Nyamara ariko kandi hari ibyo nsaba benshi kwibazaho

Robert Kajuga wari Perezida w'iNterahamwe

Yanditswe na Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

Nirinze kugira byinshi mvuga ku cyiswe Jenoside yakorewe abatutsi ngo ntagira inkovu nkomeretsa!

Nyamara ariko kandi hari ibyo nsaba benshi kwibazaho:

1.Ese waba uzi ko uwari akuriye interahamwe mu gihugu yari Umututsi (Kajuga Robert) kandi ko uyu utakumva FPR ivuga izina rye?

2.Waba uziko ko Leta y’abatabazi imaze kujyaho yasabye umuryango Mpuzamahanga kohereza ingabo ngo ziyifashe guhagarika ubwicanyi bwari bwanyanyagiye igihugu cyose ndetse ukabyemera ariko FPR ikandikira ibaruwa ONU iyibuza kuzohereza ndetse ikongeraho ko niziramuka zije izazirasa? Iyo baruwa irahari utarayibonye nayikoherereza!

3.Waba uziko urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwabuze umuntu ndetse n’ibimenyetso bigaragaza ko habayeho itegurwa rya jenoside?

4.Ko FPR ishinja Habyarimana gutegura Jenoside ikongera ikavuga ko yishwe n’intagondwa z’abahutu ngo zikunde zibone uko zikora Jenoside ubwo uko si ukwivuguruza? Wategura Jenoside ariko abashaka ko iba bakabanza kukwica?

5.Waba uziko byagaragaye ko hari Inkotanyi ziyoberanyije zikivanga n’interahamwe mu rwego rwo kwihutisha ubwicanyi ngo Inkotanyi zikunde zibone ibyo zirega ubutegetsi bwariho?

6.Wakwibaza impamvu Inkotanyi zitinya kwitaba ubutabera ngo zigaragaze ko zirengana nta ruhare zagize mu guhanura indege ya Prezida Habyarimana?

7.Ese utecyereza ko iyo iriya ndege idahanurwa bwari gucya abanyarwanda basubiranamo?Cyangwa bwari gucya nk’ibisanzwe?

Ibindi twavugaho cyangwa twakwibazaho:

Ubu se mu Rwanda nta mihoro mishya ihari? Ubu u Rwanda ntirutumiza imihiro? Bivuze ko Leta iriho nayo iri gutegura Jenoside? Mujye mugabanya ubujiji! Nta gihe abacuruzi batatumije imihoro n’ubu kandi baracyayitumiza kuko abanyarwanda 80% ni abahinzi-borozi imihoro bayikenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Imihoro ni ibikoresho bikoreshwa cyane mu Rwanda haba Ku bw’abami haba Ku bwa Leta zakurikiyeho ndetse n’ubu tuvugana jya muri MAGERWA urasangayo ama containers y’imihoro yatumijwe ngo abanyarwanda bayikoreshe. Jya mu maduka acuruza ibikoresho by’ubuhinzi urayisangamo nta gitangaza kirimo kuba rero no kuri kiriya gihe hari abayitumizaga! Ubu se ko bayitumiza hari gutegurwa Jenoside? Ubu se turebye muri Tanzania cyangwa Uganda twasanga muri 1994 bo nta mihoro batumije?

Impamvu kurasa indege byatangije ubwicanyi, na mbere hose hari ikibazo cy’amoko mu banyarwanda kuko hari ibice bibiri bihanganye kandi byubakiye ku moko: FPR cyari igice cy’abatutsi bahunze muri 1959 bagarutse kwisubiza ubutegetsi bahanganye na guverinoma yari yiganjemo Abahutu! Abatutsi bari imbere mu gihugu bari bashyigikiye FPR bitaga benewabo ndetse abasore bajyaga kuyisanga no kuyifasha bityo bigatuma babonwa nabi n’ubutegetsi bwariho ndetse n’abahutu muri rusange! Wibuke ko Inkotanyi icyo gihe zafatwaga nk’umwanzi wateye igihugu bityo rero kuzifasha byagombaga kugira ingaruka mbi ku batutsi! Waba wibuka ibyabaye ku baturage ba za Gisenyi na Ruhengeli uko harashwe na Leta ya FPR ibaziza gushyigikira no gufasha Abacengezi? Ibi ntaho bitaniye n’ibyabaye ku batutsi bazira gufasha inkotanyi! Mu gihe uwo mwuka mubi ushingiye ku moko wari mu gihugu rero kwica Prezida byagombaga gutuma igihugu gitakaza ubuyobozi bityo wa mwuka mubi wari uryamye ku baturage ukabyuka mu gihe ubutegetsi bwahirimye

Icya nyuma ntago ndibuhakane ko hariho Abahutu b’intagondwa bo bari bafitiye urwango Abatutsi kimwe n’uko ntahakana ko Abatutsi bishwe ibyo byarabaye ku mugaragaro ntawe ukwiye kubijyaho impaka! Wibuke ariko ko hariho n’intagondwa z’Abatutsi nazo zangaga Abahutu, uzabaze uduce inkotanyi zari zarafashe ibyo zakoreraga abahutu aho zicaga Abana, Abagore yewe zitababariye n’abatwite! Buri ruhande rwaricaga bityo Abatutsi barishwe n’Abahutu baricwa.