Nyuma y’aho inkuru y’iyirukanwa rya Ambasaderi Eugène Richard Gasana ibereye kimomo ubu benshi barimo kwibaza uko bigiye kugendekera abandi bantu bashamikiye kuri Ambasaderi Gasana bari mu myanya y’ubuyobozi cyane cyane muri za Ambasade mu mahanga.
Nabibutsa ko Ambasaderi Gasana yari afite ingufu nyinshi mu bijyanye no gutuma abantu bahabwa imyanya muri za Ambasade cyane cyane mu bihugu by’u Burayi, iyo bigeze mu budage bwo wagira ngo yahagize iwe mu rugo.
Uretse udufi duto dushobora kugira Imana tugaca mu myenge y’urushundura hari abo twakwita ibifi binini badashobora gukira ino serwakira.
Birazwi mu butegetsi bwo mu Rwanda ko iyo umuntu runaka w’igikomerezwa akubiswe hasi hari abantu benshi bamushamikiyeho nabo bahita babigenderamo bitewe n’uburyo abo bantu bafite ibyo bahuriyeho cyangwa bitewe gusa na munyangire.
Birazwi ko Ambasaderi Gasana yagize igihugu cy’u Budage nk’akarima ke ku buryo abahakoze bose batumvikana nawe bagiye bahita bakurwaho vuba na vuba hagahabwa abantu bari mu kwaha kwa Ambasaderi Gasana nawe wabaga wahawe ingufu n’ubucuti bw’imyaka myinshi afitanye na Yohanita Nyiramongi umugore wa Perezida Kagame dore ko ari nawe waguraga imodoka Perezida Kagame agendamo mu Budage ndetse n’intwaro zo mu rwego rugezweho.
Abantu bose babaye ba Ambasaderi mu Budage bagiye bananiranwa na Ambasaderi Gasana duhereye kuri Rugema, Bernard Makuza na Laurien Ngirabanzi ku buryo byatumye Ambasaderi Gasana yoherezwa mu Busuwisi. Ariko ntabwo byatumye ingufu za Gasana zigabanuka mu Budage, ku buryo bivugwa ko Ambasaderi Gasana afite imitungo myinshi n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi mu Budage no mu Busuwisi byaba ibye ku giti cye cyangwa ibyo afatanije na Yohanita Nyiramongi. Iyi mpamvu akaba ari yo inatuma Ambasaderi Gasana ashaka guhungira mu Budage kuko anahafite ubwenegihugu.
Bamwe mu bashobora guhura n’ibibazo ni aba:
-Ambasaderi Christine Nkulikiyinka: Ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Suwedi, mbere yo kujya kuri uyu mwanya yari Ambasaderi mu gihugu cy’u Budage.
Kuva mbere ya 1994 yakoze mu kazi ka diplomasi kuko yahawe akazi muri Ambasade mu Budage biturutse kuri Nyakwigendera Ambasaderi Juvénal Renzaho.
FPR igifata ubutegetsi, Ambasaderi Gasana wigaga mu Budage yahise abohoza iyo Ambasade maze abakozi bose bayikoragamo bose barirukanwa uretse Christine Nkulikiyinka wahise acudika na Ambasaderi Gasana kugeza ubu!
Uretse ibijyanye n’imbonezamubano inkuru y’uko Christine Nkulikiyinka ari nk’umugore wa kabiri wa Ambasaderi Gasana yabaye kimomo ku buryo ari we wagiye amurwanaho amuhesha imyanya ikomeye ku buryo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka we na Ambasaderi Gasana ari umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu kazi ka diplomasi.
Uretse ibijyanye n’akazi ka Diplomasi bivugwa ko Ambasaderi Nkulikiyinka n’umugabo we baba ari abakozi ba Ambasaderi Gasana mu bikorwa bye by’ubucuruzi mu Burayi cyane cyane mu Budage.
-Ambasaderi Igor Cesar: uyu ni inshuti ya Ambasaderi Gasana, bikaba binavugwa ko ashobora kuba ari na mubyara we, bivugwa ko yamuhesheje uyu mwanya wo kuba ambasaderi mu Budage ndetse bakaba bafatanije ibikorwa by’ubucuruzi. Ibikorwa byavuzwe cyane ni Hotel irimo kubakwa na Ambasaderi Igor Cesar mu karere ka Rusizi.
Iki kibazo cya Ambasaderi Gasana gishobora gutera ingaruka zikomeye no mu gihugu imbere kuko uretse abashyizwe mu myanya na Ambasaderi Gasana n’abashyizwe mu myanya na Yohanita Nyiramongi bashobora nabo guhura n’ibibazo kuko hari abandi bantu bari hafi ya Perezida Kagame barekereje bashaka iyo myanya ndetse n’izo ngufu zari mu maboko ya Yohanita Nyiramongi na Ambasaderi Gasana.
Hari benshi bahamya ko iki kibazo cya Ambasaderi Gasana gishobora gushegesha bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Kagame ndetse n’umuryango we dore abana ba Perezida Kagame igihe babaga muri Amerika bitabwagaho na Ambasaderi Gasana. Byatangiye no kwigaragaza dore ko no kw’isabukuru y’imyaka 54 ya Yohanita Nyiramongi, umukobwa we Ange ari we wenyine wifurije nyina isabukuru nziza mu izina ry’umuryango. Perezida Kagame we ntiyifurije isabukuru uwo bashakanye ahubwo yahaye Ange inshingano zo kwita kuri nyina!
Ikibazo gishobora kuba ingorabahizi ni ikibazo cy’umuhungu Ian Cyigenza Kagame bivugwa ko Yohanita Nyiramongi yabyaranye Ambasaderi Gasana, bimwe mu byateye ingorane cyane ni ibaruwa Ambasaderi Gasana yandikiye ikinyamakuru Inyenyeri News agisaba gukura inyandiko ku rubuga ndetse no gusaba imbabazi, ibi bikaba byarafashwe na benshi nk’ubuhubutsi no kwishinja icyaha.
Uretse iki kibazo cy’umwana cyangwa ibijyanye n’imyitwarire irimo agasuzugiro muri ONU birakekwa ko Ambasaderi Gasana yaba yaranibaga Perezida Kagame mu bikorwa yabaga arimo by’ubucuruzi yatumwe cyangwa ahagarariye umuryango wa Kagame ku buryo harik abanuganuga ko Ambasaderi Gasana ari umuherwe wo murwego rwo hejuru.
Marc Matabaro