NYUMA Y’AMABUYE YA CONGO KAGAME MU BUCURUZI BW’ABANTU.

Yanditswe na UWITUZE Germaine

Hashize igihe kitari gitoya u Rwanda rwishoye mu ntambara z’urudaca zigamije gusahura amabuye y’agaciro muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo. By’umwihariko rukaba rwarabaye ikiraro cy’amabuye y’agaciro asahurwa muri iki gihugu n’imiryango mpuzamahanga y’ubucuruzi, agaca mu Rwanda mbere yo koherezwa mu mahanga.

U Rwanda rwakomeje kubihakana rukerekana ko ari abashaka guharabika isura yarwo, cyane cyane ko haba hagendeyemo ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi, rukitwaza ko kuri ubu nta mabuye akijya ku isoko adafite ibirango byerekana aho yacuwe. Ababikurikiranira hafi bemeza ko amabuye acukurwa muri congo yagezwa i Kigali, akambikwa ibirango bigaragaza ko yacukuwe ku butaka bwarwo bw’u Rwanda akabona gucuruzwa.

Gusahura amabuye y’agaciro, bijyana no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro.

Kugirango u Rwanda rutagaragara cyane muri ubwo bugizi bwa nabi, rwohereza abasirikare bake muri Congo ubundi rugakorana n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyekongo cyangwa se n’indi yihishe mu mashyamba ya Congo. Twavuga nka RED-Tabara y’Abarundi cyangwa se ADF-Nalu y’Abaganda. N’ubwo u Rwanda rwakunze kwigaragaza cyane ndetse rukanamenyekana mu ruhando rw’amahanga ko ari urwa mbere mu kurinda amahoro no kurwanya imitwe yiterabwoba, nka Darfur muri Sudani y’amajyepfo, nko mu burasirazuba bwa Congo, muri Mozambike, muri Centre Africa n’ahandi, usanga ahubwo harimo n’izindi nyungu zihariye mu busahuzi n’ubucuruzi bw’imitungo y’agaciro itaboneka cyane mu Rwanda. Igikorwa cy’ubutabazi cyagashimwe na buri wese, ariko Kagame na FPR bavangamo ubucuruzi n’urugomo. uburyo muri Congo gusa u Rwanda rubarwaho amaraso y’inzirakarengane zitari munsi ya miliyoni ebyiri tuvuze bake.

Iki akaba ari ikibazo gihangayikishije akarere k’ibiyaga bigari, kuko iyi mitwe yahagize indiri yazo, bityo kuyirwanya bikaba byarabaye ingorabahizi kandi bikomeje kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu benshi.

Amayeri nk’ayo rero yo kwigaragaza neza kandi Kagame na FPR bishakira inyungu zabo gusa bimaze kuba akamenyero kuburyo ahantu hose hari ibikorwa bidasobanutse neza bikenewemo abasilikare cyangwa ingufu zishingiye kuri leta, usanga Kagame atahatangwa.

U Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano yo kwakira abimukira n’impunzi.

Taliki ya 14 Mata 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano yo kwakira abimukira n’impunzi zishinjwa kwinjira mu mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko. Mukiswe amasezerano ku bimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu (Migration and Economic Development Parternship).

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent BIRUTA hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza Madame Priti Patel.

Bimwe mu bikubiyemo harimo ko aba bimukira n’impunzi nibagera mu Rwanda bazafashwa mu bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi, bagafashwa kubona amashuri bakiga, bagashakirwa imirimo, kuvuzwa ndetse nuzifuza gusubira mu gihugu akomokamo nabyo u Rwanda rukazabimufashamo igihe bibaye ngobwa.

Iki gikorwa cyahagurukije abantu batandukanye harimo abantu ku giti cyabo, imiryango mpuzamahanga yita k’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse na bamwe mu badepite b’abongereza batse ubusobanuro bwimbitse kubijyanye n’imyakirire y’abo bantu, kuko iki gikorwa kibonwa nk’ikinyuranije n’amasezerano y’i Geneve yo mu 1951, avuga burenganzira bw’impunzi.

Bamwe mu barwanya iki gikorwa bakaba bagifata nk’icuruzwa ry’abantu kuko bihabanye cyane n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, hakaba harirengagijwe ingingo ziboneka mu masezerano ya Geneve agenga impunzi no gusaba ubuhungiro aho umuntu yunva atekanye.

Ese kuba u Rwanda nk’igihugu kimwe rukumbi muri Africa aricyo cyafashe iya mbere mukwakira ziriya mpunzi n’abimukira bazava muri UK ni impuhwe cyangwa ni ubucuruzi ? Ni ikibazo umuntu wese uzi imikorere ya FPR atakwibaza.

Ubundi se u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira ziriya mpunzi ?

