Yanditswe na Ben Barugahare
Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa twitter mu rurimi rw’igifaransa, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yavuze ko urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe Jambo asbl ari abana n’abaNAZI barimo kurwana ku babyeyi babo!
Yagize ati:
“Mutekereze isegonda rimwe (1) abana b’abanazi, (2) barwana ku babyeyi babo, (3) bibuka amahano yabaye mu ntambara ya kabiri y’isi aho kwibuka itsembabwoko ry’abayahudi (4) bagamije guteza imbere ubwoko bw’indobanure bw’abazungu, bashoboye kwemererwa gufata ijambo mu nteko ishingamategeko y’u Bubiligi!”
Ubu butumwa bw’urukozasoni bwa Olivier Nduhungirehe buje bukurikira itangazo ry’ishyirahamwe Jambo asbl ritishimiraga imyitwarire y’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yasohoye itangazo ryamagana ikiganiro ishyirahamwe Jambo asbl ryitegura gutanga mu nteko nshingamategeko y’u Bubiligi gisaba iyo nteko kwitondera itegeko ririmo kwigwaho rihana abapfobya Genocide yabaye mu Rwanda.
Jambo asbl kimwe n’abandi bantu batandukanye bakaba bafite impungenge z’uko iryo tegeko ryakoreshwa mu gucecekesha abaharanira ko ukuri kose ku byabaye mu Rwanda kwamenyekana kukajya ahagaragara ndetse rikaba ryakoreshwa nk’intwaro ya politiki yakwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Imaginez une seule seconde que (1) des enfants de Nazis, (2) défendant leurs parents, (3) commémorant la “Tragédie de la 2ème Guerre Mondiale” au lieu de la Shoah et (4) faisant la promotion de la “race aryenne”, aient pu être admis à s’exprimer au Parlement Belge. @gillesforet https://t.co/HGoVea2FSr
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) February 11, 2018
Nyamara ahubwo niwe nka mwene Nduhungirehe Jean Chyrisostome wagombye kwitwa umwana w’unu Nazii. NIba agomba kubihanirwa bikamugeraho. Uwo se umubyara yabaye “MInister of Plannification’ wa Habyarimana imyaka myinshi, , bivuze ko plannification ya genocide barega ubutegetsi bwa Habyarimana ariwe wari uyishinzwe>
Sindabona umuntu w’ikigoryi kuri iyi si nka Olivier Nduhungirehe.
Nta bubwa buruta gukora ibyo utemera, wigura, kandi nawe uzi neza ko abo wiguraho badateze kukwizera na rimwe. Ejo bundi nigimutera ku gatebe nka ya mbwa yindi ngo ni Philbert Nsengiyaremye, kizatangira kijye kigenda cyububa kimeze nka papier hygienique yakubiswe n’amazi.
Aho bibera ibigoryi rero kuruta ibintu byose, ni uko kubera guhemuka usanga igihe bikiri ku ibere biba byariciye ku nshuti n’abavandimwe bakagombye kuba babitabara igihe bigeze mu makuba cyangwa igihe FPR yabiciye hasi nk’umwanda, byamara kugera mu kaga ugasanga abantu bose byarabahemukiye (d’une façon ou d’une autre), ugasanga bisaziye mu bwigunge byicuza nta n’urwara rwo kwishima FPR yabisigiye.
ibyubu ni mpemuke ndamuke
niba se tuteruye ngo twerekane abakoze ibyo byose
mwese mukaba mutaranagiyeyo abahatuye ngo mubitangaze byose
none murandika hano umwanzi yigaramiye
Ngaho nimurwane kuri ba SO naho mwe rwose ntabwoba muduteye kuko mwe ntimwajya mwishyamba nabarimazemo 24 ans barananiwe