Nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu yaba yarazize iki?

Muri iyi nyandiko ndagerageza kuvuga uko nzi Mucyo igihe kitari gito dukorana, ndasoza nibaza icyo yaba yazize ndi buvuge mu bice bibili: urupfu rusanzwe ndetse no kuba yarishwe?. Ntago nsubira mu mateka ya nyakwigendera, ndibanda gusa mu gihe yayoboraga CNLG.

Namenye Mucyo kera ariko bisanzwe nyuma naje kugira amahirwe nkorana nawe bya hafi kuburyo najyize igihe cyo kuganira nawe inshuro nyinshi. Niba ntibeshye Mucyo niwe mucikacumu wenyine wajyize imirimo myinshi kandi ikomeye anayimaraho igihe kirekire. Byumvikane neza ko hari n’abandi barokotse jenoside yakorewe abatutsi bajyiye bajyira imirimo myiza ariko ntago bayitinzeho nka Mucyo, bishatse kuvuga ko Kagame yamwikundiraga cyangwa se yamukoreshaga mu nyungu ze.

Mucyo yari umugabo uvuga make ariko kandi agakorana amakenga inshingano yahabwaga nubwo hari abantu yizeraga bikabije bajyiye bamukoresha amakosa akomeye. Ndibuka igihe cyose twakoranye yari umuntu ukunda kumva amabwire ndetse rimwe narimwe ugasanga avangiwe n’abo yizeraga(Bideri Diogene, Ndahirwa Louis). Ndakeka ko impamvu yatinze muri leta ya Kagame ari uko yamwumviraga cyane ndetse rimwe na rimwe akamukoresha mukuvangira Ibuka mu nshingano zayo.

Icyo yazize

Urupfu rusanzwe?: Mucyo yari afite uburwayi amaranye imyaka myinshi ku buryo yaramaze kuzahara cyane ariko ntago yari umuntu wakwitura hasi agahita yita Imana, keretse niba yari afite uburwayi bw’umutima atabizi. Ndibuka hagati ya 2010 na 2013 yijyeze kwitura hasi avunika akaguru, uburwayi yamaranye iminsi itari mike ariko akihangana akaza ku kazi. Hano umuntu yakwibaza impamvu umuryango we utigeze usaba cyangwa warasabye ntiwemererwa gupima umurambo we kugirango hamenyekane icyo azize nkuko bisanzwe bikorwa no ku bandi cyane ko yapfuye urupfu rutunguranye.

Kuba yarishwe?: Mucyo yari umuntu Kagame yizera cyane ariko ntago byatuma atamwirenza nkuko yagiye yica abandi bacikacumu ahanini abaziza kuba bakundwa cyane n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi cyangwa se bamunenga. Mu minsi yashize CNLG yavuzwemo ikibazo gikomeye cyo kunyereza amafaranga ndetse umukozi umwe arafungwa akekwaho iryo nyereza arenga miliyoni 25 kuva 2012. Ariko mbona iki kibazo kitamwicisha bitewe nuko ataribwo bwa mbere ikibazo cya ruswa kigaragaye mu bigo byinshi bya leta ariko “ibifi binini” ntibikorweho.

Ahubwo nkeka ko yazize ibyo yari azi byinshi ku bwicanyi RPF yakoreye abacikacumu nyuma ya jenoside noneho hakiyongeraho urukundo abarokotse jenoside bamukunda. Abazi neza iriya leta ya Kagame iyo ugaragara ukunzwe cyane kumurusha bifatwa nk’icyaha. Mucyo yafatwaga nk’umuntu ufitiwe ikizere cyane n’abarokotse jenoside, abenshi mu bacikacumu bifuzaga gusa kubonana nawe nubwo nta kintu kinini yabamariraga(nko kubaha amafaranga). Byatumye ashyiraho nyakwigendera Gasasira Gaspard kumufasha kwakira abamugana no kubagira inama. Ahanini babaga ari abana bifuza gukomeza amashuri yabo noneho Mucyo akabafasha ubuvugizi muri FARG, za kaminuza n’indi miryango itandukanye.

Nyuma y’ihunga rya Mitali Protais(umucikacumu) nk’umwe wakoreye leta ya Kagame ariko nyuma atangira kugirwa ikigarasha byaba byarakanguye Kagame ko na Mucyo akanya kose yahunga. Bityo akaba yashyira hanze ubwicinyi Kagame yakoreye ba Kabera, Rwigara n’abandi. Iki kibazo cyaba cyaratangiye nyuma y’urupfu rwa Gasasira noneho bikababaza Mucyo. Nkuko bizwi muri leta ya Kagame ntawe wemerewe kwibaza ikibazo ku rupfu rw’amayobera, niba rero Mucyo yaragize ikintu avuga byamuviramo urupfu dore ko azi byinshi byatuma atacika abicanyi ba Kagame nkuko Mitali yabacitse. Niba rero Gasasira yarishwe ntawabura kuvuga ko na Mucyo yishwe dore ko bari inshuti magara kandi bafitiwe ikizere n’abarokotse jenoside. Ibyo nibazaga byakurikiwe n’inyandiko zidafite  uwazanditse bizwi (tracts) zamagana ubwicanyi bukorerwa abacikacumu kuva jenoside yarangira. Ese Dr Bizimana Jean Damascene yaba afite ikizere ki ko atariwe utahiwe?

Impuruza mu rwa Gasabo