mbere mbyumvise.”

Ni mu gihe ariko aba barimu bo bavuga ko ubwo basinyishwaga uyu muyobozi yari ahari.

Ibihano bihabwa abakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi Nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi, amakosa yo mu kazi n’ibihano byayo ku bakozi ba leta biri mu nzego ebyiri.

Amakosa yo ku rwego rwa mbere ahanishwa kwihanangirizwa no kugawa na ho ayo ku rwego rwa kabiri ahanishwa gukererezwa kuzamurwa mu ntera, guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu adahemberwa no kwirukanwa burundu ku kazi.

Mu bihano bihabwa umukozi wa leta wakoze amakosa ikiremereye kuruta ibindi ni icyo kwirukanwa burundu ku kazi. Iri teka rigena ko ugihabwa aba yakoze amakosa akomeye arimo nko kwanga kurahira indahiro y’abakozi ba Leta mu buryo buteganywa n’amategeko; guta akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe kigeze nibura ku minsi cumi n’itanu ikurikirana; uhamijwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo gihwanye cyangwa gisumba amezi atandatu, gutanga ibyangombwa mpimbano bishingirwaho kugira ngo umukozi ahabwe akazi.

Gihabwa kandi umukozi wibye mu kazi; wakubise undi muntu ku kazi; uwakoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi; ukoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi n’ibindi.