U Rwanda nk’igihugu gifite ubucucike bukabije ku isi aho kuri kilometero kare imwe hatuye 525/km2 binyuranye n’uko impuzandengo y’abaturage b’isi kuri km2 ari abantu 58.7/km2 mu gihe muri Africa ari abantu 43/km2 bivuze ko mubyukuri u Rwanda ntabushobozi rufite bwo gutuza aba bimukira, nkaba mbona rwarasinye amasezerano arenze ubushobozi bwarwo.

Icyiyongera kuri ibi nuko u Rwanda rwatunzwe agatoki mu kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kubera ibikorwa rukora harimo gushimuta, ababurirwa irengero, kwica yaba imbere mu gihugu cyangwa se hanze yacyo abatavuga rumwe na FPR. Si ibyo gusa, kuko Leta y’ u Rwanda ikurikirana igatoteza n’imiryango yabo cyangwa se n’undi wese ufite icyo ahuriyeho nabo icyaricyo cyose n’abo bayirwanya. Ibi raporo z’umuryango uharanira uburenzira bwa muntu isohoka buri mwaka ni kenshi ibigarukaho mu byegeranyo ikusanya : duhereye kuri raporo ya Leta y’Amerika yasohotse muri Werurwe 2022.

Nkurikije uko mbonna ibintu bimeze, izi mpunzi zizaba zihungiye ubwayi mu kigunda kuko ntaho zizaba zivuye (ibihugu zahunze) ndetse naho zizaba zigiye gutuzwa mu Rwanda.

Ibijyanye no kwiga kw’izo mpunzi n’abimukira ndetse no kubonerwa imirimo nabyo ni inzozi, icyambere ireme ry’uburezi mu Rwanda riri hasi, u Rwanda ruhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubushomeri kuko bukomeza kwiyongera mu rubyiruko ndetse no kwihangira imirimo ubu bikaba ari ingorabahizi bikaba biteza ubukene n’inzara. Aha umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yatangaje ko adashyigikiye uyu mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ko aya masezerano anyuranyijwe n’amategeko mpuzamahanga ni mu kiganiro yagiranye na BBC, nawe yashimangiraga ko u Rwanda rukennye, kubera kubura amikoro, abanyarwanda benshi bamaze gufatwa n’ihungabana n’agahinda gakabije, raporo nshya yitwa « WORLD Hapiness Repot » yasohotse muri Werurwe 2022, u Rwanda rwaje inyuma nk’igihugu gifite abaturage batishimye, aho rufite umwanya wa 143 mu myanya 145 kuko rukurikiwe na Zimbabwe na Afganistan . Umuntu yakwibaza ku mutekano n’amahoro aba bimukira bazagirira mu baturage b’u Rwanda batishimye na busa.

Amahitamo mabi ya FPR ingaruka mbi ku baturage

Ntabwo ari ubwa mbere FPR irutisha amafaranga ikiremwa muntu. Urugero rufatika ni abaturage ba Kangondo basenyewe bagasembera kugeza na n’ubu amaso yaraheze mu kirere nta nyishyu nta n’ingurane ; abagerageje gusaba ubutabera bahise babafunga, rya terabwoba, igitugu no gusahura utwa rubanda bya FPR, ubu aba baturage barivugira bati « turi impunzi mu gihugu cyacu » bati « ikibabaje nuko na HCR itatuzi ngo byibura twitwe impuzi mu buryo buzwi » ; aba baturage bati « tugiye kuzavuza induru, mu Rwanda nta butabera buhari ahuwo ni ubutareba ».

Abatwara moto (Abamotari) baraboroga kubera rya tekinika rya FPR yabashyiriyeho imisoro y’amananiza ibinyujije muri za cooperative z’abamotari n’ibigo by’umwishingizi (assurance). Abamotari ku mugaragaro bati « turambiwe no gukorera abasarura aho batabibye, ba rusahurira mu nduru » none bananiwe kwihangana bagahitamo kwigaragambya. Vuba aha hari n’uwiyahuje umuti wica imbeba. Aka karengane kageze aho umugabo afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. Nk’uko bivugwa ngo : « ijya kurisha ihera ku rugo », Perezida Kagame yakabanje gutabara abaturage be mbere yo kwambuka imipaka.

Ikindi kiriho ubu nuko u Rwanda ari urwa mbere mu bihugu byo mu Karere bifite impunzi nyinshi na n’ubu kandi zigihunga. Aha ukaba wakwibaza impamvu rutabanza gucyura abaturage barwo bakwiye ku isi yose ahubwo ugasanga Kagame yishongora mu mvugo y’agasuzuguro ngo abantu ntibahunze bagiye kwangara.

Ikibababje kuruta ibindi n’iyo impunzi zishatse imishyikirano ngo zitahuke mu mahoro Kagame na FPR batemera bakarenga bakemera abimukira n’impunzi zivuye UK kuko ziherekejwe n’akayabo k’ama pound. None se niba atari inyungu z’amafaranga, ni izihe mpuhwe zindi u Rwanda rwaba rufitiye izo mpunzi, ntiruzigirire abana barwo ?