Nyuma y’iminsi 2 gusa yirukanwe ku kazi uburyo bwo gufasha Karasira bwarengeje miliyoni 7

Aimable Karasira

Nyuma y’amasaha make gusa hamenyekanye inkuru y’uko Aimable Karasira umwarimu muri kaminuza mu Rwanda yirukanwe ku kazi azizwa ibitekerezo bye atanga ku mbuga nkoranyambaga atarya umurwa, uwitwa Peter Mutabaruka ubarizwamu gihugu cy’Ubwongereza akoresheje uburyo buzwi nka Go Fund Me yatangiye igikorwa cyo gukusanya imfashanyo yo guha Aimable Karasira.

Hatarashira amasaha 24 gusa icyo gikorwa gitangiye hari hamaze gukusanywa agera kuri Miliyoni 2 n’ibihumbi 700 z’amanyarwanda (2.700.000 Frw), nyuma y’iminsi 2 yari amaze kugera kuri Miliyoni 5 n’ibihumbi 500 (5.500.000 Frw), nyuma y’iminsi ine yageraga kuri Miliyoni 7 n’ibihumbi 400 kandi biracyakomeza. Aha ariko ntabwo twabariyemo ubundi bufasha bwacishijwe ahandi.

Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko Aimable Karasira yaba agiye gushinga ikigo kigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ku giciro cyo hasi cyangwa ku buntu cyane cyane ku rubyiruko rudafite akazi.

Abifuza gufasha Aimable Karasira cyangwa kureba uburyo inkunga agenerwa igenda itangwa yakoresha umushumi musanga hano hasi:

https://www.gofundme.com/f/support-prof-aimable-karasira